Kurwanya nkongwa byongera umusaruro
Abahinzi b’ibigoli bo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba bavuga ko aho barekereyaho guteresha umuti ibyatsi bakaba bateresha ibikoresho byabugenewe bahawe n’umushinga wa USAID Hinga Weze, umusaruro wabo wikubye inshuro 4.
Habimana Laurent umujyanama w’ubuhinzi mu murenge wa Shyira aragira ati « ino nkongwa bwa mbere ikiza kuyirwanya byaratugoraga kuko nta bikoresho twari dufite, ariko umushinga wa USAID Hinga Weze waduhaye amapombo uduha ni ibikoresho by’ubwirinzi bidufasha guhangana na nkongwa ubu tubona umusaruro uhagije kuko wikubye inshuro 4. »
Dukuzemariya Beatha nawe ni umujyanama w’ubuhinzi muri uyu murenge aragira ati “nateye umuti nywuteza ibyatsi, ngeze mu rugo numva umubiri wose wabaye ibinya jya kwa muganga bampa imiti ariko numva nsezereye kuzongera gutera umuti, Hinga Weze yahise iza imfasha muri cya kibazo igikemura impa ibikoresho by’ubwirinzi mu gutera umuti harimo ipombo, udupfukamunwa, uturindantokina na bote ». Ibi bikaba byaratumye umusaruro uniyongera kuko mbere yaryaga rimwe ku munsi none ubu akaba asigaye arya inshuro 2 ku munsi.
Agronome w’umurenge wa Shyira Maguru Aloys, aragira ati « ubundi twagiraga nkogwa idasannzwe ikaduteza ikibazo gikomeye, ariko guhera mu kwezi kwa cyenda twagize imvura ihagije kuko imvura ihagije nayita umuti kuri nkongwa ya magi nkongwa iba yateye yicwa n’imvura, rero nkongwa irimo gusa si nyinshi ariko abahinzi babyuka bayihandura. » Anavuga ko igihembwe cya A, 2019 kuri hagetari 1 basaruyeho toni 4 n’ibiro 100.
Akaba yasabye abahinzi gusura kenshi imirima yabo, kubagara, bakamenera, kuko hari ibyatsi bindi bishobora kuzana ubundi burwayi, hagira ikibazo kivutse bakabibwira umujyanama w’ubuhinzi nawe akakigeza kuri agronome.
Habiryayo Ignace ushinzwe ubuhinzi muri Hinga Weze mu karere ka Nyabihu nawe yasobanuriye abajyanama b’ubuhinzi uburyo bwo gukoresha neza imiti yica udukoko n’indwara kuko akenshi imiti iba ikozwe mu buryo bw’uburozi ikaba yakangiza ikiremwa muntu, ibyavuyemo imiti bikaba bigomba kujugunywa ahabugenewe, kugira ubwirinzi bw’utera umuti, kubahiriza amasaha yo gutera umuti nta zuba riva, imvura igwa cyangwa umuyaga, kuvangira umuti kure, kubika neza imiti, ndetse ko abana n’abagore batwite batagomba gutera umuti.
Umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID intego yabo akaba ari ugufasha abahinzi basanga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire.