U Bubiligi: Abunganira Basabose na Twahirwa basabye inyangamugabo kubagira abere

Me Jean Flamme wunganira Pierre Basabose.

Mu gihe urubanza rwa Pierre Basabose na Seraphin Twahirwa bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rubura amasaha make ngo hatangazwe umwanzuro mu rukiko rwa rubanda mu Bubiligi, abunganizi babo basabye itsinda ry’inyangamugayo kudatwarwa n’amarangamutima bakabagira abere.

Me Jean Flamme yabwiye itsinda ry’inyangamugayo ko nta muntu ukwiye guhamwa ibyaha hatabayeho gushishoza bihagije ku buhamya bwagiye bwumvwa ndetse n’ibimemyetso byose byagiye bitangwa mu rukiko. Ngo iyo bitagenze bityo haba kubuza uburenganzira bwo kugira umwere uregwa. Yanibukije ko nta buhamya bwavuze ko Basabose yunganira yaba yaragize uruhare mu kwica Abatutsi nyuma y’urupfu rwa Gatabazi na Bucyana.

Ku kijyanye nuko Basabose yari afite imigabane myinshi kuri Radio RTLM, Me Flamme yavuze ko igikwiye kumvikana ari uko umukiriya we yakoze ishoramari kimwe n’abandi. Bityo ko ibyo Radio ishinjwa kuba yarakoze nyuma yaho Basabose adakwiye kubibazwa. Me Flamme abwira itsinda ry’inyangamugayo ko nta nyungu ryakura mu guhamya ibyaha Basabose kandi nta ruhare yigeze agira mu gukora ibyaha. Me Flamme ati ‘’ Guhamya ibyaha Basabose byaba bimeze nko guhamya umwana w’intama ibyaha, uteye ubwuzu kandi ufite amaso mato y’umweru’’.

Me Flamme yakomeje agira ati ‘’ kureba umukiriya wanjye mu maso byonyine, binyereka uburyo ari umuntu mwiza kandi nta kibi yakora. Procureur w’i Kigali nawe nta na rimwe yigeze avuga ko Basabose hari aho yakoze icyaha’’.

Mu gusoza, Me Flamme yabwiye itsinda ry’inyangamugayo ko abafitiye icyizere cyinshi ko baha ubutabera umukiriya we, ngo aho kugira ngo umuntu afungwe ari umwere, byarutwa nuko abanyabyaha 9 baba bari muri sosiyete bidegembya.

Me Vincent Lurquin ari kumwe nuwo yunganira Séraphin Twahirwa.

Me Vincent Lurquin wunganira Seraphin Twahirwa avuga ko ubutabera ari ugutanga ubutabera ku babukeneye hirindwa ko bashobora guhanirwa ibyaha bakoze, no gutanga ubutabera ku bantu bakorewe ibyaha, itsinda ry’inyangamugayo rikaba risabwa gufata umwanzuro ukwiye bagendeye kubyo bagiye bumva mu rukiko.

Yagize ati ‘’abatangabuhamya bagiye bavuga ko Twahirwa hari abatutsi yafataga akabakubita nyuma akabica, nta kuri kurimo kuko ibyo bitigeze bibaho’’.

Ikindi Me Lurquin yibukije itsinda ry’inyangamugayo ngo nuko abatangabuhamya benshi atari ababonye ibintu ahubwo bavugaga ibyo bumvise cyangwa babwiwe. Yagize ati ‘’mbasabye gukora nk’abanyamwuga, mufate umwanya uhagije ibijyanye na Seraphin Twahirwa biri mu biganza byanyu’’.

Icyo aberegwa bavuze bahawe umwanya

Seraphin Twahirwa yavuze ko azirikana abantu bose bishwe muri Jenoside barimo n’abo mu muryango we. Ati ‘’ nta n’umwe nigeze nica ndetse nta n’umugore nafashe ku ngufu. Nizeye ubushishozi bw’inyangamugayo zizafata umwanzuro’’.

Pierre Basabose yatangiye ashimira abantu bose baje mu rukiko bagamije kumenya ukuri ku byabaye. Yagize ati ‘’ taliki 8 Mata 1994, nahise mva i Gikondo aho nari ntuye ndahunga n’umuryango wanjye. Ibyo abantu banshinja byose rero bagomba kumenya ko byabaye ntahari’’.

Pierre Basabose

Mu masaha ari imbere hategerejwe umwanzuro w’itsinda ry’inyangamugayo hagatangazwa uko urubanza rwa Basabose na Twahirwa rurangiye.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 × 21 =