Umushinga wo kurwanya Nkogwa mu buryo butangiza ibidukikije umaze kwaguka

Umurima w'ibigoli warinzwe nkongwa hakoreshejwe desmodium na bracharia mu Murenge wa Nyagihanga akarere ka Gatsibo.

Ni umushinga wa UPSCALE ushyirwa mu bikorwa na Food for the Hungry, aho mu kurwanya nkongwa hifashishwa ibyatsi bihingwa ku nkengero z’umurima aribyo ivubwe (bracharia) ndetse n’ibindi bigahingwa hagati aribyo umuvumburankwavu (desmodium) byose hamwe byahawe izina bya Hoshi Ngwino (Push Pull).

Si nkongwa gusa kuko ibi byatsi birwanya n’icyatsi cyiswe bariyentaraza (striga) gikunze kwibasira cyane cyane ibihingwa mu karere ka Kirehe.

Abariwabo Gideon umukozi wa Food for the Hungry ukorera mu karere ka Gatsibo akaba ari umuhuzabikorwa w’Umushinga UPCALE mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Nyagihanga avuga ko uyu mushinga utangira watangiranye n’abahinzi 74 none mu gihe cy’imyaka 3 bakaba bamaze kugera kuri 800.

Intego y’uyu mushinga akaba ari ugukora ubuhinzi butangiza ibidukikije ni ukuvuga kudakoresha imiti yangiza ibidukije nko gutera imiti yica udukoko. Yagize ati “abahinzi bakoresha imiti baragabanutse, ndetse n’umusaruro wariyongereye kandi hakoreshejwe imborera kuko ibi byatsi bitanga ifumbire kuko bigaburirwa amatungo yaba inka n’amatungo magufi nk’ihene, ingurube, inkwavu n’inkoko; bitanga intungabutaka. N’ umukamo byariyongere”.

Abariwabo yakomeje avuga umushinga umaze kwaguka kuko mbere watangiriye mu murenge wa Nyagihanga akarere ka Gatsiko ariko kuri ubu ukaba umaze kugera no mu tundi turere. Harimo akarere ka Muhanga aho ukorera mu murenge wa Kabacuzi; Ngororero ukorera mu murenge wa Bwira; Ruhango ukorera mu murenge Mwendo no mu Karere ka Karongi aho ukorera mu murenge Rubona.

Abariwabo Gideon umukozi wa Food for the Hungry ukorera mu karere ka Gatsibo akaba ari umuhuzabikorwa w’Umushinga UPCALE mu Karere ka Gatsibo.

Senzoga Jean Baptiste ni umuhinzi akaba anatuye mu murenge wa Nyagihanga, aho uyu mushinga watangiriye. Avuga ko uyu mushinga watangiriye mu mpera z’umwaka wa 2019. Ati “twari dufite nkongwa idasanzwe ndetse n’icyatsi cyahawe izina rya bariyentaraza (striga), umushinga umaze kuduhugura mu gikorwa cyo kurwanya nkongwa hakoreshejwe ibyatsi bya desmodium biterwa imbere mu mirima hagati y’ibigoli n’icyatsi cya bracharia giterwa ku mpande; nkogwa yarazaga aho kugira ijye ijye mu bigoli ikajya muri ibyo byatsi. Dutangira twabanje guhura n’ingorane desmodium twayitera ntifate ariko uko byagiye bisimburana yageze aho irafa na bracharia irafata ku buryo mbere umusaruro waboneka wari mucye cyane ku kigereranyo cya toni n’igice kuri hegitali, ariko kuri ubu twakoreshe ubu buryo cyane cyane kuko dushyiramo n’ifumbire ubu tugeze ku musaruro wa toni 4 kuri hegitali. Abandi bahinzi tugenda tubaha ku mbuto kugira ngo nabo babashe kurwanya nkongwa mu buryo butangiza ibidukikije”.

Senzoga Jean Baptiste ni umuhinzi ukoresha uburyo butangiza ibidukikije bwa Push Pull ( Hoshi Ngwino) mu kurwanya nkongwa.

Senzoga yakomeje agira ati “nk’uhagarariye abahinzi dukorera mu matsinda, iyo bahuguwe bajya kubikorera mu mirima yabo ndetse n’abandi baturanyi bakabareberaho. Ibi byatumye umusaruro wiyongera.  Kugeza ubu iyo urebye uko nkogwa yari imeze, imirima ikoreshwa push pull usanga nkongwa isa nkaho itakibonekamo ugereranyije n’abandi bahinga badakoresheje ubu buryo. Ubu mu mirongo ibiri y’ibigoli duteramo umurongo umwe wa desmodium”.

Senzoga avuga ko batangira bari itsinda rimwe rigizwe n’abantu 28 none kugeza ubu mu tugali 6 bakaba bafite amatsinda  16, agizwe n’abantu 700 bakoresha ubu buryo bwa Push Pull (Hoshi Ngwino). Ikindi nuko basurwa n’imiryango itandukanye ikora ubuhinzi, bakayiha ku mbuto ku buryo nabo bagiye kubikora iwabo. Ngo sinibyo gusa kuko bageze no ku rwego rwo kugurisha imbuto, mu mwaka wa 2022 bakaba baragurishije imbuto ya bracharia ku bihumbi 450 b’amafaranga y’u Rwanda. Naho muri 2023 bakaba baragurishije bracharia ku bihumbi 350.

Bamwe mu banyamuryango ba MAC (Ihuriro ry’abafatanyabikorwa bakorana n’umushinga UPSCALE).

Mu nama yahuje abanyamuryango ba MAC (Ihuriro ry’abafatanyabikorwa bakorana n’umushinga UPSCALE), umushakashatsi mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Ishami ryo kurwanya ibyonnyi mu bihingwa, Nkima Germain yasabye ko byaba byiza nibura muri buri murenge hagenda habamo imirimashuri (demo pilot) ku bufatanye na RAB, UPSCALE n’abandi bafatanyabikorwa. Ndetse hakanarebwa no ku cyatsi cya striga (bariye ntaraza). Yanatangaje ko harimo gukorwa ubundi bushakashatsi bwo kwirukana ibyonnyi hakoreshejwe ibindi bihingwa by’ibinyamisogwe bifite ubushobozi bwo kwirikura ibi byonnyi kandi binaribwa, ngo hari abagerageje ibishyimbo kandi babonye bitanga umusaruro. Ndetse ngo kuri ubu batangiye gukora ubushakashatsi kuri push pull irimo ikindi gihingwa kitwa crotalaria (igihingwa kiribwa mu bindi bihugu).

Nkima yagize ati “Abagerageje crotalaria muri Amerika y’Amajyepfo, yirukana ibi byonnyi byombi nkogwa na striga. Kuko desmodium isaba byibuze kumara mu murima hagati y’imyaka 3 cyangwa 5 hakaba hari abahinzi bayirandura kubera kugira ubutaka buto kandi bakeneye no guhinga ikindi gihingwa kitari ibigoli, hakoreshwa crotalaria ku bafite imirima mito kuko yo iraribwa nka za Tanzania, Soudan y’Amajyepfo n’ahandi.

Umushinga wa UPSCALE uhiriweho n’ibigu bitanu harimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania na Ethiopia.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 ⁄ 1 =