Dr. Munyemana arashinjwa gukingurira no kwica abatutsi bavanywe kuri segiteri

Sosthène Munyemana ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu iburanishwa ry’urubanza rwa Dr. Munyemana Sosthene rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Bufaransa, arashinjwa n’abatangabuhamya batandukanye bari batuye I Tumba mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi ku ruhare rwe mu rupfu rw’abatutsi yafungiranaga kuri segiteri.

Dr. Munyemana, ashinjwa n’umutangabuhamya kuba yarajyanye abatutsi mu modoka agiye kubica ubundi agaherekeza abagiye kwicwa nyuma yo kubafungurira kuko ari we wagiraga urufunguzo rwa segiteri.

Umutangabuhamya yagize ati: “Icyo navuga, abagabo bacu barafashwe babajyana kuri segiteri Munyemana yarabafunze kuko ari we wari ufite urufunguzo. Ku munsi ukurikiraho yazanye imodoka ya Komini bitaga ruhumbangegera. Umugabo wanjye ni umwe mu bajyanwe muri iyo modoka babajyana kuri burigade kandi na Munyemana ari mu bagiye babakurikiye. Kuva bahafungirwa ntitwongeye kubabona.”

Undi mutangabuhamya, ufungiye I Huye wari utuye I Tumba yabwiye urukiko ku byabaye I Tumba yavuze ko yiboneye Dr. Munyemana ajyana abatutsi kubica.
Yagize ati: “Icyo navuga kuri Munyemana ni uko Munyemana yashyiraga abantu mu modoka akabavana muri segiteri, akabajyana kubica. Narabyiboneye ni hagati y’amataliki 21/4 na 24/41994.”

Ahawe ijambo n’urukiko ku buhamya bw’ abantu abari batuye mu Rango barimo umubyeyi wumviswe kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024, wiciwe umugabo kandi uwo mugabo akaba yari ari mu bo yafunguriye, Dr. Munyemana yihanganisha uyu mubyeyi.
Yagize ati: “Reka ntangire nihanganishe uyu mudamu niba umugabo we koko yari mu bo nafunguriye kuko abarimo simbazi.”

Dr. Munyemana akomeza avuga ko yababajwe n’ ibyabaye, akavuga incuro yafunguriye abatutsi avuga ko atari abazi. Yagize ati: “Ubuhamya bw’abantu ba Rango, icya mbere nababwira ko nababajwe n’ibyabaye.”

Dr. Munyemana kandi yabwiye urukiko ko yafunguye segiteri byibura kabiri cyangwa gatatu, ntibirenze kane kandi nabwo yafunguriye abantu atazi akavuga ko abantu ba nyuma yafunguriye ari abatutsi 11 uwitwa Kageruka yavuze mu buhamya bwe yari azanye.

Dr. Munyemana yasobanuriye urukiko ko abajyanwaga bose kuri segiteri batajyanwaga kuri segiteri nk’inzu, ahubwo ko hari abavugaga ngo bagiye kuri segiteri ariko bakagezwa ku byobo biri muri segiteri bakicwa.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 + 20 =