Kirehe: Baravuga ko amazi meza bahawe azabarinda indwara ziterwa n’umwanda

Umuyobozi wa AYATEKE STAR Company, Sebikwekwe Cyprien(Wambaye ingofero isa n'umweru n'ijire by'akazi) avomera abaturage amazi meza.

Bamwe mu baturage n’abanyeshuri bo mu murenge wa Gahara, Akarere ka Kirehe intara y’iburasirazuba baravuga ko amazi meza bahawe azabarinda indwara ziterwa n’umwanda. Ni mu gihe bajyaga bavoma amazi y’ibishanga akabatera indwara ziterwa n’umwanda.

Ibi babivugiye mu muhango wo gutaha ku mugaragaro ibikorwa remezo by’amazi, isuku n’isukura kuri uyu wa 29 Gashyantare mu murenge wa Gahara, aho ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe hamwe n’abafatanyabikorwa barimo AYATEKE STAR Company na Water Aid Rwanda bwatashye umuyoboro w’ibirometero 19.069, amavomo rusange 17, ibigega by’amazi bishya 8 hamwe n’ubwiherero bwubatswe mu bigo by’amashuri.

Bamwe mu baturage batuye mu kagali ka Butezi, umudugudu wa Cyasusa 1 n’abanyeshuri biga muri GS Kabagera bavuga ko amazi meza bahawe azabarinda indwara ziterwa n’umwanda n’amasomo akagenda neza.

Mukanoheri Jacqueline avuga ko amazi bahawe azatuma babaho neza kuko batazongera kurwara no kurwaza inzoka zo mu nda n’izindi ndwara ziterwa n’isuku nke.

Yagize ati: “Twavomaga amazi mabi y’ibishanga tukarwara inzoka n’abana bacu bakazahara. Aya mazi twahawe turayishimiye cyane. Tugiye kubaho neza, tugire isuku n’isukura. Aya mazi aje aturwanaho hehe n’inzoka hehe n’indwara z’uruhu twaterwaga no kudakaraba.”

Umwe mu baturage bahawe amazi meza.

Bamwe mu banyeshuri biga kuri GS Kabagera nabo bavuga ko amazi bahawe azabafasha kwiga neza dore ko batakazaga igihe kinini bajya kuvoma hanze y’ikigo.

Umwiza Celine yagize ati: “Aya mazi baduhaye azadufasha kwiga neza kuko tutazongera gutakaza igihe kinini twagiye gushaka amazi hanze y’ikigo. Twajyaga dukora urugendo runini twagiye gushaka amazi ku buryo amasomo ya mugitondo tutayafataga.”

Hagenimana nawe ati: “Kubona amazi meza mu Kigo cyacu ni ingenzi cyane kuri jye kuko nzabasha kwiga nta nkomyi. Ibiryo bizajya bibonekera igihe nige neza mu gihe byajyaga bitinda kubera kubura amazi yo gutekesha.”

Umunyeshuri wa GS Kabagera akaraba intoki n’amazi meza.

Umuyobozi wa AYATEKE STAR Company Sebikwekwe Cyprien ashimira abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutera inkunga ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage.

Yagize ati: “Ndashimira Water Aid Japan yateye inkunga ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura twubatse muri uyu murenge wa Gahara kuko tutari kubyishoboza twenyine. AYATEKE izakomeza kubisigasira kugirango bigirire akamaro abaturage n’abazabakomokaho barusheho kugira ubuzima bwiza.”

Abayobozi batandukanye b’akarere ka Kirehe, Water Aid mu Rwanda no mu Buyapani na Ayateke Star Company bataha amavomo rusange.

Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Vestine Mukeshimana avuga ko bahisemo guha amazi abaturage bo mu murenge wa Gahara kuko bari bababaye cyane.

Yagize ati: “Icyatumye duhitamo umurenge wa Gahara, ni uko bari bakeneye amazi cyane kandi bababaye. Intumbero ni uko buri wese abona amazi meza mu kurinda abaturage indwara ziterwa n’umwanda.”

Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Mukeshimana Vestine.

Abacunga amavomo basabwe gukora neza

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yasabye abacunga amavomo rusange gukora neza batanga serivisi nziza, yongeraho ko abatazabyubahiriza bazasimbuzwa.

Yagize ati: “Twasabye abaturage ko bafata neza uriya muyoboro n’abacunga amavomo rusange twabasabye gukora neza, amasaha menshi kugirango hatagira abaturage babura amazi. Tugiye gushyiraho uburyo bwo kubikurikirana dusimbuze abakora nabi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno.

Water Aid Rwanda ifite icyerekezo cyo kugeza amazi meza ku baturage mu 2028. Akarere ka Kirehe kageze kuri 72% mu kugeza amazi meza ku baturage.

Abayobozi batandukanye bagize uruhare mu kugeza amazi meza ku baturage mu Karere ka Kirehe.

Umushinga wo kugeza ibikorwa remezo by’amazi, isuku n’isukura watewe inkunga na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’U Buyapani biciye muri Water Aid, watwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni zirenga 600 ukaba warashyizwe mu bikorwa na AYATEKE STAR Company ku bufatanye n’akarere ka Kirehe.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
33 ⁄ 11 =