Buri rusobe rw’ibinyabuzima rufitiye akamaro abatuye isi

Ineza Umuhoza Grace washinze umuryango wo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima The Green Fighter

Mu rusobe rw’ibinyabuzima kuri iyi dutuye harimo udukoko duto dutunga ibinini, nutugira uruhare mu kubaho kwa muntu, ariko ibikorwa bye bigatuma bigenda bikendera, ntibikwiye kwica agakoko akariko kose  yemwe n’ibiryana kuko hari uburyo bwo kubyirinda. Ibi byavuzwe n’uwashinze umuryango wo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima The Green Fighter.

Ineza Umuhoza Grace yarangije muri Kaminuza y’u  Rwanda mu ishami ry’amazi n’ibidukikije yatangije umuryango w’urubyiruko utegamiye kuri leta The Green Fighter ugamije kugaragaza uruhare rw’urubyiruko mu gusigasira  ubusigire bw’ibidukikije.

Ineza avuga ko buri wese utuye ku isi afite umukoro wo gushimangira ubusugire bw’ibidukikije,  nk’umuryango w’urubyiruko bakaba bakorana n’ibigo by’amashuri aho bamaze gukorana n’ibigo 15.

Ineza arasobanura uburyo bigisha bitewe n’imyaka y’abanyeshuri agira ati « uheruka kubona ryari ikinyugunyugu ? Yavuga ko adaheruka kukibona  ukamusobanurira impamvu adaheruka kukibona, ukamwereka n’uruhare yabigizemo, nk’urugero uti burya iyo utega moto ahantu washobora kugenda n’amaguru burya uba wangiza ibidukikije kuko moto ikoresha essence isohora umwuka uhumanya ikirere, ugahita umubwira ko ariyo mpamvu atakibona ibinyugunyugu kandi ko bikomeje byakendera burundu.»

Moto zidasohora umwuka wangiza ikirere zikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi

Urundi rugero « nk’inzoka si byiza kuyica kuko hari imiti imwe n’imwe yabura, ubusugire bw’ubutaka twabura, imbeba zikaba nyinshi, niyo mpamvu buri gikoko cyose tugomba kucyubaha. »

Akomeza avuga ko  ku bakuru bagirana  ibiganiro mpaka  ku ihindagurika ry’ikirere n’ingaruka zabyo aho bahuza ababa mu buzima butandukanye, urugero ababa ahantu hatabura amazi tukabahuza nababona amazi bibagoye bakaganira.  Abasesagura amazi  bakamenya ko hari abagira ikibazo cyo kuyabura bityo bakareka gupfusha amazi ubusa.

Umuhoza Ella Pamela umunyamabanga ushinzwe imiyoborere muri kampani SAFI

U Rwanda rwafashe ingamba zo gukumira bimwe mubitera ihumana ry’ikirere harimo guca amashashi, ibikoresho bya plastique ndetse na moto zikoresha essence.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 5 uyu mwaka nibwo moto  zikoreshwa n’umuriro  w’amashanyarazi zatangiye kugera mu Rwanda mu rwego rwo kurwanya imyuka mibi yangiza ikirere.  Umuhoza Ella Pamela  umunyamabanga ushinzwe imiyoborere muri kampani SAFI ifite izi moto  zikoreshwa n’amashanyarazi avuga ko akarusho kizi moto aruko zitanywa amavuta kuko zikoreshwa umuriro w’amashanyarazi utangiza ikirere ndetse zikaba nta rusaku zigira.  Ikindi ngo mu gushyiramo umuriro baracomeka ntago bahindura batiri.

Umuhoza akomeza asobanura ko iyi batiri  yuzurira iminota 45 ikagenda kilometero 90. Moto za mbere zikaba zarageze mu Rwanda Gicurasi uyu mwaka, mu Ugushyingo hakaba hazaza izindi moto 60 akaba arinabwo igiciro cya moto kizamenyekana. Abantu bazishaka bakaba bemerewe kuzigura uretse ko hari izizakoreshwa nka taxi zitwarira kamapani ya SAFI.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 − 6 =