Rwanda: Guhera ku mafaranga 2000 wizigamira mu kigega Iterambere Fund
Rwanda National Investment Trust (RNIT Ltd) n’ikigo cya Leta cyashyizweho kugira ngo giteze imbere umuco wo kwizigamira, gucunga ibigega by’ishoramari ry’abishyize hamwe ndetse no gutanga ubujyanama mu ishoramari. Kugira ngo abamaze kumva akamaro ko kwizigamira babone uko babikora kandi biboroheye, RNIT Ltd yashinze ikigega cyitwa Iterambere Fund.
Iki kigega kikaba cyashinzwe mu mwaka wi 2016, mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kwizigamira mu cyiciro icyo aricyo cyose, mu buryo bworoshye ku mafaranga make ashoboka akaba ariho honyine umuntu ashobora gushora ku isoko ry’imari n’imigabane uhereye ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 2000.
Muri iki kigega, si ngombwa ko kwizigamira bikorwa buri kwezi cyangwa buri mwaka, ahubwo igihe icyo aricyo cyose uboneye amafaranga uyashyiraho. Urugero niba ubonye amafaranga ibihumbi 2000 ukayashyiraho nyuma y’umwaka ugashyira ibihumbi 10, undi ugashyiraho miliyoni. Washaka ukabikora buri kwezi bitewe n’igihe uyaboneye. Amafaranga akomeza kwiyongera hamwe n’inyungu kandi uwayashyizeho aba ahindutse umunyamigabane.
Bitewe n’amafaranga ushoye umenya umubare w’amafaranga wungutse, kuri ubu umugabane akaba ari amafaranga 215,50.
Urugero rwo kugira ngo umenya agaciro k’imigabane ufite. Niba washyizemo amafaranga 2000 uragabanya 215,50 ukamenye imigabane ufite. Uko ushoramo amafaranga ni nako imigabane ufitemo yiyongera. Kandi agaciro k’umugane kakaba kiyongera buri munsi. RNIT itangira umugabane w’amafaranga wari ufite agaciro k’amafanga 100.
Umuyobozi Mukuru wa RNIT Ltd, Jonathan Gatera yagize ati “iki kigega gitangira cyatangiranye ubwizigame bungana na miliyali 1 na miliyoni 400 kugeza uyu munsi zikaba zimaze kuba miliyali 41 mu gihe cy’imyaka 7. Abanyamuryango bakaba ari ibihumbi 20, bavuye ku bantu 1000. Ikindi navuga ni uko urwunguko rwagiye ruzamuka, aho inyungu yavuye ku 9 % ubu ikaba igeze kuri 11,50 % ku mwaka. Amafaranga ashyirwa muri iki kigega agurizwa Leta binyuze mu gushora mu mpapuro mpeshamyenda (bond du trésor), akaba ariyo Leta ishora mu bikorwa by’iterambere, umuturage wizigamiye akaba aba yabigizemo uruhare kandi akabigiramo n’inyungu”.
Umutekano w’amafaranga
Nta mpungenge umuntu yagakwiye kugira kubera ko RNIT Ltd ari ikigo cya Leta 100%, abagize inama y’ubutegetsi n’umuyobozi mukuru bashyirwaho n’inama y’abaminisitiri. Hari kandi inama y’abahagarariye abanyamigabane batorwa na bangenzi babo, bakaba bakurikirana umunsi ku munsi imikorere y’ikigega kugira ngo bamenye impinduka n’inyungu yabonetse kandi na buri munyamigabane akaba abona raporo imugaragariza uko konti ihagaze. Amafaranga yose ari mu kigega akaba abikwa muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).
Uwayashyizeho amafaranga akoresheje telephone cyangwa akoreshe banki, aho ari hose bukeye bwaho arara kuri konti ya RNIT Ltd yo muri BNR ndetse imicungire y’aya mafaranga akaba igende ku mabwiriza ya BNR.
Igihe umunyamigabane ashaka amafaranga arayabona
Iyo ucyeneye amafaranga washyize muri RNIT urayabona, umuntu ukeneye kubikuza ku mafanga yizigamiye arayabona hari form (urupapuro) umuntu yuzuza usanga ku (rubuga) website rwa RNIT Ltd ( https://rnit.rw ), akaba ariko abanyamigabane babyifuje ko umuntu uyashaka yuzuza agasaba ko ahabwa amafaranga ye, akanagaragaza konti ayashyirirwaho bigakorwa buri wa kane w’icyumweru. Nyuma y’iminsi 4 y’akazi amafaranga umuntu aba yayabonye. Ni ukuvuga ko niba amafaranga uyasabye kuwa 4 amafaranga udashobora kurenza ku wa 3 w’icyumweru gikurikira utarayabona.
Gufungura konti muri RNIT unyura ku kanyenyeri *589# cyangwa ukanyura ku rubuga rwa shora.rnit.rw ugakurikiza amabwiriza.
Abamaze gushora mu Itarambere Fund ni ibihumbi 20, hakabamo na konti z’ibimina, amakoperative, abantu bishyira hamwe. Umutungo w’ikigega urarenga miliyali 41 z’amafaranga y’u Rwanda, iyi akaba ari imibare y’umwaka ushize wa 2023.
Umukunzi Médiatrice