Rwanda women in Business Awards igiye kuba ku ncuro ya 3

Ibihembo byiswe “Rwanda Women in Business Awards” bigiye gutangwa ku ncuro ya 3 mu Rwanda, abagore b’indashyikirwa bahize abandi mu kwiteza imbere no guteza imbere ibigo bakorera babishimirwe ku bufatanye bw’umuryango 1000 Hills Events hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Rwanda Women in Business Awards ku ncuro ya 3 yatangajwe kuri uyu wa 23 Gashyantare 2024 mu kiganiro  1000 Hills Events yagiranye n’itangazamakuru.  Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo gushimira abagore bakoze neza binyuze mu kubatora aho abantu bose babishaka batanga abakandida biteje imbere guhera taliki 16 Gashyantare 2024 kugeza taliki 1 Werurwe 2024.

Kuva taliki ya 2 Werurwe 2024 hazatangira igikorwa cyo gutora abujuje ibigenderwaho byose abantu bose bazatorera 30%. Ibi bihembo bizahabwa abakozi, ba rwiyemezamirimo, abayobozi b’ibigo binini n’ibigo biciriritse hamwe n’abikorera.

Nathan Offodox Ntaganzwa (Uwa kabiri uturutse iburyo) umuyobozi wa 1000Hills Events.

Umuyobozi wa Thousand Hills Events itegura iki gikorwa, Nathan Offodox Ntaganzwa avuga ko Rwanda Women in Business Awards (RWIBA) yahujwe n’inama izahuza inzeho za Leta n’izikorera harebwa ibyagezweho ku bijyanye n’uburinganire bw’umugore n’umugabo mu bukungu.

Yagize ati: “Ya nama (Conference) irimo urwego rwa Leta Gender Monitoring Office   izavuga guhera 1994 kugeza 2024 nyuma y’imyaka 30 ishize uburinganire buhagaze bute mu bukungu? Hakurikireho RWAMREC itegamiye kuri Leta, hakurikireho abatangabuhamya batandukanye bahinduye imyumvire bagaha uburenganzira abagore bakabasha gukorana n’ibigo by’imari bakiteza imbere.”

Umukozi muri USAID mu mushinga Feed the Future Rwanda Hanga Akazi Mary Maina avuga ko gushimira abagore bakoze neza bijyana no kubaha ubufasha butuma banoza buzinesi zabo bakarushaho kwiteza imbere.

Yagize ati: “Twebwe nka Hanga Akazi bidufasha kubona amakuru n’ahari icyuho nyuma yaho abitabiriye bose tukabafasha mu kubahugura mu buryo bakomeza kunoza bizinesi zabo bakiteza imbere.

Mary Maina, Umukozi muri USAID mu mushinga Feed the Future Rwanda Hanga Akazi.

Rwanda Women in Business Awards and Conference izaba taliki 22 Werurwe 2024 abagore babaye indashyikirwa babishimirwe bahabwa ibihembo bitandukanye.

Ukeneye kugira uruhare mu gutanga abahatanira ibihembo wajya kuri: https://rwandawomenmagazine.rw/rwibac/

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 + 7 =