Uruzitiro rwa Pariki y’Akagera rwatanze umutekano ku bayituriye n’imyaka yabo

Imbogo zimwe mu nyamaswa zoneraga abaturage zivuye muri Pariki y'Akagera.

Uruzitiro rureshya na kilometero 120 rwashyizwe ku gice cya pariki y’igihugu y’akagera cyegereye ahatuwe, abahatuye bemeza ko rwatumye babona umutekano ndetse n’inyamaswa zikaba zitakiza kubonera imyaka.

Bihoyiki Jean Pierre ni umuhinzi twahuriye imbere y’ikigo gifasha abaturiye pariki y’akagera mu bikorwa by’iterambere, avuga ko itarazitirwa, umuvandimwe we yigeze guhohoterwa n’inyamaswa.

Agira ati “mukuru wanjye yaragiraga inka mu ifamu aha hirya, kuko urabona aha ngaha niho zirirwaga pariki batarayizitira, ageze hirya gato mu gihuru imbogo iramwica; uretse ko atapfuye ubuyobozi bwa pariki bwahise bubikurikirana buramuvuza arakira”.

Biyohiki yemeza ko ubu bafite umutekano, ati “ubu umutekano urarinzwe nta kibazo”.

Uruzitiro rwashyizwe kuri  pariki y’igihugu y’akagera rwahaye umutekano abaruturiye n’ibyabo.

Inyamaswa ntizikiza kubonera

Bihoyiki Jean Pierre avuga kandi ko mbere yuko iyi pariki izitirwa, bahingaga imyaka yose irimo amasaka, ibishyimbo n’ibigori, inyamaswa zikava muri pariki zije kubonera.

Ati “twarahingaga, imbogo zikaza zikaba zarya ibyo bigori, zikanyura mu bishyimbo zikanyukanyuka, imigozi y’ibijumba zikangiza, ugasanga biraduhombeje, mbese nyine akaba ari na ho inzara ituruka. Ubwo rero pariki y’akagera irebye ibona ihomba, natwe turasakuza tuti inyamaswa zitumerera nabi, barangije bayishyiraho fence ariyo ruriya ruzitiro”.

Bihoyiki akomeza avuga ko inyamaswa zitakiza kubonera, ndetse ko n’iyo hagize izo babona hanze y’uruzitiro bamenyesha ubuyobozi bwa pariki.

Agira ati “ubu dusigaye duhinga tukeza, tukabona nta nyamaswa itubangamiye n’imwe, kuko ntabwo zikiza, niyo zije haza izitari inkazi. Izitari inkazi zimwe zagumye hanze zirimo impongo, isha… iyo tuzibonye dutanga amakuru bakaza kuzitwara.”

Mwumvaneza Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Nyankora mu Kagari ka Mukoyoyo na we avuga ko inyamaswa zikigaragara hanze y’uruzitiro bazirinda kubonera.

Ati “usibye ko impongo zo zirarusimbuka zikaba zavamo hamwe na ziriya nkobe, ariko inkobe zo tubasha kujyayo tukazirinda kugira ngo zitatwonera. Nk’imbogo ntabwo zigisohoka, kuko mbere twarahingana, zikaza nka nijoro ugasanga nk’iyi myaka zagiyemo zayonnye tugatanga amakuru bakazatwishyura ariko na bwo hari ubwo byatwaraga igihe”.

Izikiri hanze y’uruzitiro zishyirirwaho ingamba

Ubuyobozi bushinzwe imicungire ya pariki y’igihugu y’akagera, bwemeza ko ikibazo cy’inyamaswa zasohokaga muri pariki cyacyemutse, ko n’izikiri hanze y’uruzitiro bashyiraho ingamba zo kugabanya ingaruka zateza abayituriye.

Karinganire Jean Paul ni umuyobozi wungirije ushinzwe ubukerarugendo muri Pariki y’Akagera, agira ati “zimwe na zimwe nk’ingwe n’ impyisi zimaze kugarurwa, imparage zigenda zigarurwa, imbogo iyo zasohotse ziragarurwa, imvubu na yo iyo tubona bishoboka iragarurwa, ariko aho bidashoboka nk’iyo igiye mu mazi nta kintu kinini twabikoraho”.

Imparage zimwe mu nyamaswa zigenda zigarurwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Karinganire akomeza avuga ko mu ngamba zifashishwa mu gukumira imvubu zikunze kuba mu mazi, harimo gucukura imiferege izibuza kujya mu myaka y’abaturage.

Agira ati “duca imiferege umwe ufite nka metero imwe y’ubujyakuzimu na metero imwe y’ubugari imvubu ntabwo yawurenga. Tugenda rero tureba ahari amadamu abaturage bafite cyangwa se ahantu hegereye ibiyaga imiferege igacibwa, bituma nta kibazo na kimwe imvubu zishobora guteza”.

Yongera ho ko hari imvubu zinyura mu mugezi w’akagera zikagera n’ahandi kure ziri gushakirwa igisubizo.

Ati “hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, harimo leta, inzego z’umutekano n’akagera, twese turimo turashaka umuti urambye, kuko ni ikibazo kuba imvubu 200 zidegembya hanze ya pariki, zirona zishobora no guteza abantu ibibazo harimo kubakomeretsa cyangwa kubica”.

Igikorwa cyo kuzitira pariki y’igihugu y’akagera cyasojwe mu mwaka wa 2013. Nyuma y’imyaka 10 uruzitiro rw’amashanyarazi rureshya na kilometero 120 rushyiriweho gukumira inyamaswa zasohokaga zijya kona imyaka y’abaturage, abayituriye bemeza ko ubu rwatanze umutekano wabo n’ibyabo ndetse rukumira n’abajyaga guhiga inyamaswa muri pariki.

Umuhoza Nadine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
40 ⁄ 20 =