Umutangabuhamya yashinje Nkunduwimye guhigira kutazongera kubona umututsi ari muzima

Umutangabuhamya yashinje Nkunduwimye guhigira kutazongera kubona umututsi ari muzima Umwe mu batanze ubuhamya kuri uyu wa 23 Mata 2024 mu runanza Nkunduwimye Emmanuel akurikiranywemo ibyaha bya jenoside, yatangaje ko yumvise Nkunduwimye (Bomboko) yivugira ko adashaka kuzongera kubona Umututsi muzima.

Uyu mutangabuhamya w’imyaka 57 wari utuye muri segiteri ya Cyahafi, yavuze ko indege ya Habyarimana imaze kuraswa babwiwe ko ak’abatutsi kashobotse. Ubwo yari imbere y’Urukiko rwa Rubanda I Bruxelles mu Bubiligi, yavuze ko taliki ya 6 mata 1994 aribwo bamenye ko indege ya Habyarimana yarashwe. Bukeye bwaho ngo nibwo abategetsi bababwiye ko ak’inyenzi kashobotse. Ati «Uwari conseiller Haragirimana Michel yavuze ko igihe cy’abatutsi kirangiye. Icyo gihe yari kumwe n’interahamwe muri karitsiye (quartier). Ayo matariki ntabwo byahise bimera nabi».

Uyu mutangabuhamya avugana ikiniga yakomeje avuga ko mu Cyahafi ubwicanyi butahise butangira, ko ahubwo tariki ya 14 z’ukwa 4 ari yo yababereye mbi. Ati «Mu masaha ya ku manywa nibwo haje umugabo wari visi perezida w’interahamwe (Georges Rutaganda) ari kumwe na Nkunduwimye Emmanuel, batanga imbunda bavuga ko nta mututsi bashaka kongera kumva akiriho. Babwira abahawe imbunda ko icyo bazakenera bazagihabwa». Akomeza avuga ko bitarangiriye aho, kuko bakomeje kugenda babasura babazanira itabi n’imbunda.

Inyangamugayo yabajije umutangabuhamya niba yarumvise amagambo Bomboko yivugiye bimeze nk’aho ari umugambi wo kumaraho abatutsi. Umutangabuhamya yamusubije agira ko ku itariki ya 14 z’ukwa 4, yamwiyumviye ubwo yatangaga imbunda aziha interahamwe, yaravuze ati “Sinshaka kuzongera kubona umututsi ukiriho”. Perezida w’urukiko yabajije umutangabuhamya uko byakomeje kugenda, umutangabuhamya asubiza agira ati “Ubwicanyi bwarakomeje, abo bishe bakabaroha mu byobo kuko byari byaracukuwe mbere yahoo bimenwamo amavuta (vidange), byari munsi y’igaraji rya AMGAR”.

Perezida w’urukiko yamubajije niba ibyo avuga yarabibonye n’amaso ye, umutangabuhamya asubiza ko yabireba kuko aho yari yihishe kwa Niyonzima Stanislas (utarahigwaga) hari hafi cyane y’aho byaberaga. Abajijwe icyakurikiyeho, yagize ati: “Nyuma yaho uwari umpishe yageze aho abona ko ubushobozo bwo kumpisha butagikunda, nibwo twaje kujya kuri Saint Paul, naho umupadiri witwa Munyashyaka atumerera nabi ariko Inkotanyi ziza kuhadukura”.

Perezida w’urukiko yamubajie uko byagendeke bashiki be, uyu mutangabuhamya yasubije ko bitoroshye kubivuga kuko bafashwe ku ngu. Ati “Byabereye muri AMGAR ku mabwiriza yatanzwe na Georges Rutaganda na mugenzi we Bomboko, ngo bumve bumve uko abatutsikazi baryoha. Nyuma yo kubafata ku ngufu barabishe, babajugunya mu byobo byari munsi ya AMGAR”. Imibiri yabo yaje kuboneka irashyingurwa. Uyu mutangabuhamya kandi avuga ko muri ibyo byobo hakuwe imibiri myinshi, bamwe bakaba barashyinguwe mu rwibutso rwa Cyahafi abandi bashyinguye ku Gisozi. Muri Segiteri Cyahafi yose avuga ko hiciwe abantu batari munsi y’ibihumbi 14.

Umushinjacyaha nawe yabajije umutangabuhamya niba hari ibindi azi byabereye kuri AMGAR. Umutangabuhamya yamusubije agira ati “Muri AMGAR habereye ibintu bibi cyane, ku buryo bahitaga muri CND, babihuza n’aho ingabo z’Inkotanyi zari zaraje mu gihugu kubahiriza amasezerano ya Arusha. Bakabihuza n’uko abatutsi bari muri AMGAR, ari nk’inkotanyi zihari”.

Inyangamugayo yongeye kumubaza uko yamenye ko bashiki be bafashwe ku ngufu. Umutangabuhamya amusubiza avuga ko iyo bavaga muri ibyo bikorwa bakabyigamba. Inyangamugayo yasoje ibaza uwo mutangabuhamya icyo ibyobo byari munsi ya AMGAR byari byaracukuriwe. Umutangabuhamya yamusubije ko byari ibijyamo vidange, bikaba byari byararacukuriwe kumenamo amavuta, ati “hanyuma ni nabyo bifashishije babijugunyamo abo bishe”.

Perezida w’urukiko yongeye kumubaza niba yarabonye Bomboko akoresha intwaro ye. Umutangabuhamya yamusubije agira ati “Namubonye azitanga, iyo mbona azikoresha nanjye ntiyari kunsiga”.

Urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel Bomboko ni urwa karindwi igihugu cy’u Bubiligi kiburanishe ku bakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bakibamo.

UMWANDITSI: Umukunzi Médiatrice

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 − 11 =