Umugore wa Twahirwa ukekwaho uruhare muri jenoside yivuguruje mu rukiko
Urubanza rwa Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 n’Urukiko rwa Rubanda rw’I Buruseli rurimo kugera ku musozo. Mu buhamya butangwa, umugore we wari witeze kuza kumushinja nk’uko byagenze mw’ibazwa rya mbere yageze mu rukiko aramushinjura. Bamwe bagakeka ko yabikoze kubera igitutu no gushaka ubuhungiro.
Taliki ya 22 Ugushyingo 2023 nibwo Uwimana Primitiva, Umugore wa Twahiwa yari mu rukiko rwa rubanda I Buruseli mu Bubiligi aho yari agiye gutanga ubuhamya ku ruhare umugabo we ashinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mbere y’uko atanga ubuhamya, yasabye ko yabutanga mu muhezo taliki 22 Ugushyingo 2023 ariko nyuma yo kubisuzuma, urukiko rwanzura ko agombwa kumva mu ruhame.
Mu mabazwa yagiye aba mbere mu gihe cy’iperereza, umugore wa Twahirwa Séraphin yavuze ko babanye amufashe ku ngufu ndetse anemeza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yanafata abagore ku ngufu. Ageze mu rukiko I Buruseli yarabikanye avuga ko babanye kuko bakundanye ndetse ko umugabo we babanye byemewe n’amategeko anahakana ko atigeze afata abagore ku ngufu.
Umucamanza yabajije Primitiva uko yahuye na Twahirwa amusubiza ko akiri inkumi yagiye kwiga I Kigali aba kwa mukuru we Enatha, bakamenyana bakajya bavugana ku mugoroba, amusaba ko bazabana, we amubwira ko akiri muto yareka akabanza akarangiza kwiga. Primitiva ngo yabibwiye Se kuko yamukundaga cyane arabimwemerera ahita ajya kubibwira Twahirwa ko na Se yabyemeye. Bahita bafata irembo, akomeza kwiga bakora n’umuhango wo gusaba no gukwa.
Umucamanza yabajije Primitiva impamvu ahinduye imvugo. Primitiva yagize ati “hari umuntu umwe ukora mu butabera bw’u Rwanda wahoraga antera ubwoba ku buryo bananyoherereje maneko hafi y’aho ntuye”. Hejuru y’ibyo Primitiva avuga ko ngo bukeye umugabo witwa Fidèle yaje akamubwira ko hari ubuhamya agomba gutanga. Yungamo ati “Nsubiye inyuma gato hari numero y’I Kigali yakomezaga kumpamagara imbwira ko ngomba gutanga ubuhamya”. Yanasobanuye ko byabaye ngombwa ko ahamagara mubyara we uri Kigali witwa Thérèse arabimubwira. Aramusubiza ati “ntuzigere uza mu Rwanda gushinja kuko nuza uzajya ushinja uri muri gereza, anamubwira ko ubuhamya azatanga atari ubwe, azatanga ubuhamya azaba yahawe”.
Umucamanza yabajije Primitiva uko umugabo we yitwaraga mu gihe cy’amashyaka menshi asubiza ko nta cyahindutse umugabo we yakomeje kuba inshuti n’abandi.
Kubazwa ku bindi byavuzwe kuri Twahirwa
Umucamanza yakomeje abaza Primitive, umugore Twahirwa ashinjwa ko yazanye iwe, umugabo we bamaze kumwica, akajya amufata ku ngufu. Primitiva asubiza ko uyu mugore yahaje kubera ko bari inshuti akaba iwe. Uyu mutangabuhamya wabaga kwa Twahirwa yavuze ko Primitiva agoreka ibyabaye bikongera kumuhungabanya. Yanabajijwe kandi uko yari ameranye n’umugore wari ihabara y’umugabo we asubiza agira ati “narababaye ariko nyuma tuza kubiganiraho birarangira”.
Yanabajijwe uko bahungiye muri Congo. Asubiza n’ikiniga agira ati “nibuka ko twageze ahantu hitwa ku Cyamabuye bakankuramo imyenda umugabo wanjye akababwira ati ntibishoboka ko mwanyicira umugore, mbere yo kunyicira umugore murabanza munyice”.
Ku bijyanye no gutandukana n’umugabo we Twahirwa, Primitiva avuga ko bageze muri Congo 1994, mu 1996 hateye intambara bahungira mu misozi, ngo kubera ko umugabo we yamugaye nta kaguru agira yisanze ari kumwe n’abana na muramukazi we. Haza abantu bambaye nk’abapolisi baramubwira bati “ko tubibona ko uri umututsikazi nta mpamvu yo gukomeza gukurikira abahutu. Kuva icyo gihe sinongeye kubonana na Twahirwa”.
Abunganira abaregera indishyi bavuze ko guhindura imvugo kwa Primitiva byatewe n’igitutu cya Twahirwa. Ndetse Me Karongozi asobanura ko Primitiva yahinduye imvugo kugira ngo ahabwe ubuhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi.
Umushinjacyaha Kathleen Grosjean avuga ko hari abatangabuhamya bahinduye ibyo bari bavuze ubwo babazwaga mbere atanga urugero rwa Primitiva umugore wa Twahirwa, asaba inyangamugayo gushishoza ko icy’ingenzi ari ibyaha bakoze kandi bakaba bafite ibimenyetso.
Umukunzi Médiatrice