U Bubiligi bwatangiye kuburanisha Nkunduwimye Emmanuel ushinjwa Jenoside mu Gakinjiro

Nkunduwimye Emmanuel ushinjwa Jenoside mu Gakinjiro, yatangiye kuburana mu Gihugu cy'u Bubiligi kuri uyu wa Mbere, taliki ya 8 Mata 2024.

Emmanuel Nkunduwimye watangiye kuburanishwa kuri uyu wa mbere tariki 08 Mata 2024 n’ubutabera bw’igihugu cy’u Bubiligi yari afite igaraje ryitwaga AMGAR ahazwi nko mu Gakinjiro, hahoze ari muri Segiteri Cyahafi, ubu ni mu kagari ka Kora, umurenge wa Gitega, mu karere ka Nyarugenge.

Nkunduwimye Emmanuel w’imyaka 65, urubanza rwe rwatangiye ku isaha ya saa tatu za mu gitondo aho yaje ari kumwe n’abantu babiri bo mu muryango we n’abamwunganira mu mategeko ari bo Me Dimitri de Béco na Me Marie Bassine.

Uregwa yabwiye urukiko umwirondoro we (amazina yombi) anavuga ko bamuhimbaga izina rya Bomboko, ko yavukiye mu Rwanda, ubu akaba atuye mu Bubiligi n’umuryango we aho akora akazi ko gutwara abantu (Taximan), ndetse akaba afite ubwenegihugu bw’iki gihugu kuva mu mwaka wa 2005.

Umushinjacyaha Arnaud d’Oultremon yamusomeye ibyaha aregwa birimo ubwicanyi bwakorewe abatutsi aho yari afite igaraje ryitwaga AMGAR, anavuga ko aho bwakorewe habonetse ibyobo rusange byinshi byashyirwagamo abicwaga.

Umushinjacyaha yavuze kandi ko Nkunduwimye ari mu bicaga bagakiza icyo gihe, ndetse ko ari mu bahaye interahamwe intwaro zo kwicisha abatutsi.

Umushinjacyaha yanavuze ko hari bariyeri yagize uruhare mu ishingwa ryazo, ndetse n’abagore bafashwe ku ngufu barimo abazatanga ubuhamya muri uru rubanza.

Uruhare akurikiranyweho muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Bamwe mu barokokeye aho yakoreye ibyaha ashinjwa, bavuga ko Nkunduwimye yagize uruhare mu ishingwa rya bariyeri y’aho bitaga kwa Gafuku. Mparabanyi Faustin ni umwe mu baganiriye n’itsinda ry’abanyamakuru bakora inkuru z’imanza zibera hanze y’u Rwanda bakorana na PAX PRESS.

Yagize ati: “Niwe washinze bariyeri kandi ni we waziyoboraga, ndetse hari n’abana b’umusaza witwa Alufonsi Nyakayiro bari baturanye, bose niwe wabishe. Manweli yari afite ububasha bwo gufata abantu akabiyicira cyangwa akabaha abandi, bakabica.”

Mparabanyi yakomeje avuga ko abatutsi bahungiraga muri AMGAR ndetse n’abo abicanyi bakuraga mu ngo zari zihegereye bishwe bakajugunywa mu byobo rusange byari bihari.

Yagize ati: “imibiri twahakuye yari hejuru y’igihumbi, yari myinshi. Abicwaga ni abavaga mu kagari k’Akakirinda na za Nyamirambo bashaka guhungira hano kuko ho batangiye kwica nyuma. Kuva tariki 07 kugera 14 Mata, nta kintu cyari cyakabaye. Muri iyo minsi yose abantu bazaga hano kuko bari birinze; ariko nyuma bose barahiciwe”.

Ahari ibyatsi, hahoze ibyobo byakuwemo imibiri y’abatutsi biciwe muri AMGAR/Photo: Jean de Dieu Tuyizere

Nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, Mparabanyi avuga ko  abarokotse bishimiye ko Nkunduwimye Emmanuel agiye kubazwa ibyo yakoze. Ati: “Ni ibintu bidushimishije kuba umuntu yarahunze ubutabera, ariko bukamufata kugira ngo abazwe ibyo yakoze. Tukaba twifuza ko n’abandi bose bari ahandi hose na bo bafatwa bakabazwa ibyo bakoze”

Perezida wa Ibuka mu Kagari ka Kora, Ntagahu Jean Claude, na we avuga ko bishimira ko imanza ziri gucibwa na nyuma y’imyaka 30. Yagize ati: “Nk’abahagarariye inyungu z’abarokotse Jenoside, tubona ko uko biri kose n’imyaka yashira ubuyobozi bukizirikana cyangwa bugiha agaciro abacu bishwe muri Jenoside; kandi tubona ko n’abataraboneka cyangwa abakihisha hanze y’igihugu, igihe kizagera bose bafatwe kandi bacibwe imanza”.

Uru rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel ruzamara igihe kiri hagati y’iminsi 25 na 45  ni urwa karindwi igihugu cy’u Bubiligi kigiye kuburanishamo umunyarwanda ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Urukiko rwa rubanda rw’i Buruseri (Bruxelles) rusanzwe ruburanisha ibyaha by’ubugome ruzaruburanisha, ruzumva abatangabuhamya bari hagati ya 90 ni 100, muri bo hakaba hari abitabye Imana ariko ubuhamya bwabo bukazumvwa binyuze mu nyandiko. Haziyongeraho kandi abahanga n’impuguke mu mateka y’u Rwanda (témoins d’expert et de contexte)  bazaba bagera ku 10.

Nadine Umuhoza 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
7 × 21 =