Kirehe: Ababyeyi bafite virus itera SIDA barasabwa kubyarira kwa muganga kuko bibarinda kwanduza abana

Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe Dr. Jean Claude Munyemana.

Mu gukumira ubwandu bushya bw’abandura virus itera SIDA, ababyeyi bayifite barasabwa kujya bipimisha ndetse bakabyarira kwa muganga kuko birinda umwana kuba yayandura igihe avuka.

Muri aka Karere, abafite ubwandu ni 5010, bamwe muri bo bakurikiranirwa ku bitaro bya Kirehe, naho 4598 bakurikiranwa n’ibigo nderabuzima 19. Ikigonderabuzima cya Kirehe nicyo gifite abafite virusi itera SIDA benshi kuko bangana na 518, kigakurikirwa nicya Rusumo kiri mu Murenge wa Nyamugari gikora ku mupaka wa Rusumo gikurikirana abafite virus itera SIDA 416.

Mu kurinda abana bavuka ku babyeyi bafite virus itera SIDA, Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe Dr. Jean Claude Munyemana avuga ko hari  amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima avuga yuko umubyeyi wese uje kubyara atazi ko afite virus itera SIDA, mbere yuko abyara, service ahabwa ari ugupimwa virus itera SIDA ndetse bikaba ari  itegeko, kereka kusanzwe ari muri program ya HIV. Yagize ati “niyo umubyeyi yaza agahita abyara, ahita apimwa mu gihe cy’umunota umwe cyangwa ibiri igisubizo kiba kibonetse. Umubyeyi yaba afite virus itera SIDA, umwana agahabwa imiti ya siro mu gihe cy’amezi atandatu imurinda ubwandu”.

Dr. Jean Claude yemeza ko n’abashobora kubacika bakabyarira mu rugo bizacika burundu bafashijwemo n’abajyanama b’ubuzima.

Sebwiza Etienne ni umujyana w’ubuzima ku bitaro bya Kirehe.

Sebwiza Etienne ni umujyamana w’ubuzima ku bitaro bya Kirehe, umurenge wa Gatore, akagali ka Nyamiryango avuga ko mu gihe bapima imikurire y’abana, bibutsa ababyeyi bafite ubwandu gupimisha abana babo bakareba ko bataba baranduye.

Sebwiza akomeza agira ati “umubyeyi ahabwa imiti irinda umwana kuba yakwandura avuka, nta mwana ukivuka yanduye kuko nyina aba yarafashe imiti”.

Uyu mujyanama w’ubuzima avuga ko hari imbogamizi bagihura nazo kuko hari abana bishora mu buraya. Ati “hari igihe bituruka ku makimbirane y’ababyeyi kandi urugo rurimo amakimbirane ahanini usanga nta mutuel kuko hari nk’igihe umugabo, igihe kinini aba yasinze yatahuka akaza arwana mu rugo, ntago wa mugabo yabona amafaranga ajya kunywera ngo yongere abone amafaranga yo kwitabira ikibina cya buri cyumweru kuko hariya muri kominote (communauté) tuba dufitemo ibimina kugira ngo tuzabashe kwesa umuhigo wa mutuel. Ubwo rero uwo mwana iyo bimeze gutyo icyo dukora ni iki: Iyo tuzamaze kumenya ko atwite twihutira kumujyana kwa muganga kumupimisha”.

Akomeza avuga ko iyo bamupimye bagasanga yaranduye babasaba kumwitaho bakajya bamutangira raporo, banamwibutsa italiki yo kujya kwa muganga. Yajya kubyara adafite mutuel agasaba icyangombwa cyuko atishoboye akishyurirwa na Partners in Health Inshuti mu Buzima.

Kuri uyu umunsi U Rwanda n’Isi birizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, insanganyamatsiko iragira iti “Uruhare rwa buri wese ni ingenzi”.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 ⁄ 13 =