Kwita izina “umunsi witegurwa mu buryo budasanzwe”

Musanze werekeza kuri site iberaho umuhango wo kwita izina abana b'ingagi

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko batangira kwitegura umunsi wo kwita izina ingagi habura amezi abiri ngo ugere kugira ngo bazatange serivisi inose ku bantu bose bazitabira uwo muhango.

Uyu ni umwe mu minsi mikuru ikomeye akarere ka Musanze kagira aho benshi mu ngeri zitandukanye baba bawiteguye kubera ko baba bawitezeho inyungu nyinshi bitewe n’umubare munini w’abatembera muri uyu mujyi kuri uwo munsi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze Bagirishya Peter Claver avuga ko umunsi wo kwita izina ingagi ari igikorwa bategura mbere y’amezi abiri ngo kibe. Iyo bategura uwo munsi bibanda ku mahoteli akorera mu karere yose.

Agira ati “tubabwira ibyo bagomba kwitegura, ibyo bagomba kuba bujuje, kuko tuba twitegura abantu benshi. Tubikora turimo gukumira ko hazagira umuntu uvuga ngo yaje aha ajya muri hoteli runaka ahuriramo n’ikibazo iki niki.”

Akomeza avuga ko bagenzura ahantu hatandukanye harimo ibikoni, aho kuryama mbese muri rusange bagenzura buri kintu cyose iyo bitegura uwo munsi.

Mpawenimana Fulgence umuyobozi wa La Palme Hotel avuga ko umunsi wo kwita izina ingagi iyo wegereje cyangwa wabaye umuntu wese ufite hoteli aba aziko azakira abantu benshi cyane bigatuma ashyira imbaraga mu kuwitegura.

Agira ati “kuri uwo munsi usanga ama hoteli yose yuzuye, kuko hari igihe nk’umuntu aba ari  i Kigali ashaka nk’icyumba akakibura ukumva nawe byamutangaje akakubaza ati kubera kwita izina ingagi niyo mpamvu ibyumba byabuze? Uwo munsi rero ni umunsi udasanzwe kuko tuwubona mo amafaranga menshi bigatuma tuwitegura mu buryo bw’umwihariko duharanira gutanga serivisi inoze kugira ngo n’ubutaha abakiliya twakiriye bazagaruke.”

Abacuruza imbuto mu isoko ry’ibiribwa mu isoko nabo bemeza ko kuri uwo munsi babona amafaranga atandukanye nayo binjiza mu yindi minsi. Murekatete Olive w’imyaka 31nawe atuye mu karere ka Musanze. Yagize ati “kubera abantu baba baturutse hirya no hino mu bihugu bitandukanye abakiliya bariyongera tugacuruza kuruta iyindi minsi. Urugero njyewe iyo namenye ko umunsi wo kwita izina ingagi wageze ndangura imbuto nyinshi kuko mbanzi ko ziri bushire.”

Sibomana Aimable umuyobozi wungirije wa Virunga Hotel nawe yemeza ko umunsi wo kwita izina ingagi by’umwihariko mu karere ka Musanze uba ari umunsi udasanzwe aho baba bizeye kwakira abakiliya benshi.

Ati “uwo munsi utuma twitegura kurushaho kuko hari abandi bafashe uwo munsi nk’udasanzwe dushaka ko nabo bazaza kubona ibidasanzwe muri Musanze. Mu magambo make kwita izina ingagi amafaranga arinjira mu buryo bw’ingeri zose. Kuritwe mbona ngereranyije kuri uwo munsi abakiliya biyongeraho ku kigero cya 60%”.

Mu ibarura ryakozwe muri 2015 ryerekanye ko akarere ka Musanze gatuwe n’abaturage ibihumbi 438. Mu iterambere ry’ubukerarugendo n’amahoteli mu myaka icumi ishize kari gafite hoteli imwe ariko kugeza ubu karimo amahoteli 37.

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
38 ⁄ 19 =