Indwara zo mu kanwa zifitanye isano n’izitandura

Mukabahire Beatha, ni Muganga w'amenyo ukorera mu kigo cya SOS Rwanda, cyita ku bana bafite ibibazo bitandukanye.

Indwara z’amenyo ni zimwe mu zikunze gufata mu kanwa.

Ubwoko bwazo burimo gucukuka kwayo (Carie dentaire) abaganga b’amenyo bemeza ko bufitanye isano n’indwara zitandura nka diyabete, umuvuduko ukabije w’amaraso n’izindi, umuntu ashobora kuba afite atabizi.

Ati “umuntu ashobora kuba arwaye indwara zitandura atabizi ariko Muganga w’amenyo, we akaba ashobora kureba mu kanwa akabimenya kubera kwigaragaza kw’ibimenyetso by’indwara zitandura bishobora kuboneka mu kanwa”.

Akomeza atanga urugero agira ati” isukari ifite uruhare runini cyane mu gutera indwara zo mu kanwa, iyo sukari iri mu mubiri w’umuntu urwaye diyabete ishobora gutera amenyo gucukuka cyane, ugereranyije n’umuntu udafite diyabete”.

Mukabahire avuga kandi ko abantu bafite indwara ya diyabete bahorana ubundi burwayi bwo mu kanwa.

Ati”bagira indwara z’ishinya zikabije ku buryo iyo ubirebye mu kanwa bishobora kugutera inkeke, ukaba wavuga ko hari ikindi kintu cyabitera”.

Ibimenyetso by’indwara zitandura biboneka mu kanwa

Bimwe mu bimenyetso bigaragara ku muntu urwaye diyabete atabizi, usanga akenshi agira ibisebe mu kanwa, agacukuka amenyo (Carie dentaire) bikabije ugereranyije n’abatayirwaye.

Mukabahire ati”uwo muntu rero iyo umubonye gutyo nibwo bigutera impungenge ukamubaza uti nta bindi bintu waba ufite (ibyo twita underline cause ) dukurikije ibyo turi kubona mu kanwa? Ukamugira inama yo gushaka umuganga akamupima. Akenshi usanga bifitanye isano. Ugasanga afite uburwayi bwo mu kanwa bukabije, akamenya ko arwaye diyabete na we ubwe atari abizi”.

Mu rwego rwo kwirinda ko indwara z’amenyo abantu bagirwa inama yo koza amenyo mu gihe kingana n’iminota itatu, bifashishije uburoso bworoshye n’umuti w’amenyo urimo ikinyabutabire cya Fluor, bakabikora  inshuro ebyiri Ku munsi.

Mukabahire avuga ko usanga abantu batita koza amenyo nijoro mbere yo kuryama kandi ariho h’ingenzi.

Agira ati” nko Ku manywa,turavuga amacandwe akatwoza mu kanwa, dushobora kunywa amazi akahoza, ariko nijoro igipimo cy’amacandwe avuburwa kiragabanuka cyane kugera kuri kimwe cya cumi cyayo wari ufite Ku manywa; bivuze ko ntacyo ufite kigufasha koza mu kanwa”.

Abantu kandi bagirwa inama yo kogesha amenyo ahatangirwa serivisi zo kuyavura nibura rimwe mu mezi atandatu, kugira ngo bakurirwemo imyanda batabasha kwikuriramo neza.

Izi nama abantu barazigirwa, mu gihe kuri uyu wa gatatu tariki 20 werurwe, u Rwanda rwifatanya n’isi yose kuzirikana umunsi Mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu kanwa. Ni umunsi wizihizwa ufite insanganyamatsiko igira iti: Mu kanwa hazima, umubiri muzima.

Umwanditsi: Nadine Umuhoza

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 6 =