Nkunduwimye yarashe umusirikare wari uhungishije Abatutsi mwirebera _ Umutangabuhamya

Nkunduwimye Emmanuel ushinjwa Jenoside mu Gakinjiro, yatangiye kuburana mu Gihugu cy'u Bubiligi kuri uyu wa Mbere, taliki ya 8 Mata 2024.

Uwahoze ari umusirikare mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, aba muri Camp Kigali muri bataillon de reconnaissance, mu buhamya bwe yashinje Emmanuel Nkunduwimye uzwi ku izina rya Bomboko ko yamwiboneye arasa umusirikare witwaga Lieutenant Mudenge wari uhungishije Abatutsi muri minibus.

Uyu musirikare wari ushinzwe kurinda uwari Perezida wa CDR, yagize ati: “Hari imodoka yari ihungishije abatutsi bagera kuri 18 bari muri Hiace, bahungishijwe na Liyetona Mudenge, ari nawe uyitwariye ashaka kubajyana muri Milles Collines. Yanyuze kuri Hotel Sun City ya Col Kayumba baramureka, ariko ageze kuri bariyeri yari ku Musigiti wo mu Biryogo, bose babavanyemo babica babatemye abagerageje kwiruka barabarasa ndeba n’amaso. Liyetona Mudenge, Bomboko niwe wamwikuriye mu modoka, amukuramo imyenda ye amurasa mu mutwe abanje kumubaza impamvu ahungisha inyenzi”.

Uyu mutangabuhamya watanze ubuhamya ari mu rukiko rwa rubanda mu gihugu cy’u Bubiligi yanavuze ko hagati ya AMGAR na ONATRACOM hari bariyeri enye, kuzicika zose ngo ntabwo byari byoroshye. Yagize ati: “Kuri AMGAR twahanyuze turi muri circulation (tuzenguruka), twahabonye imirambo myinshi cyane”.

Perezida w’urukiko yamubajije niba nta kindi azi cyabaye. Umutangabuhamya yasubije agira ati “Nanagiye mu nama Gen Kabiligi na Col Renzaho Tharcisse bakoresheje, batanga amabwiriza y’uko interahamwe zigomba kwitwara. Icyo gihe Bomboko nawe yari ahari. Banatanze amabwiriza y’uko imirambo igomba gukurwa ku mihanda ikajya gushyingurwa mu marimbi, kubera ko abazungu babibona nabi”. Perezida w’urukiko yongeye kubaza uyu mutangabuhamya niba hari imbunda yabonye kuri AMGAR nk’umuntu wahagiye inshuro nyinshi. Asubiza agira ati “Muri AMGAR nta ntwaro zarimo. Zaba imbunda ndetse n’imihoro byatangirwaga muri Camp Kigali”.

Perezida w’urukiko yakomeje amubaza uko yakiriye kujya gutanga ubuhamya mu rukiko. Asubiza agira ati “Gutanga ubuhamya ndabizi ko ari ukwizirikaho igisasu, ariko nkimara kumva ko nzaza gutanga ubuhamya mu rukiko rwa rubanda mu Bubiligi, nabigize ibanga, nkajya ngira ubwoba ariko niyemeza guhagarara gitwari kandi nkazahagarara ku kuri kose namenye”.

Uhagarariye inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yabajije umutangabuhamya imikorere y’abarwanashyaka, n’abari bitabiriye inama yabereye muri Camp Kigali. Asubiza agira ati “inama yitabiriwe n’abayoboke ba MRND, CDR na MDR igice cyari kiyobowe na Karamira Froduard. Ni igice cy’abahutu bari bamaze igihe bategura umugambi wo kumaraho abatutsi”.

Mu gusoza ubuhamya, uyu mutangangabuhamya yagize icyo asaba Bomboko agira ati “Icyo nabwira mugenzi wanjye uyu urimo kuburana ibyaha bya Jenoside ni uko yabohoka, akabohora umutima we, akumva ko Jenoside ari icyaha kibi cyakorewe Abatutsi b’inzirakarengane, kandi akumva ko Jenoside wari umugambi wa Leta yawuteguye ikanawushyira mu bikorwa, twese uwo mugambi ukaba waratugizeho ingaruka. Akwiye gusaba imbabazi kugira ngo umutima we ubohoke akumva ko yahemukiye u Rwanda”. Uyu mutangabuhamya wari warahamijwe ibyaha bya bya Jenoside akaza gufungurwa ku Mbabazi za Perezida avuga ko we yiyemeje gufasha ubutabera aho azakenerwa hose.

Nkunduwimye Emmanuel w’imyaka 65 ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, akaba yaratangiye kuburana taliki ya 8 Mata 2024 mu Rukiko rwa Rubanda (Court D’Assisses) I Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi. Ni urubanza rwitezwemo abatangabuhamya bagera kuri 90; muri bo hakaba hari abitabye Imana, ubuhamya bwabo bukazumva binyuze mu nyandiko.

Umukunzi Médiatrice

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 − 14 =