Paris: Umunyarwanda Sosthène Munyemana abaye uwa 7 uhamijwe ibyaha bya jenoside

Dr. Munyemana yakatiwe gufungwa imyaka 24 nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Umunyarwanda Dr. Sosthène Munyemana abaye uwa 7 uhamijwe ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Urukiko rwa Rubanda ruherereye i Paris mu Bufaransa  kuri uyu wa 20 Ukuboza,  rwamuhamije ibyaha bya jenoside, n’ibindi yari akurikiranweho rumukatira gufungwa imyaka 24.

Dr. Sosthene Munyemana ahamijwe ibyaha bya jenoside, nyuma y’uko urukiko rwa Rubanda rwahamije ibyaha bya jenoside abanyarwanda batandatu mu bihe bitandukanye aribo: Pascal Simbikangwa wari umukuru w’ubutasi, Laurent Bucyibaruta wari perefe wa Gikongoro, Tito Barahira na Octavien Ngenzi, bahoze ari ba burugumesitiri, Philippe Hategekimana wari umujandarume na Claude Muhayimana wari umushoferi wa hoteli.

Uru rubanza rwa 7 rubereye mu Bufaransa kuri jenoside yakorewe abatutsi  rwari rumaze  ibyumweru bitandatu, ku byaha  Dr. Munyemana yakoreye ahitwa Tumba muri Butare no mu bitaro bya CHUB i Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert yabwiye IGIHE ko kuba ibyaha byamuhamye bishimishije kandi ko ubutabera bwakoze akazi kabwo.

Yagize ati : “Icya mbere ni uko ibyaha byamuhamye. Ibyo twabifashe nk’uko ubutabera bwakoze akazi kabwo. Ibyerekeranye n’ibihano ni ibigenwa n’amategeko ariko ibyo nabyo twabishimye uko byagenze kuko twabonye ko akazi kakozwe, ko bakoze akazi kabo, wenda n’iriya myaka umunani bavuga ko agomba kumaramo, ibyo ni ibiba biteganyijwe mu mategeko y’igihugu runaka.”

Dr Gakwenzire yakomeje agira ati “Muri iyi myaka 10 ni bwo hakatiwe umuntu wa gatandatu. Nibura ni ukuvuga ko hari ikintu kirimo kugenda gihinduka.”

Dr. Sosthène Munyemana wakatiwe gufungwa imyaka 24, yemerewe kujurira mu minsi 10 uhereye umunsi yakatiweho. Muri iyo myaka ashobora gusaba kurekurwa cyangwa koroherezwa ukundi, ariko ntabwo yabikora mbere yo gufungwa byibura imyaka 8.

Daphrose Gauthier, umwe mu bashinze ishyirahamwe riharanira ko abakoze jenoside baba mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda), bamwe mu baregera indishyi yabwiye abanyamakuru ba Pax Press bakurikiranaga uru rubanza ko bakiriye neza ugukatirwa kwa Dr. Munyemana.

Yagize ati: “Bamukatiye kubera ko yafatanyije n’abandi buriya bwicanyi bwa jenoside, kandi ko yakoreye icyaha ikiremwamuntu icyo ari cyo cyose. Turumva bitunogeye, turabyakiriye neza. Abatuye Tumba ndababwiye nti ubutabera murabubonye, burabarenganuye.”

Dr. Sosthene Munyemana akomoka mu cyahoze ari Komini Musambira muri Gitarama. N’ubwo amaze imyaka 29 aba mu Bufaransa, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yari atuye muri Selire ya Gitwa i Tumba ari naho yakoreye ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu no kugira uruhare mu mugambi wo gutegura ibyo byaha.

NYIRANGARUYE Clementine                                                                                 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 × 9 =