U Bufaransa: Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Munyemana igifungo cy’imyaka 30

Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Munyemana igifungo cy’imyaka 30.

Mu iburanishwa ryo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2023 mu rubanza rwa Dr. Munyemana Sosthène ruri kubera mu rukiko rwa rubanda I Paris, ubushinjacyaha bumaze gutanga ibisobanuro bushingiraho busaba ibihano ku byaha ashinjwa, bwamusabiye igifungo cy’imyaka 30.

Dr. Munyemana ashinjwa ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha. Ibi byaha akaba ashinjwa kuba yarabikoreye i Tumba muri Butare. Ubushinjacyaha bwatangiye bwibutsa uburyo Dr.Munyemana yateraga inkunga akanama kari karashyizweho ko kwirindira umutekano.Ibi ubushinjacyaha byabijyanishije n’uburyo yagiye atanga ibisobanuro bisa n’ibijijisha, akavuga ko gufungirana abantu muri Segiteri Tumba byari ugutuma abantu babona aho bihisha abicanyi.

Ubushinjacyaha kandi  bwagarutse ku magambo Dr. Munyemana yavuze yatumye benshi mu bakoze jenoside I Tumba bitabira ubwicanyi , aho yitabiriye inama ya taliki ya 17 Mata 1994,akanayitangamo ibitekerezo afasha gukwirakwiza impuha ko Inkotanyi zacengeye mu gihugu, zashakaga kubabuza umutekano, ko abantu bagomba kwirwanaho. Mu bishingirwaho mu kumusabira ibihano kandi, harimo kuba Dr.Munyemana yemera ko mu nama ya taliki 17 Mata 1994 yatoranyijwe ngo abe muri komite ya Segiteri y’umutekano, inama yayobowe na konseye Bwanakeye. Izi Komite zari zarashyizweho mu gihugu cyose, zari zishinzwe gutegeka icyo abatutsi bafashwe bakorerwa, kumenya abatari bapfa, gutema ibihuru ngo batihishamo, guhemba abicanyi, kubagabanya ibyasahuwe,no kwegera abayobozi ngo babagaragarize aho bageze bica ngo babatere inkunga.

Ubushinjacyaha bwagarutse ku mutangabuhamya wasobanuye akamaro k’amarondo na bariyeri yakorerwaga hafi y’aho Dr. Munyemana yari atuye, ko katari ako guhangana n’inyenzi nk’uko abaturage babeshywaga, ahubwo byari ugufata abatutsi no kubica, hakaba n’ahantu ho kugira inama y’ibikorwa byo kwica. Ku rundi ruhande, bimwe  mu byo Dr. Munyemana yagizemo uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, harimo kuba yarajyaga ku marondo no kuba yarafashije amarondo yari nka bariyeri, byose byafashaga guhiga abatutsi no kubica akaba yari anafite amalisiti (Listes) y’abatutsi. Ibi byabaye kuva taliki ya 17 Mata kugeza taliki ya 22 Kamena 1994 ubwo yahungaga.

Me Sophie Havard yagaragaje ko abo Dr. Munyemana ubwe yinjije muri Segiteri basaga 10 ku munsi wa mbere, n’abandi basaga 30 incuro ya kabiri. Ati “Munyemanayinjije ubwe abari hagati ya 40 na 50”.

Umushinjacyaha mukuru, Me Sophie Havard yasabye abacamanza n’inyangamugayo guca urubanza bagaha Dr.Munyemana  igihano bareba ikimukwiriye. Yagize ati: “Banyakubahwa bacamanza namwe nyangamugayo, twagaragaje ibihamya ko Dr. Munyemana yagize uruhare muri jenoside .Tumusabiye igihano cyo kufungwa imyaka 30”.

Ubushinjacyaha nyuma yo gusabira igihano Dr. Munyemana, bwavuze ko kumuhana ari umwanya wo gutuma atekereza kubyo yakoze, gutuma abo  yatumye babura ababo (abarokotse jenoside) baruhuka kuko ubutabera buba bwakoze akazi kabwo.

Nyirangaruye Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 + 23 =