U Bubiligi: Abitabira urubanza rwa Nkunduwimye bavuga ko hari abatangabuhamya banyuranya imvugo bagamije kumushinjura

Rose Rusingiza, uregera indishyi mu rubanza rwa Bomboko ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba atuye mu Bubiligi.

Bamwe mu bitabira urubanza ruburanishwamo Nkunduwimye Emmanuel Bomboko, bavuga ko hari abatangabuhamya bivuguruza mu buhamya baba baratanze mbere bagamije kumushinjura.

Nkunduwimye akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bikekwa ko yakoreye muri AMGAR mu murenge wa Gitega mu Mujyi wa Kigali, akaba arimo kuburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda i Bruxelles mu Bubiligi.

Rose Rusingiza ni umwe mu bakunze kwitabira uru rubanza, avuga ko mu byo amaze kubona ari uko hari abatangabuhamya baba baravuze ibintu mbere mu gihe cy’ibazwa kuri ubu ugasanga barabihakana ko batabizi cyangwa babyibagiwe. Ati “nk’uyu munsi hari umuntu wavuze ko ibyobo byo muri AMGAR babicukuye nyuma ya Jenoside, aho ngaho numvise mbaye choqué (nikanze). Hari umugore wavuze ko Bomboko yari yambaye imyenda ya gisirikare afite imbunda, umugabo avuga ko Bomboko atari afite imbunda ugasanga …., baramuvugira kuko yabakijije ntabwo bajya hariya ngo bavuge ibyo yakoze”.

Uyu mubyeyi avuga ko nubwo bamwe bivuguruza ariko abenshi bahuriye kukuba Bomboko yari yambaye gisirikare afite imbunda yo mu bwoko bwa karicinikove. Ati “icyo ni ikintu gifite agaciro bose bahuriraho cyafasha urukiko ndetse natwe parti civil (abaregera indishyi)”.

Safari Brigitte ukunze kwitabira urubanza ruburanishwamo Bomboko ukurikiranyweho ibyaha Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Safari Brigitte nawe aba mu Bubiligi akaba ari umuforomo muri iki gihugu. Nawe akunze kwitabira uru rubanza, avuga ko harimo abantu batanga ubuhamya batuje biyizeye nta n’ubwoba bafite, ibyo bavuga babihagazeho, bavuga ibyababayeho ukabona babivuga uko byagenze. Avuga ko hari n’abandi usanga basa nk’abivuguruza bagahakana ibyo bavuze mbere kandi byanditse ukababonamo ikintu cy’icyoba kandi uburyo babazwamo nta terabwoba batewe, nta n’ingingimira bagakwiye kugira.

Uyu mudamu agaragaza ko nubwo hari abagiye bivuguruza bagamije gushinjura Bomboko, ngo hari abatanze ubuhamya bwabo kandi bakaba bafite ibimenyetso bifatika bizafasha mu rukiko. Yagize ati “Abatangabuhamya ubona baragiye bahuriza ku bintu bimwe bishobora gufasha urukiko, nk’abahurije ku kuba barabonye Bomboko yambaye imyenda ya gisirikare afite imbunda kandi bose bagahuriza kuri AMGAR n’amabariyeri yari ahari, imodoka yatwaraga n’incuti ze bagendanaga z’interahamwe kandi koko zizwi bagiye bahurizaho ukabona ko ari ibintu byafasha urukiko byimazeyo”.

Mushiki wa Rutaganda George w’imyaka 58, Olive Mukamusoni, mu buhamya bwe avuga ko yabaga muri AMGAR. Yabajijwe na perezida w’urukiko niba yarabonye abantu bapfuye avuga ko ntabo yabonye hafi aho. Ndetse abajijwe niba hari bariyeri yabonye hafi yaho yasubije ko ntayo yabonye ahubwo avuga ko iyo yabonye yari ahagana i Nyamirambo urenze nka metero 100. Inyangamugayo yamubajije niba hari ibyobo byari hafi aho asubiza ko ntabyo yabonye kuko atajyaga hanze kenshi ngo niyo yajyagayo gushaka icyo guteka yahitaga agaruka.

Umushinjacyaha yamubajije niba yemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yarabayeho asubiza agira ati “jye ntabwo nemera iyi nyito yahawe Jenoside. Nemera ko habayeho ubwicanyi”.

Me Karongozi, uhagarariye abaregera indishyi.

Me André Martin Karongozi uhagarariye abaregera indishyi yahise avuga ko bibabaje kuba abantu bakomeje gushidikanya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi urukiko rwarayemeje rushingiye ku bimenyetso bifatika. Yakomeje avuga bibabaje kuba uyu mutangabuhamya avuga ko nta bantu bicirwaga kuri za bariyeri yabonye kandi hose barahicirwaga. Me Karongozi yemeza ko muri metero zitarenze 10 ujya kuri AMGAR hari bariyeri, ariko uyu mutangabuhamya we akavuga ko yari muri metero zigera kuri 100.

Muri uru rubanza abatangabuhamya benshi bahungiye muri AMGAR bagaragaza kunyuranya imvugo mu buhamya batanze mbere mu ibazwa, ariko bagahuriza ku kuba barabonye Bomboko yambaye imyenda ya gisirikae afite n’imbunda.

Umukunzi Médiatrice

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
50 ⁄ 25 =