Abadafite indangamuntu bazashakishwa mu midugugu yabo kugirango batore muri 2024
Abaturage benshi bavugaa ko babangamiwe nuko bamwe batakaje indangamuntu zabo, abandi bakaba barujuje imwaka yo gutora 18 ntazo barabona kandi bakeneye gutora umwaka utaha wa 2024. Komisiyo y’Amatora iteganya ko indangamuntu zabuze banyirazo ziri kumirenge, zizamanurwa mu midugudu hifashijwe inteko z’abaturage, umuganda n’umugoroba w’ababyeyi.
Ku mirirenge, hirya no hino mu gihugu, hari umubare munini w’indangamuntu zabuze banyirazo ! Benshi baba barazitakaje, bagasaba izindi, ariko ntibaze kuzifata ku mirenge yabo. Abanyamakuru ba PAX PRESS mu turere twa Kirehe, Ngoma, Gicumbi, Karongi na Kigaki, berekanye ko abaturage bafite impungenge ko batazatora kuko hari bamwe muri bo badafite indangamuntu, cyanga hari urubyiruko rwujuje imyaka 18 yo gutora, ariko rutarabona indangamuntu. Umunyamabanga Nshingwaabikorwa wa Komisiyo y’Amatora (NEC) Bwana Charles Munyaneza, avuga ko hari indangamuntu nyinshi ziri ku mirenge abaturage bataraza gufata. Bityo, hakaba hari imikoranire hagati y’inzego z’ubutegetsi kugirango izo ndangamuntu zigere kuri buri wese ati « Hari ibiganiro hagati ya Komisiyo y’Amatora n’Ikigo kishinjwe Indangamuntu (NIDA). Guhera mu kwa mbere, ukwakabiri ndetse n’ukwa gatatatu 2024, hazaba hari igikorwa kidasanzwe (special) cyo gufotora urubyiruko kugirango rubone indangamuntu » Yibutsa ko guhabwa indangamuntu ari ku mwaka 16, ariko imwaka yo gutora ari 18.
Bwana Evariste Murwanashyaka, Umuhuzabikorwa w’Umuryango CLADHO yatanze igitetekerezo mu kiganiro cyabaye ku cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2023 cyateguwe na PAX PRESS kinasasakazwa kuri radio enye zahuje umurongo ari zo : Izuba, Ishingiro, Flash FM na Isangano, ko izo ngangamuntu ziri ku murenge zakwegerezwa abaturage mugihe cy’inteko z’abaturage, Umuganda n’umugoroba w’ababyeyi. Iki gitekerezo cyakiwe neza na Bwana Charles Munyaneza wavuze ko mu gihe cy’umuganda, abayobozi bajya batanga izo ndangamuntu zigashyikurizwa bene zo mu midugudu, ati « Ndabizi neza ko hari benshi bazitakaje bagasaba izindi, ariko batazi neza aho bashakira izabasubijwe. Amatora azajya kuba buri wese afite indangamuntu ye »
Ntamurwanda ukumirwa gutora kubera kubura indangamuntu
Nubwo indangamuntu ari ngombwa cyane nk’ikimenyetso cyerekana ubwenegihugu ; mugihe cy’amatora, uwayitakaje cyangwa utayifite, ajya ku mugereka w’ilisti y’itora. Icyangombwa ni uko agomba kuba abadafite imiziro iteganwa n’itegeko.
Bwana Charles Munyaneza yabivuze mu rwego rwo kwibutsa uburenganzira bwa buri wese bwo gutora. Ku byerekeye impungenge z’aba baturage, Munyanez avuze ati « Turacyafite igihe cyo gukora ubukangurambaga no gutanga serivisi zose zishoboka kugirango igikorwa cy’itora kizagendeke neza ». Hazama igihe cyo kwandukura abaturage kuri listi z’itora, habe igihe cyo gusohora liste z’itora z’agateganyo, kwikosoza ndetse na liste ndakuka. Ibi bikorwa bizaba mbere y’ukwezi kwa gatandatu 2023.
Hakurikijwe imibare irebana n’matora yakozwe mu bihe byashize, Bwana Munyaneza yagaragaye ko buri tora hiyondera nibura urubyiruko rugera ku bihumbi magan abiri na mirogwitanu (250 000).
Mu Rwanda hateganyijwe na none amatora y’Abasenateri muri Nzeli 2024 n’andi yo muri 2026 y’inzego z’ibanze.
Hagekimana Innocent