Kicukiro: Banyuzwe n’ibihano Twahirwa na Basabose bahawe

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu Murenge wa Gikondo , akarere ka Kicukiro bahawe amakuru ku rubanza rwa Twahirwa na Basabose.

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi batuye mu mirenge ya Gikondo na Gatenga mu karere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali baravuga ko banyuzwe n’ibihano Twahirwa na Basabose bahawe n’urukiko rw’i Buruseli mu Bubiligi ibintu bavuga ko bakiriye neza kuko bahawe ubutabera.

Ibi babitangaje kuri uyu wa 23 Ukuboza 2023 ubwo itsinda ry’abanyamakuru baharanira amahoro (PAXPRESS) bakora inkuru z’ubutabera bakurikirana imanza za jenoside zibera hanze y’u Rwanda hamwe na HAGURUKA basuraga bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi batuye aho Twahirwa na Basabose bakoreye ibyaha. Ni mu rwego rwo kubagezaho uko urubanza rwagenze n’ibihano bahawe.

Icyemezo cy’urukiko cyafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023 Twahirwa Seraphin akatirwa gufungwa burundu kubera ibyaha bya jenoside, ibyaha by’intambara, kwica abigambiriye no gusambanya abagore ku ngufu.

Ibi byaha byose Seraphin Twahirwa yabikoreye mu Gatenga hamwe n’ i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Basabose Pierre we yahamijwe ibyaha bya jenoside ariko urukiko rutegeka ko ajyanwa mu kigo cyita ku barwayi bo mu mutwe ku gahato atidegembya.

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 batuye mu murenge wa Gikondo bavuga ko yanyuzwe n’ibihano Twahirwa Seraphin na Basabose bahawe kuko ubutabera bwatanzwe.

Umubyeyi wari afite imyaka 24 mu gihe cya jenoside Yagize ati: “Twebwe nk’abacitse ku icumu muri rusange twanejejwe n’igihano uwitwa Seraphin yahawe, kuko nibo batwiciye, nibo badusenyeye. Kuba yarahawe kiriya gihano cya burundu byaratunejeje cyane. Basabose biriya yahawe nabyo ni igihano. Twabyakiriye neza kuko twahawe ubutabera cyane ko ibyaha byabahamye kuko barabihakanaga.”

Undi warokotse jenoside ashimira leta y’u Rwanda akavuga ko ibihano Twahirwa na Basabose bahawe byabanejeje ndetse banyurwa n’uko bafashwe bagahanwa.

Yagize ati: “Ku rubanza rwa Seraphin na Basabose, byaradushimishije twashimiye Leta yacu kuko ishyiramo akaboko kugirango bariya bantu babashe gufatwa n’ubucamanza. Tunejejwe n’ifungwa ryabo n’ubwo batazazura abacu bishe. Turashima rero kandi byatunyuze.”

Hari kandi bamwe mu barokotse jenoside batuye mu murenge wa Gatenga bavuga ko bakiriye neza icyemezo cy’urukiko rwafashe mu guhana Twahirwa na Basabose.

Umwe mu barokotse jenoside utuye mu kagali ka Nyanza yagize ati: “Jyewe umwanzuro w’urukiko nawakiriye neza, n’ibihano bahawe byaranshimishije numva nta kindi kibazo nagira nanyuzwe n’uko urubanza rwaciwe.”

Umuyobozi uhagarariye abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Kagali ka Nyanza Tuyisenge Claude avuga ko ibihano Twahirwa na Basabose bahawe bibakwiriye.

Yagize ati: “Kuri njye numva igihano bahaye Twahirwa cya burundu kimukwiriye. Basabose kuba ari ahantu bazamukurikirana ariko atidegembya, adasurwa n’umuryango we, jye numva agomba gukurikiranwa ubuzima bwe uko bumeze muri ya myaka 25. Byanshimishije.”

Twahirwa Séraphin akomoka mu yahoze ari komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi akaba yarabaye n’umukozi wa Minisiteri y’imirimo ya Leta (Minitrape).

Uyu yabaye Umuyobozi w’Interahamwe muri Segiteri ya Gikondo mu Mujyi wa Kigali ari naho yari atuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Basabose yavutse mu 1947 yabaye umushoferi wa Col. Elie Sagatwa wari umukwe wa Perezida Habyarimana yatawe muri yombi mu 2020 nyuma y’imyaka myinshi yidegembya.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 6 =