Minisante yatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko imishinga ya Tubeho na Ireme iziye igihe.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangije imishinga ibiri yiswe Tubeho na Ireme ifatanyije n’Ikigega cy’Abanyamerika cy’Iterambere (USAID) hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, iyo mishinga yitezweho kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi binyuze mu kwigisha ababyaza biyongera ku bari basanzwe no kubaka inzego z’ubuzima.

Imishinga USAID Ireme na Tubeho izamara imyaka itanu, yatangijwe taliki ya 8 Ukuboza 2023, aho umuhango wo kuyitangiza witabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric W. Kneedler.

Umushinga Tubeho uzafasha mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana bapfa mu gihe cyo kubyara, mu gihe umushinga wa USAID Ireme uzibanda ku guteza imbere ubuyobozi mu nzego zose z’ubuzima kuva ku ivuriro rito kugera kuri minisiteri, hagamijwe kongerera abazikoramo ubumenyi buzabafasha mu guteza imbere itangwa rya serivisi z’ubuzima uko bikwiriye.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric W. Kneedler yagaragaje ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric William Kneedler, avuga ko iyi mishinga yitezweho gutanga umusaruro kuko abagana ibigo n’amavuriro bazahabwa serivisi zinoze.

Yagize ati: “Ni imishinga dufatanyijemo na Minisiteri y’ubuzima, kugira ngo hatangwe serivisi z’ubuvuzi zinoze zifite ireme kuri bose bijyanye n’intego u Rwanda rwihaye yo kugeza, serivisi z’ubuzima kandi zinoze ku baturage bayo bose ntawe usigaye inyuma.”

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko imishinga Ireme na Tubeho yitezweho impinduka mu  kurinda indwara.

Yagize ati: “Twishimiye ko ubwo bufatanye bugiye gukomeza, buziye n’igihe kuko muri Minisiteri y’ubuzima twari mu mavugurura atandukanye, ajyanye no guhugura abakozi bo kwa muganga benshi kandi ku rwego rwo hejuru, ari ukubaka ubuvuzi bw’ibanze haba ku rwego rw’abajyanama b’ububuzima, amavuriro na kaminuza, ku buryo mu myaka itanu twazaba twarabonye impinduka ifatika mu kurinda indwara abanyarwanda.”

Anita Asiimwe, uhagarariye umushinga USAID Ireme avuga ko bimwe mu bizibandwaho harimo kwigisha ababyaza bazafatanya n’abandi baganga mu kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana.

Yagize ati: “Bimwe mu byo tuzibandaho ni uko tuzafatanya na minisiteri y’Ubuzima n’amashuri yigisha abakora kwa muganga, cyane cyane twibanda mu kwigisha ababyaza kugirango uyu mushinga uzajye kurangira tumaze kwigisha byibuze 500, bityo ibigo nderabuzima hirya no hino mu Rwanda bishobore kugira abandi baganga bafite ubwo bumenyi bafatanye n’abandi kugirango dukomeze tugabanye imfu z’ababyeyi n’abana”.

Dr. Stephen Mutwiwa, uhagarariye Jhpiego mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa USAID Tubeho.

Dr. Stephen Mutwiwa, uhagarariye umuryango udaharanira inyungu Jhpiego uzashyira mu bikorwa umushinga wa USAID Tubeho, avuga ko bazahugura abakora mu nzego z’ubuzima ndetse batange n’ibikoresho bizafasha abaforomo n’ababyaza gutanga serivisi zinoze.

Yagize ati: “Tuzahugura abakozi bashinzwe ubuzima mu bitaro, no mu bigo nderabuzima, ndetse tunatange ibikoresho byifashishwa muri serivisi z’ababyeyi n’abana. Tuzakomeza kandi gutanga inama zihoraho.Tugiye kandi gukora mu rwego rukurikirana ubuzima bwo mu mutwe mu batanga serivisi z’ubyaza.

Minisante hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Iyi mishinga  izatwara miliyari zirenga 106 z’amafaranga y’u Rwanda, izakorera mu turere 20 tw’igihugu usibye kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana izanafasha mu guteza imbere ubuzima bw’ingimbi n’abangavu, serivisi zo kuboneza urubyaro no guhangana na Malariya.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 + 14 =