Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo ku Gitega bishimiye ko Bomboko arimo kuburanishwa
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bishimiye ko Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku izina rya Bomboko arimo kuburanishwa kubera gushinjwa kugira uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe mu yahoze ari segiteri Cyahafi.
Mu biganiro bagiranye na bamwe mu banyamakuru bari kumwe n’abayobozi b’imiryango HAGURUKA na RCN, bamwe mu barokotse bazi Bomboko bagaragaje ko banyuzwe no kuba nyuma y’imyaka 30 ataragezwa mu butabera ubu noneho yahagejejwe.
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro bavuze ko bishimiye ko Emmanuel Nkunduwimye uzwi nka “Bomboko” arimo kuburanishwa. Umwe muri bo yagize ati “Hari ubwo dukeka ko abatwiciye abacu batazabibazwa kubera ko bahunze u Rwanda, ariko iyo twumvise ko bari kuburanishwa n’amahanga twumva turuhutse.”
Emmanuel Nkunduwimye akurikiranyweho ibyaha birimo icyaha cya Jenoside, ubwinjiracyaha mu gukora Jenoside, n’icyaha cyo gufata abagore ku ngufu.
Urubanza ruregwamo Nkunduwimye n’ubu rukomeje kuburanishirizwa mu gihugu cy’u Bubiligi.
Ibyaha akurikiranyweho bikekwa ko yabikoreye mu igaraji rya AMGAR, kuri bariyeri zari imbere y’igaraji ndetse no mu bice binyuranye mu yahoze ari segiteri Cyahafi.
Ibi biganiro byabereye ku biro by’umurenge wa GITEGA byateguwe na RCN na HAGURUKA ku bufatanye n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira Amahoro, PAX PRESS.
Elias NIZEYIMANA