Abakora nta masezerano y’akazi baranengwa kudatanga amakuru

Bagirishya Peter Claver Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze

Bamwe mu bakozi batandukanye batanga serivisi muri hotels n’utubari  mu karere ka Musanze baranengwa ko badatanga amakuru ngo barenganurwe mu gihe bakoreshwa nta masezerano y’akazi bafite, ibi bikaba bituma badatanga serivisi inose.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze Bagirishya Peter Claver avuga ko iki kibazo cy’abakozi bo mu ma hotels batagira amasezerano y’akazi bo ubwabo aribo bagakwiye gufata iyambere mu ku bimenyesha inzego zibishinzwe ariko ngo nabo baragihagurukiye.

Yagize ati “haracyarimo ibibazo by’uko abakozi bo muri za Hotels badatanga amakuru kuko rimwe na rimwe babatekereza ko nibabivuga umuyobozi wabo azabirukana.”

Akomeza avuga ko ibibazo bihari bishingiye ahanini kukuba batabona amakuru afatika yanyayo mu gihe bari mu igenzura. Yaba abakoresha haraho babeshya ngo amasezerano y’abakozi abikwa i Kigali cyangwa bakamara nk’icyumweru bavuga ngo bose ntawuhari kandi niwe ibibitse.

Yungamo agira ati “turacyakomeje gukora ubukangurambaga ariko turashima ko hari icyagezweho kuko hari benshi bagiye babikosora, gusa ntibiranoga ijana ku ijana turabyemera ariko hari aho tugeze.”

Mukansoro Scovia Akora muri kamwe mu tubari dukorera mu karere ka Musanze avuga ko bitewe n’ubushomeri abakozi benshi birinda kuvuga ko babakoresha nt’amaserzerano ngo batirukanwa mu kazi.

Yagize ati “akenshi hari igihe umuntu abona akazi amaze igihe mu bushomeri yabona akazi ntiyite kuba yasaba umukoresha amasezerano y’akazi bigatuma rero benshi banga gutanga amakuru birinda ko basubira mu buzima bw’ubushomeri.”

Arasaba ubuyobozi ko bwashyiraho ubukangurambaga mu gusobanurira abakoresha bo ubwabo bakabigira umuco ko bagomba gukoresha umukozi bamuhaye amasezerano y’akazi.

Sibomana Aimable umuyobozi wungirije wa Virunga Hotel avuga ko gukoresha umukozi udafite amasezerano bigira ingaruka kuri Hotel muri rusange kuko umukozi aba atishimiye ahantu arimo gukorera.

Agira ati “akamaro k’amasezerano mu kazi bituma umukozi akora atuje, no ku mukoresha bikamworohera rero guha umukozi amasezerano y’akazi n’inyungu ku mukoresha no k’umukozi.”

Nsabimana Emmanuel umuyobozi w’ishami ry’amabwiriza ajyanye n’ibigo by’ubukerarugendo muri RDB avuga ko abakoresha badaha abakozi babo amasezerano y’akazi ari ikosa rikomeye bagomba gukosora.

Yagize ati “gukoresha umukozi nta masezerano uba wishe amategeko kubera ko bifite ingaruka nyinshi ku mitangire ya serivisi, ndibutsa abakoresha ko bategetswe gukoresha umukozi bamuhaye amasezerano y’akazi kuko biri mu bituma atanga serivisi inoze”

Muri uyu mwaka mu karere ka Musanze abamaze gutanga ibirego badafite amasezerano y’akazi ni 50. Ni mu gihe mu igenzura ryakozwe n’Akarere, ibigo ijana ntibyujuje ibisabwa ariko bikaba byarasabwe gukosora ibibazo bifite bitarenze ku ya 31ukuboza muri uyu mwaka wa 2019.

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 + 27 =