Huye: Bavuga ko igihano Dr. Sosthene Munyemana yahawe kidahagije

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi batuye mu murenge wa Tumba akarere ka Huye , intara y’amajyepfo bavuga ko igihano Dr. Sosthène Munyemana yahawe n’urukiko rwa Rubanda ruherereye I Paris mu Bufaransa, cyo gufungwa imyaka 24 yakatiwe kidahagije bakurikije uburemere by’ibyaha yahamijwe.

Ibi babivugiye mu nama yo kuri uyu wa 27 n’iyo kuri uyu wa 28 Ukuboza 2023 yahuje bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 , itsinda ry’abanyamakuru bakorana na Pax Press bakora inkuru ku manza z’abakekwaho gukora jenoside zibera hanze y’u Rwanda hamwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Bamaze gusobanurirwa imigendekere y’urubanza rwa Dr.Sosthène Munyemana n’imyanzuro y’urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 24, bamwe mu barokotse jenoside bagize icyo bavuga ku butabera bwatanzwe.

Bamwe bavuga ko bashimishijwe n’igihano yahawe, abandi bavuga ko kidahagije ukurikije uburemere bw’ibyaha yahamijwe n’urukiko ku rundi ruhande bashima ubutabera.

Umwe mu barokotse jenoside avuga uko yakiriye imyanzuro y’urubanza rwa Dr. Sosthène Munyemana , agashima ubutabera bw’u Bufaransa.
Yagize ati:’’ Ku myanzuro y’urubanza rwa Dr. Sosthène Munyemana abafaransa baragerageje kuduha ubutabera, bazakomereze aho.Iriya myaka 24 bamuhaye ntabwo yadushimishije kubera uburemere bw’ibyaha yakoze twebwe turareba intambwe ubufaransa bwateye.”

Undi mubyeyi warokotse jenoside wiciwe umugabo aho yari afunganwe n’abandi kuri segiteri Tumba, ashimira ubutabera .
Yagize ati:’’ Icyo twishimira, ubutabera bwagaragaje ko bwumva u Rwanda.Uko twabibonaga twabonaga ko ntawe uzamenya ibya Sosthene.”

Ku rundi ruhande , hari abagize icyo bavuga ku bijyanye no kujurira. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 28 Ukuboza 2023 byatangajwe ko habayeho kujurira ku myanzuro y’urukiko ku ruhande rw’ ubushinjacyaha no ku bunganira Dr. Munyemana.

Umwe mu barokotse jenoside avuga ko arindiriye ubujurire akifuza ko imyaka Dr. Munyemana yakwiyongera .
Yagize ati:’’ Najurira turarindiriye. Dr. Munyemana yari akwiye imyaka 30.”

Undi mubyeyi nawe yagize ati: ” Ubutabera bwarabaye ariko inshinge zagaragajwe ko zatewe abagore mu myanya y’ibanga mu gihe cya jenoside, ntibazivuzeho kandi mu bimenyetso barazerekana. Mu bujurire hari igihe bazavuga ko batazishingiyeho.”

Undi warokotse jenoside nawe avuga ko habonetse amahirwe yo kujurira , Dr.Munyemana akwiriye gukatirwa gufungwa burundu y’umwihariko.
Yagize ati:’’ Icyaha cya jenoside yakoze ni icyaha ndengakamere.Yagikoreye abatutsi n’abanyarwanda muri rusange.Tugize ayo mahirwe, kandi turizera ko azabaho Dr. Sosthène bazamuhe burundu y’umwihariko.”

Dr. Sosthène Munyemana biteganyijwe ko azaburana mu mwaka wa 2025. Ni amakuru umwe mu bunganira abaregera indishyi mu manza zibera ku rukiko rwa Rubanda Me Gisagara Richard avuga ko n’ubwo bakiriye ubujurire, kuburana bitajya mbere y’umwaka wa 2025.

Nyirangaruye Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 − 6 =