“Gucira urubanza Munyemana bizahesha agaciro igihugu cy’u Bufaransa”-Umushinjacyaha

Sosthène Munyemana ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Umushinjacyaha yabwiye urukiko rwa Rubanda rwa Paris rumaze ibyumweru birenga bine ruburanisha Sostène Munyemana, ko kumucira urubanza bizahesha agaciro igihugu cy’ u Bufaransa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, umushinjacyaha yibukije abagize inteko iburanisha impamvu bari muri uru rukiko, ati “mwabonye hano abatangabuhamya bagera kuri 66 babanyuze imbere, mwarabyiyumviye ibyo bavuze. Mwaratoranyijwe, murahirira kuzatanga ubutabera”.

Yakomeje agira ati “ugiye gucira urubanza umuntu wo mu Rwanda, wakoreye ibyaha mu Rwanda. Kumucira urubanza bizahesha n’agaciro igihugu cy’u Bufaransa. Ubutabera butangwa hose no ku baturage b’abafaransa, na we nk’umuntu uba mu Bufaransa, umaze imyaka 30 kuri ubu butaka bugomba gutangwa”.

Umushinjacyanjacyaha kandi yabwiye inteko iburanisha ko atekereza ko nta kintu kinini cyabatunguye kucyumva mu byumweru bamaze bakurikira ubuhamya bwatanzwe mu gihe cy’iburanisha. Ati “abantu babanyuze imbere hano babakeneyeho ubutabera. Mwatowe namwe kugira ngo mutange ubutabera ntaho mubogamiye”.

Ubutabera bugiye gutangwa nyuma y’imyaka 28

Urubanza rwa Sosthène Munyemana rwatangiye tariki 14 Ugushyingo 2023 nyuma y’imyaka 28 abahohotewe batanze ikirego mu rukiko rwa Bordeau ro mu gihugu cy’u Bufaransa cyatanzwe Tariki 18 Ukwakira 1995, kimushinja uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Kuri uyu wa gatanu, umushinjacyaha yibukije inteko iburanisha ko bitari byoroshye kubereka ibimenyetso bimwe na bimwe, ati “abantu barishwe, abaje hano barokotse baje gutanga ubuhamya kuko ibimenyetso (physique) bigoye kubitanga ari nayo mpamvu n’ushinjwa kwiregura biba ari uko”.

Yongeyeho ko ibyabaye ku musozi wa Tumba byavuzwe n’abatangabuhamya babibayemo. Ati “ntabwo bamwe bari bakibuka bimwe na bimwe bavugiye mu mabazwa abanza, hari ibyo bavuga ko bibukiye hano”.

Umushinjacyaha yananyomoje ibyavuzwe n’uruhande rwunganira uregwa ko hari uburyo abatangabuhamya basabwa kuza gutanga ubuhamya bupfuye bw’ibinyoma, ati “ntabwo ariko bimeze. Uruhande rwunganira uregwa rwagiye ubwarwo rugira abantu bashaka gushinjura uregwa ariko n’abo rwari rufite hari abavugaga ibitandukanye”.

Yavuze kandi ko abantu bakoze Jenoside bakemera ibihano, bafunzwe bamwe banarangije ibihano byabo, ariko abataremeye ibyaha n’ubu bakidegembya bigoye ko igihe banafashwe bavugisha ukuri.

Ati “bagira bati abemeye icyaha ni ababeshyi, abidegembya bararengana, barabeshyerwa, barashakishwa, bagendwaho. Ntekereza ahari ko icyari gushimisha abunganira Munyemana ari uko hatari kuboneka abantu bamushinja! Mbese abarokotse Jenoside ko batakagombye kuba bahari, hakabura uza gutanga ubuhamya”.

Yashimangiye ko Munyemana yabajijwe kenshi, abatangabuhamya babajijwe kenshi haba mu Bufaransa no mu Rwanda, Canada, Autriche, Suisse n’ahandi. Ati “aho hose hashakwaga ibimenyetso. Ni igihe kinini byatwaye, ariyo mpamvu hari ibyumvikanye bwa mbere kandi ku muntu wigeze kubazwa”.

Yongeyeho ko ubuhamya bwatanzwe kuvuga ko harimo ibinyoma ari akazi k’urukiko, ati “mwarabumvise, mwarabarebaga, nimwe bo kubitangaho igisubizo. Munyemana yaravuze ati nta kintu nabonye, ntacyo numvise, nta mbwirwaruhame numvise, urufunguzo rwa segiteri akaruvuga mu buryo butumvikana”.

Ibyo wamenya kuri Sosthène Munyemana

Sosthène Munyemana yavutse tariki ya 9 Ukwakira 1955, avukira mu yahoze ari Komini Musambira muri Gitarama. Yashakanye na Muhongayire Fébronie babyarana abana batatu.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari atuye muri selire ya Gitwa, segiteri Tumba, Komine Ngoma. Icyo gihe akaba yarakoraga mu bitaro bya kaminuza i Butare (CHUB) aho yari umuganga w’indwara z’abagore (Gynécologue) ndetse yigisha no muri kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubuvuzi.

Mu buhamya yatanze ku munsi wa 3 w’iburanisha tariki 16 Ugushyingo 2023,  umugore wa Munyemana yabwiye  urukiko ko aho yari ari i Bordeaux mu gihugu cy’u Bufaransa, byamugoye kumenya ibyaberaga i Tumba.

Ubwo yahatwaga ibibazo ngo yiregure kubyo ashinjwa, tariki 11 Ukuboza 2023 Sosthène Munyemana yabwiye urukiko ko ubwo Jenoside yabaga atajyaga ku kazi. Yagize ati “nari muri konji ngakora imirimo isanzwe yo mu rugo nko guhaha, kwita ku bana nubwo nta masomo yari ahari ariko hari uwiteguraga kujya mu mashuri yisumbuye”.

Ibyaha ashinjwa birimo kugira uruhare mu gucura umugambi wo gutegura Jenoside, icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Ashinjwa kandi kuba yari afite urufunguzo rwa segiteri ya Tumba kuva 24 Mata kugeza Gicurasi 1994, abahahungiye bakaba barishwe nabi.

Inzu yahoze ari ibiro bya segiteri Tumba, abatangabuhamya bemeza ko ariyo Munyemana yari afitiye urufunguzo.

Benshi mu batangabuhamya banyuze imbere y’inteko iburanisha bagarutse ku rufunguzo rw’ahakoreraga ibiro by’iyahoze ari segiteri Tumba, ubu hakorera akagari ka Gitwa, mu karere ka Huye, rwari rufitwe na Sostène Munyemana, umwe muri bo akaba yaravuze ko ntawinjiyemo ngo arokoke.

Sostène Munyemana we yisobanuye avuga ko urufunguzo yaruhawe tariki 23 Mata akaba yararutunze kugeza tariki 15 Gicurasi 1994. Akaba ngo yafunguriraga abatutsi bari bahungiye kuri segiteri ngo binjiremo, ko atafunguraga ngo basohokemo, kandi ko nta wundi yaruhaye utari Bwanakeye François wari konseye.

Biteganyijwe ko kuwa mbere tariki 18 Ukuboza 2023 ubushinjacyaha buzamusabira igihano, taliki 19 Ukuboza 2023 urukiko rwa rubanda rwa Paris rukazatangaza umwanzuro w’uru rubanza.

Umuhoza Nadine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 − 23 =