Ibikorwa by’ubugome bya Twahirwa byatumye ahabwa izina rya Kihebe _Abatangabuhamya

Séraphin Twahirwa ukurikiranweho ibyaha bya Jenosise yakorewe Abatutsi n'ibyaha by'intambara mu rukiko rwa Rubanda rwo mu gihugu cy'Ububiligi.

Mu rubanza ruregwamo Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose ku byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi bakurikiranywe rurimo ku bera mu rukiko rwa Rubanda I Bruxelles mu gihugu cy’ u Bubiligi, abatangabuhamya bahuriye ku izina Twahirwa yari yarahawe kubera ibikorwa bya kinyamaswa byamurangaga.

Bamwe mu batangabuhamya bahuriye ku kuba Twahirwa yari yarahawe akabyiniriro ka Kihebe kubera ibikorwa bye ndengakamere byamurangaga.

Mu nkiko Gacaca, Twahirwa yavuzwe nk’umuntu wabaye icyamamare mu bwicanyi ndetse no mu gukora iyicarubozo.

Inkiko Gacaca zanamushyize mu kiciro cya mbere nk’umuntu wari umuyobozi mu gihe yakoraga ibyaha bijyanye na Jenoside, uretse kwica ngo yanashishikarizaga abandi kwica. Akaba yari anafite izina rya Kihebe nk’umuntu utaragira icyo atinya.

Itsinda ryakoze iperereza mu Rwanda (commission rogatoire), riganira n’umwe mu batangabuhamya yavuze ko Twahirwa yakoraga icyo ashaka, agira ati «yabikoreraga ahabona ntacyo yahishaga kuko n’ubundi yari umuntu utinyitse, muri quartier bamwitaga Kihebe».

Umutangabuhamya watanze ubuhamya ari mu rukiko rwa rubanda i Bruxelles nawe yagize «Mbere ya 90 muzi nk’umuntu wagiraga amahane menshi bigeze muri Jenoside ndetse no mu gihe cy’amashaka menshi yarushijeho». Abajijwe impamvu Twahirwa yari yarahawe akabyiniriro ka Kibehe, ati «Twahirwa yari umuntu w’umugome. Ntacyo yatinyaga niyo mpamvu bamwitaga Kihebe ».

Umugore wari ufite imyaka 26 mu gihe cya Jenoside, mu buhamya bwe yavuze ko kugira ngo bucye kabiri buri mututsi wari ufite ubushobozi yagombaga kujya agura wisky agatura Twahirwa. Umugabo we na we ngo uko yavaga i Nairobi yazaniraga Twahirwa wisky yo kwigura. Ati “Twahirwa yicaga abantu aseka, yarababwiye ati bahere ku mugabo wanjye abatutsi bose babone ko ntawe ugomba gusigara. Icyo gihe yashatse kwiruka baramurasa, bamurasiye hagati y’amazu ku buryo nasanze imbwa zahamuririye. Twahirwa yari ateye ubwoba, abamuzi neza bakoranaga muri MINITRAPE yari umuntu utagira icyo atinya, nta kintu yubahaga cyaba ikinini cyangwa se igitoya”.

Undi mutangabuhamya ati “Twahitwa yagiraga urugomo kuko yahoraga akubita abantu. Mu 1993 John Nshokiyinka yakubitiwe mu kabari na Twahirwa amwita imbwa y’umututsi’.Umutangabuhamya wavutse 1972 watanze ubuhamya ari mu rukiko nawe yagize ati “yitwaga Kihebe bitewe nuko yafataga abagore ku ngufu, umugore wese yashakaga yaramurongoraga amufashe ku ngufu. Icyo gihe umukobwa wanjye bamufashe ku ngufu ndetse banamutera inda byakozwe n’interahamwe yitwaga Feux rouge yayoborwaga na we. Twahirwa yakundaga abagore cyane bitewe n’ububasha yari afite bikaba ari bimwe mu byatumaga bamwita Kihebe”.

Uyu mutangabuhamya abajijwe n’umwe mubunganira abaregera indishyi yagize ati “Twahirwa yigambaga avuga byose, ntacyo yatinyaga kuvuga, yaje yigamba ko yishe Martha, amurashe isasu mu gitsina akamwicana n’umwana we. Uko kumurasa isasu mu gitsina hagati y’amaguru ngo byatewe nuko yari yaranze kumuha (kuryamana nawe)”.

Umwe mu bunganira abaregera indishyi yavuze uburyo Twahirwa yishemo Martha bakoranaga amurashe mu myanya ndangagitsina ari igikorwa cy’ubugome, ndengakamere kigamije kwangiza ibice ubusanzwe bizwiho gutanga ubuzima. Ngo kuba nyuma yo kumwica yarahise yica n’umukobwa we Clothilde akavuga ko amwishe kugira ngo atazababaza aho nyina ari, bivuze ko ari igikorwa cy’ubunyamaswa, kwica umwana ngo biba bigamije kurimbura burundu.

Undi mutangabuhamya avuga ko yari azi Twahirwa akora muri MINITRAPE, akemeza ko Twahirwa yitwaraga nabi kuko yigeze kuniga mubyara we amuhora ko ari umututsi. Ngo yanajyaga mu bacuruzi b’abatutsi agafata ibicuruzwa akagenda atishyuyte.

Uyu mutangabuhamya yanavuze ko iyo umututsi yajyaga mu kabari akamusangamo yagaba agomba kumugurira wisky kugira ngo abone uko ahikura.

Uyu mutangabuhamya yakoleje avuga ko hari muramu we witwaga Placide Rugambage wari ufite alimentation ifite n’urunywero, ngo Twahirwa iyo yahageraga yanywaga icyo ashaka cyose agataha atishyuye. Ndetse ngo we ubwe yigeze gushwana na Twahirwa bahuriye mu kabari kwa Rugambage afashe icupa rya wisky akarimwaka amusaba kubanza kwishyura, agakura akantu kameze k’ikaramu yagendanga mu mufuka gasongoye akamubwira ko amwandikaho mu gahanga.

Uyu mutangabuhamya yanakomeje avuga ko hari undi musore wakoraga aho, Twahirwa yari amaze gukomeretsa mu gahanga n’ako kuma kameze nk’ikaramu yagendanaga. Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko umugore wa Rugambage yabohojwe na Twahirwa akajya amufata ku ngufu inshuro nyinshi nyuma aza no kumwica.

Undi mutangabuhamya watanze ubuhamya ku ikoranabuhanga ari I Kigali, yabajiwe n’inyangamugayo impamvu Twahirwa yiswe Kihebe asubiza ko aruko yagendanaga ibyuma ndetse n’ikaramu yashoboraga kujomba abantu mu maso cyane cyane uwabaga ari umututsi , ngo yari afite ubushobozi bwo kubona icyo ashaka cyose, yahura n’umucuruzi akagira ibyo amwaka harimo na wisky.

Undi mutangabuhamya nawe yagize ati “Twahirwa yaragwaga n’urugomo akanarwana mu kabari ndetse ngo n’umugore wamwimaga yaramukubitaga. Nanjye Twahirwa naramutinyaga byansabaga guhora nigura, haba mu kumuha amafaranga cyangwa se kumugurira inzoga”. Uyu mutangabuhamya abajijwe impamvu bataregaga Twahirwa kuri ibi bikorwa bibi yakoraga, yasubije agira ati “kurega muri icyo gihe ntacyo byabaga bimaze cyane ko Twahirwa yari afitanye isano ya bugufi na Habyarimana Juvenal akaba yaranakundaga kubyigamba”.

Undi mutangabuhamya mu nyandiko yanditse ko Twahirwa yari umuntu wakundaga kwiyemera cyane, akaba yari afite izina rya Kihebe. Bakaba baramufataga nk’intagondwa yangaga abatutsi.

Umukunzi Médiatrice

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 − 2 =