SOS children’s villages’ yahaye urubyiruko ubumenyi buzafasha mu gukemura ikibazo cy’ubushomeri

SOS children's Villages yahaye urubyiruko impamyabumenyi.

Kuri uyu wa 29 ugushyingo 2023 SOS Rwanda yizihije umwaka imaranye n’urubyiruko rugera ku 120 rwahawe ubumenyingiro buzafasha mu kurwanya ubushomeri binyuze mu gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye hashyirwa mu bikorwa imishinga itandukanye n’ibindi bikorwa.

Nshimiyimana Prince asoje amasomo ye mu bijyanye no kwakira neza abakiriya no kwamamaza ibicuruzwa na mugenzi we Iradukunda Joseline ni bamwe mu bo SOS Children’s Vollages yahaye ubumenyi ngiro.

Nshimiyimana yagize ati: “Nkirangiza amashuri yisumbuye nibazaga uko nabona akazi, ndiyandikisha mvuga nti ahari wenda nabona amahirwe yo kubona akazi. Nakoze ikizamini ndatsinda nyuma nza kugira amahirwe yo gushyira mu bikorwa ubumenyi nahawe aho nimenyerereje umwuga bahise bampa akazi.”

Iradukunda Joseline yagize ati: “Narangije amashuri yisumbuye nta kazi nari mfite, nza kubona amahirwe yo gufatwa n’umushinga wa SOS ndavuga ngo reka nige nongere ubumenyi.Mu by’ukuri byaranshimishije cyane nabonye amasomo meza azamfasha mu buzima bwanjye n’akazi bizagenda neza.”

Abafatanyabikorwa batandukanye baganira ku cyakorwa mu gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.

Umuyobozi wa SOS children’s Villages Rwanda ku rwego rw’igihugu Kwizera Jean Bosco avuga ko batanga ubumenyi ngiro butandukanye bahugura abana mu buryo bubiri.

Yagize ati: “Twishimiye ko twizihiza umwaka tumaranye n’abana, SOS children’s villages ifite uburyo itangamo ubumenyi ngiro bakamara igihe cy’amezi atandatu mu ishuri,akamara ikindi gihe cy’amezi atandatu mu kwimenyereza umwuga bikabaha amahirwe yo kubona akazi. Dufite amasezerano n’ama kampani 80 yiteguye kwakira abana bakenera kubona akazi n’ubumenyi.”

Umuyobozi wa SOS children’s Villages mu Rwanda , Kwizera Jean Bosco avuga ko ubumenyi buhabwa urubyiruko bubafasha kubona akazi.

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko Mwesigwa Robert, avuga ko hari ingamba zo guhuza urubyiruko n’abikorera bakagira amahirwe yo kubona akazi.

Yagize ati: “Twitabiriye iki gikorwa cya SOS children’s villages’ kugirango dufatanye nk’abafatanyabikorwa mu gutanga igisubizo ku kibazo cy’ubushomeri.Mu by’ukuri hari ingamba mu byo twaganiriye ingamba ya mbere ni ugukorana n’abikorera ku giti cyabo kandi byaje mu byifuzo by’abanyeshuri bavuga yuko bakeneye kuganira n’abikorera kugirango ubumenyi bafite butange umusaruro bakaba banagira amahirwe yo kubona akazi.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko , Robert Mwesigwa.

Mu myaka itatu, umushinga “YOUTHCAN! LABOUR MARKET INTEGRATION OF YOUNG PEOPLE” biteganyijwe ko uzaba umaze gufasha abana 1850 kubona imirimo. SOS children’s villages’ ifite intego y’uko imishinga yose hamwe n’ibindi bikorwa SOS children’s villages’ ikora, mu myaka itanu iri imbere izafasha urubyiruko rutari munsi y’ibihumbi 124.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 2 =