Paris: Munyemana yakatiwe gufungwa imyaka 24 nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside

Dr. Munyemana yakatiwe gufungwa imyaka 24 nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Urukiko rwa rubanda rwa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa rwaburanishaga Dr. Sosthène Munyemana, rwamuhanishije gufungwa imyaka 24 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside, akaba yemerewe kujurira mu gihe cy’iminsi icumi, uhereye umunsi umwanzuro w’urubanza rwe watangarijwe.

Nyuma y’amasaha arenga 14 urukiko rwiherereye mu gihe ushinjwa we atari yemerewe kuva aho urukiko rukorera, ku isaha ya saa sita na 49 z’ijoro, kuri uyu wa Gatatu, taliki ya 20 Ukuboza 2023, urukiko rwasubukuye iburanisha rutangaza umwanzuro w’urubanza rwa Munyemana ko akatiwe igifungo cy’imyaka 24.

Urukiko rwanatangaje ko muri iyo myaka 24, ashobora gusaba kurekurwa cyangwa akoroherezwa ukundi, ariko ntabwo yabikora mbere yo gufungwa byibura imyaka 8.

Dr. Sosthène Munyemana wari umuganga w’indwara z’abagore (gynécologue) ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yahamijwe ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu mugambi wo gukora Jenoside

Nyuma yo gusoma umwanzuro w’uru rubanza Perezida w’urukiko

Marc SOMMERER yashimiye inyangamugayo ku gihe zimaze mu rubanza ndetse n’abandi bose batanze umusanzu wabo.

Amarangamutima yagaragaye mu rukiko

Amakuru dukesha abanyamakuru bakorana n’umuryango Pax Press bagiye gukurikirana uru rubanza I Paris avuga ko amaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 24 Sostène Munyemana yahobeye umugore we n’umwana we, asanga abajandarume bamwambika amapingu, baramutwara!

Mu rukiko kandi ngo abantu benshi bafashwe n’ amarangamutima  barimo n’abo mu miryango yahohotewe yaregeye indishyi, bamwe bagaragaye barira.

Umwe mu rubyiruko witabiriye uru rubanza kuva rutangiye kugeza rupfundikiwe utuye mu gihugu cy’u Bufaransa, yabwiye abanyamakuru bakorana na Pax Press ko yishimiye igihano cyahawe Munyemana.

Yagize ati “ndishimye kuko ahanwe kuko babidusobanuriye yuko ko mu gihe cya Jenoside bo mu mutima yabo, mu mitwe yabo bari baziko nta wuzabakurikirana ngo bahanwe, bazasohoka bakagira ubuzima busanzwe. Nubwo bibaye bitinze ni ibyishimo kuri njye”.

Yakomeje agira ati “ndumva nduhutse kuko ahanwe atakiri umuntu widegembya. Nasheshe urumeza babivuga, nishimiye kumubona bamushyiraho amapingu ni ikintu cy’ingenzi kuri njye; kuko na we yisanze mu bihe yashyizemo ba bantu yashiraga mu biro bya segiteri n’ukuntu yiriwe afunze”.

Sosthène Munyemana w’imyaka 68 urubanza rwe rwaburanishijwe nyuma y’imyaka 28 hatanzwe ikirego cya mbere cyamushinjaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara, we yaburanye ahakana kubigiramo uruhare.

Umuhoza Nadine

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 × 28 =