Majyambere Silas yitabye urukiko
Ku isaha ya saa tatu na cumi n’itanu za mu gitondo (9h15) ku isaha y’ i Kigali, ni ukuvuga saa yine na cumi n’itanu (10h15)i Buruseli (Bruxelles) mu Bubiligi nibwo Umuherwe Silas Majyambere yinjijwe mu rukiko rwa rubanda rwi Buruseli.
Silas Majyambere w’imyaka 76 y’amavuko nubwo ageze mu zabukuru yinjiye mu rukiko yigenza, yari yambaye ikositimu y’umukara, mu kuboko kw’iburyo yari acigatiye isakoshi irimo impapuro naho mu kw’iburyo afashemo ingofero yakuyemo mu rwego rwo guha icyubahiro urukiko. Abakozi b’urukiko bahise bamwereka ibyicaro ubundi aricara.
Inteko iburanisha ndetse n’itsinda ry’inyangamugayo bose bari bahageze. Silas Majyambere ni umwe mu batangabuhamya bari bategerejwe cyane mu rukiko nyuma y’aho mu minsi yashize hari hasakaye amakuru yavugaga ko atazaza gutanga ubuhamya mu rubanza ruregwamo muramu we Emmanuel Nkunduwimye uzwi nka ” Bomboko”.
Uku kudashaka kwitaba urukiko ubwo yabibazwaga ni umwe mu nyangamugayo, Silas Majyambere yabiteye utwatsi agira ati”Ntabwo nigeze nanga gutanga ubuhamya kuko mu ibaruwa nabandikiye nibazaga uko najya gutanga ubuhamya ku bijyanye na Jenoside kandi naravuye mu Rwanda Jenoside itaratangira. Gusa, aho mboneye ko mushaka nabamenyesheje ko ndwaye, na n’ubu ndacyarwaye, ariko niyemeje kuza nsindagira ariko nkaza”.
Mu buhamya yatanze hibanzwe kukumenya niba hari imikoranire ya hafi yigeze agirana na muramu we Bomboko, Silas Majyambere yavuze ko uretse kuba yari muramu we nta gikorwa nta kimwe yakoranye nawe haba mu bucuruzi haba no mu yindi ngeri, anongeraho ko abona nta makuru na make yatanga mu rukiko arebana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kuko yavuye mu Rwanda hagati ya 1989-1990 ahunze kandi ko atongeye kugaruka.
Silas Majyambere yeretse urukiko ko nawe hari abo mu muryango we bishwe ntamenye amakuru y’uko bishwe, ahubwo asoza asaba urukiko kuzamubariza Bomboko uko abo bo mu muryango we bishwe, aho yagize ati “Ntabwo namenye uwabishe ahubwo mwabaza Bomboko niba hari icyo abizi ho kuko niwe wari warasigaye mu Rwanda”.
Mu rubanza rwa Emmanuel Nkunduwimye, akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ku Gitega cyane cyane ahahoze igarage AMGAR, ubu ni mu karere ka Nyarugenge.
Kuri uyu wa mbere nyuma y’ikiruhuko cy’ icyumweru hakomeje kumva abatangabuhamya.
Elias NIZEYIMANA