Rutaganda George yagizwe umwere na mushiki we

Uyu munsi mu rubanza ruregwamo Emmanuel Nkunduwimye kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 cyane cyane aho ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abo mu bwoko kw’abatutsi bari batuye ku Gakinjiro, ubu ni mu murenge wa Gitega.

Urukiko rwa rubanda mu Bubiligi kuri uyu wa Mbere Taliki ya 6 Gicurasi 2024 rwumvise ubuhamya bushinjura bw’umutangabuhamya witwa Olive Mukamusoni w’imyaka 58 y’amavuko.

Uyu mubyeyi kuri ubu utuye mu gihugu cy’ u Bubiligi ni mushiki wa Rutanganda George wari visi Perezida wa kabiri w’interahamwe mu rwego rw’igihugu, akaza no guhabwa igihano cy’igifungo cya burundu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda “TPIR”.

Oliva, mu buhamya bwe yabwiye urukiko ko mu minsi yose yamaze mu igaraji AMIGAR atigeze abona umuntu uwo ari we wese wahazanywe ngo ahicirwe, yewe ngo no kuri bariyeri yari hafi ya AMIGAR nta muntu yabonye wahiciwe. Yagize ati “Ntabwo nababonye kuko ntajyaga hanze kenshi n’iyo najyaga hanze ni ugushaka icyo guteka ngahita ngaruka”

Mu buhamya butangwa n’abarokokeye Jenoside ku Gitega bemeza ko mu igaraji AMGAR ari ho haciriwe imigambi yose yo gutsemba abatutsi no muri kariya gace ndetse hari haracukuwemo ibyobo byajugunywagamo abaga bamaze kwicwa.

George Rutaganda ni umwe mu nterahamwe zashyizwe mu majwi mu kugira uruhare mu bwicanyi, umwe mu batangabuhamya Mparabanyi Faustin, ubwo itsinda ry’abanyamakuru ba Pax Press basuraga kariya gace yadutembereje aho Nkuduwimye yari atuye, aho AMGAR yahoze, ahahoze bariyeri hari hazwi nko ‘Kwa Gafuku”, ahahoze ibyobo Abatutsi biciwe muri Cyahafi bajugunywemo no ku rwibutso baruhukiyemo, anadusobanurira amateka yaho.

Yagize ati “Bari bafite bariyeri hariya ruguru, abantu bicwaga babazanaga hano, bakabicira hano muri iki kigo cya AMGAR. Ibikorwa byabo byose babikoreragamo hano ndetse bagacumbikiramo n’Interahamwe, zikabamo hano muri iki kigo, zikica abantu, ziza zijugunya hariya. Hano hari n’abaturage abantu babo twabakuye muri ri garaje.”

Yasobanuye ko Nkunduwimye na Rutaganda George wari Visi Perezida w’Interahamwe bafatanyije mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bagera ku 1000 muri Cyahafi, kandi ko ari bo bayoboye igikorwa cyo kubajugunya mu byobo byo muri AMGAR.

Ibyo byose bivugwa Oliva yabiteye utwatsi ndetse ashimangira ko igihano musaza we yahawe atari cyo, kuri we mu Rwanda ngo nta Jenoside yahabaye ahubwo habaye ubwicanyi busanzwe.

Mu mwaka wa 1996 TIPR yaburanishije Rutaganda George imuhanisha gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubwicanyi ndetse no gufata abagore ku ngufu, ibyaha yakoreye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Mu mwaka wa 2015 yaguye muri gereza muri Benin aho yari yaragiye gufungirwa.

Elias NIZEYIMANA

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 16 =