Hateganyijwe impapuru ebyeri zitora mu matora yo muri 2024
Mu matora ateganyijwe mu Rwanda tariki ya 15 Nyakanga 2024, hateganyijwe ubwoko by’impapuru ebyiri zizifashishwa mu gutora Perezida wa Republika n’Abadepite. Zizaba zitandukanye ku mabara, kandi mu cy’umba cy’itora hazabamo abakozi bashijwe kuzitanga kugirango abatora batitiranya.
Ni igikorwa kidasanzwe nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, u Rwanda rutegura amatora akomatanyije ya Perezida wa Republika n’ayabadepite. Iteka rya Perezida ryerekeye aya matora ryo kuwa 11/12/2023, rigaragaza neza ko azaba tariki ya 14 Nyakanga muri za Ambasade z’u Rwanda, ku Banyarwanda bari mu mahanga, naho abari mu gihugu, akazaba umunsi ukurikira, tariki ya 15 Nyakanga 2024.
Bwana Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora (NEC) yatangaje mu kiganiro cyateguwe n’Umuryango w’Abanyamakuru Baharanira Amahoro PAX PRESS ku cyumweru tariki ya16 Ukuboza 2023, kuri radio enye zahuje umurungo, arizo: Flash FM, Izuba, Ishingiro n’Isangano, ko aya matora yateguwe neza, ntarujijo ruzabamo mu gutora abakandida, haba ku mwanya wa Perezida wa Republika cyangwa ku w’abadepite, ati “Mu cyumba cy’itora hazabamo ubwoko bubiri by’impapuru, zitandukaniye ku mabara. Rumwe ruzaba rwagenewe abakandida ku mwanya wa Perezida wa Republika, urundi arw’Abadepute”. Yakomeje asobanurira Abanyarwanda ko mu cy’umba cy’itora, hazabamo abakozi bihariye bashinzwe gutanga izo mpapuru, ati “Uzajya atora, azabanza guhabwa urupapuro rutora Perezida wa Republika, yarangiza gutora, akegera umukozi wa kabiri nawe akamuha urupapuru rwo gutora Abadepite”.
Bwana Munyaneza wibukije ko gutora Abadepute ari kwemeza urutonde rw’Abadepute ruzaba rwatanzwe n’amashyaka babarizwamo.
Udusanduku tubiri mu biro by’itora
Birumvikana ko buri cyumba cy’itora hazabamo na none udusanduku tubiri tw’itora. Akambere kazaba kagenwe kwakira impapuru z’itora za Perezida wa Republika, naho akakabiri, kakire impapuro z’itora ry’Abadepite. Ibi Munyaneza Charles yabivuze akurikije amajwi yasakajwe kuri radio mu gihe k’ikiganiro, aho abaturage bo mu turere twa Karongi, Ngoma, Kirehe, Gicumbi na Kigali bagaragaje ko abaturage badafite amakuru ahagije ku matora yagenwe mu mwaka utaha wa 2024.
Abanyamakuru wa PAX PRESS bari bagaragaje mu nkuru zabo zitandukanye, uburyo ki abaturage bakeneye ubukangurambaga buhagije mu rwego rwo kwitegura neza aya matora.
Nahimana Anastase, Perewida wa Komission yo Gukemura Impaka mu shyaka rya PS Imberakuri, yishimiye igikorwa cyo guhuza aya matora uko ari abiri. Yemeza ko amashyaka yose yemewe mu Rwanda afite inshingano zo gukora ubukangurambaga n’uburere mboneragihugu ku baturage bose, ko ishyaka rye ryatangiya gukangurira abarwanashyaka bayo kwitabira ayo matora. Ni nako Evariste Murwanashyaka Umuhuzabikorwa w’umuryango CLADHO abibona, ati, “Haracyari igihe cyo gukangurira abaturage amatora. Igikorwa cy’ubukangurambaga cyagombaga gutegereza ko iteka rya Perizida rigena amatora risohoka. Ubwo rero ryasohotse, imiryango itari iya Leta igiye kongera ubukangurambaga mu baturage”.
Abadepite bazatorwa ni 80, harimo 53 batorwa hakurikije listi y’abakandida yatanzwe n’amashyaka yabo. Abandi basigaye, batorwa n’inzego z’ihariye, nk’urwego rw’abagoge, urw’urubyiruko n’urwabafite fite ubumuga.
Komisiyo y’Amatora yishimira ko guhuza amatora ya Perezida wa Republila n’Ay’abadepite afasha igihugu kwizigama nibura miliyari zigera kuri zirindwi y’Amafaranga y’u Rwanda.
UMUBYEYI Nadine Evelyne