Kamonyi: Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko barakurikiranwa

Visi Meya Uzziel Niyongira ibumoso/ Iterambere ry’Ubukungu. Dr Nahayo Sylvere/Meya. Uwiringira Marie Josee/Imibereho myiza y’Abaturage.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi, intara y’amajyepfo buravuga ko burimo gukurikirana abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakorera mu mirenge ya Ngamba, Rukoma na Kayenzi.

Ubuyobozi bw’aka karere bwabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024 harebwa ibyo aka karere kagezeho mu kwesa imihigo haba mu mibereho myiza, ubukungu n’ibikorwa remezo.

Ku kijyanye n’ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko, meya w’akarere ka Kamonyi Nahayo Sylvere yabwiye itangazamakuru ko harimo gukorwa ubukangurambaga bugamije guhwitura abacukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati: “Ubukangurambaga muri rusange nibwo budufasha kugirango abaturage bumve ko ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko ari icyaha bakurikiranwaho, ariko icyo twifuza ari uko babivamo.”

Dr. Nahayo Sylvere Meya w’akarere ka Kamonyi.

Nahayo akomeza avuga ko bitagarukira mu bukangurambaga gusa , ahubwo ko banakurikirana abagiye babikora.

Yagize ati: “Ntabwo bigarukira mu bukangurambaga gusa ahubwo birarenga bikajya no mu gukurikirana abagiye bakomeza gucukura tukabamenya tukabashyikiriza inzego zibishinzwe, amategeko akubahirizwa. Hirya no hino mu mirenge bagiye bafatwa, kandi turabikomeje. Izo ni ingamba twafashe kandi tutazatezukaho.”

Bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye zigize akarere ka Kamonyi n’abanyamakuru.

Ku rundi ruhande, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi avuga ko bari kugenda bashaka ba rwiyemezamirimo bagomba gukorera mu birombe bidafite ababibyaza umusaruro mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati: “Twari dufite ikibazo cy’ibirombe byari bihari bitari bifite ba rwiyemezamirimo. Uyu munsi hari kampani nshya zamaze kubona ibyangombwa zirimo kuhakorera. Icyo kiri muri bimwe mu byagabanyije ikibazo cy’ubucukuzi mu buryo butubahirije amategeko.”

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 × 4 =