Uwahoze ari umujandarume mukuru ahamya ko yabonye Bomboko yambaye gisirikari muri Jenoside

Nkunduwimye Emmanuel ushinjwa Jenoside mu Gakinjiro, yatangiye kuburana mu Gihugu cy'u Bubiligi kuri uyu wa Mbere, taliki ya 8 Mata 2024.

Colonel Laurent Rutayisire wahoze ari umujandarume mu gihe cy’ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana yabwiye urukiko rwa rubanda rw’i Buruseri (Bruxelles) ko yabonye Bomboko yambaye imyenda ya gisirikari mu gihe Jenoside yakorerwaga abatutsi.

Urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel wamenyekanye nka Bomboko ushinjwa ibyaha bya Jenoside rwakomeje kuri uyu munsi wa munani kuva rutangiye. Mu batangabuhamya bumviswe harimo Colonel Rutayisire w’imyaka 73 y’amavuko wabaye muri État major ya Jandarumori ari umuyobozi ushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu, akaza gukurwa kuri uwo mwanya.

Abajijwe na perezida w’urukiko niba yarabonye uregwa, yavuze ko mu Rwanda amuzi mu Kiyovu aho we n’abandi bagabyeyo igitero bashaka kwicayo umuryango umwe yari azi. Yagize ati: “Icyo gihe yari kumwe na Géorges Rutaganda (wari visi perezida wa MRND), ariko nabashije kubatabara ntibabasha kubica. Mu gitondo kare nahise mpavana uwo muryango tuwuhungishiriza I Gitwe”.

Uyu mutangabuhamya yongeyeho ko mu byo yibuka yamubonye yambaye n’impuzankano Bomboko yambaraga. Ati “Ibyo nibuka ni uko Bomboko namubonye yambaye gisirikari muri Jenoside, kandi namubonye inshuro zirenze imwe”.

Ubwo yabazwaga n’inyangamugayo abari ku isonga mu bwicanyi bwakorewe mu mujyi wa Kigali, Colonel Rutayisire yasubije agira ati “Kajuga Robert, Géorge Rutaganda nibo bari ku isonga, bakagira n’abo barimo Nkunduwimye Emmanuel (Bomboko) ariko inshuro nyinshi, sinigeze mbona ari wenyine”.

Abasivili na bo babonye Bomboko yambaye gisirikari

Umutangabuhamya wabimburiye ab’abanyarwanda ni umugore w’imyaka 48, yabwiye Urukiko ko Jenoside yakorewe abatutsi yabaye afite imyaka 18 y’amavuko. Yemeje ko mu 1994 ubwo yari aho yari yahungiye yabonye kenshi Nkunduwimye Emmanuel yambaye imyenda ya gisirikari, asa n’uwishimiye ubwicanyi bwariho bukorerwa Abatutsi, aho yavugaga uburyo bamwe muri bo bishwe ubona abyishimiye.

Umwe mu nyangamugayo yasabye umutangabuhamya gusobanura neza uko imyenda Bomboko yabaga yambaye yari iteye. Asubiza agira ati “Cyari igishati cy’amabara ya gisirikari n’igipantaro gisa gutyo. Akaba yarabaga afite n’imbunda”.

Ubundi buhamya bwasomewe mu rukiko bwagaragaje imyitwarire ya Bomboko n’ibikorwa bye, hamwe n’abandi bacyekwaho ubufatanye muri Jenoside yakorewe abatutsi. Muri iyo baruwa, havugwamo ko uregwa yambaraga imyenda ya gisirikari, ko yagendanaga n’abayobozi b’interahamwe kandi ko yabaga afite imbunda yo mu bwoko bwa pistolet na Karachinikov.

Nkunduwimye Emmanuel w’imyaka 65, urubanza rwe rwatangiye taliki 08 Mata 2024, aho ruri kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda rw’ i Buruseri (Bruxelles) rusanzwe ruburanisha ibyaha by’ubugome. Abatangabuhamya bari hagati ya 90 n’100 bakaba bazumva muri uru rubanza, muri bo hakaba hari abitabye Imana ariko ubuhamya bwabo bukazumvwa binyuze mu nyandiko.

Nadine UMUHOZA

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 − 9 =