Huye: Gusobanurirwa urubanza rwa Dr. Munyemana byatumye bizera ubutabera

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi babajije ibibazo ku rubanza rwa Dr. Sostène Munyemana.

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 batuye mu tugali twa Rango A na Rango B, umurenge wa Tumba, akarere ka Huye intara y’amajyepfo, baravuga ko nyuma yo gusobanurirwa urubanza rwa Dr. Sostene Munyemana byatumye bizera ubutabera bw’u Bufaransa buri kumuburanisha ku byaha  aregwa  byibasiye inyokomuntu, no gushishikariza abaturage kwica abatutsi mu mujyi wa Butare.

Ibi bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi batuye mu midugudu ya Rango A na Rango B babitangarije mu nama yo kuri uyu wa 24 Ugushyingo yabereye ku Kagali ka Gitwa, umurenge wa Tumba yahuje bamwe mu barokotse jenoside n’itsinda ry’abanyamakuru bakurikirana imanza z’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside zibera hanze y’u Rwanda bakorana na Pax Press,n’ umuryango HAGURUKA mu mushinga “Justice et Memoire”  mu rwego rwo gusobanurira abaturage uko imanza zibera hanze zigenda hagamijwe ko bamenya uko ubutabera buri gutangwa.

Abaturage bo mu murenge wa Tumba bari bashishikajwe no kumenya imigendekere y’urubanza rwa Dr. Munyemana.

Umwe mu barokotse Jenoside utuye mu kagali ka Rango B avuga ko nyuma yo kuganirizwa ku bijyanye n’uko inyangamugayo zatoranyijwe zitwara mu nkiko byatumye yizera u Bufaransa.

Yagize ati: “Ubundi ntabwo twari dufite icyizere cy’u Bufaransa ariko kubera ko mutuganirije mukatubwira ko mu nkiko z’u Bufaransa haba harimo n’inyangamugayo z’ abaturage zatoranyijwe turahindutse kuko uko twaje tumeze n’uko twafataga u Bufaransa ubu turumva dufite icyizere ko hazabaho ubutabera.”

Undi mubyeyi warokotse jenoside avuga ko afitiye icyizere ubutabera n’umutima we wagiye hamwe akumva atuje, nyuma yo kuganirizwa ku migendekere y’urubanza rwa Dr. Sostene Munyemana.

Yagize ati: “Twumvise dutuje twagize n’icyizere ko azahanwa, mu gihe mbere twumvaga ko bazamugira umwere kubera ko u Bufaransa butitwaye neza mu gihe cya Jenoside kandi kubera ko ari umukire uzwi twumvaga ko hazabaho ruswa, ariko ubu ubwo batuganirije bakatubwira ko hari abanyamakuru bacu, n’abatangabuhamya bacu, twumvise umutima ugiye hamwe.”

Nyuma yo kugaruka ku ruhare rwa Dr. Sostene Munyemana muri Jenoside yakorewe abatutsi, umwe mu barokotse Jenoside wiciwe umugabo n’abana, avuga ko afite icyizere ko azahabwa ubutabera.

Yagize ati: “Jye muheruka Jenoside igitangira hari umuntu wambwiye ko papa w’abana ari kuri segiteri nsanga hano hari abantu benshi bari kuvirirana. Banyiciye umugabo, uruhinja nari maze kubyara, n’abahungu batatu. Icyizere kirahari kubera ko numvise ko hari n’abandi baburanishijwe mbere ye kandi bakabihanirwa”.

Murekatete Jeanne D’Arc , umukozi muri HAGURUKA.

Ku rundi ruhande, Umukozi muri HAGURUKA, Murekatete Jeanne D’ Arc avuga ko gusobanurira  abaturage ibijyanye n’imanza zibera hanze bituma bagira icyizere cy’uko ubutabera butangwa bikanafasha mu bumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati: “Intego y’umushinga “Justice et Memoire” ni ukugirango abaturage basobanukirwe ziriya manza zibera hanze, bamenye uko ubutabera buri gutangwa kandi ko wa muntu uri kuburana azahanwa ariko noneho habe ubumwe n’ubwiyunge mu baturage.”

Akomeza agira ati: “Ikigaragara ni uko nyuma yo gusobanurirwa imyumvire irahinduka kuko tubaha n’ingero z’izindi manza yaciwe guhera mu 2017 uyu mushinga ukurikirana abahamwe n’ibyaha bagakatirwa bituma bumva yuko ubutabera butangwa mu by’ukuri.”

Ku bijyanye no kuregera indishyi, Umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Tumba, Uwamahoro Marie Claire avuga ko bishimiye kumenya aho urubanza rwa Dr. Sostene rugeze, n’ubumenyi ku bijyanye no kuregera indishyi.

Yagize ati: “Twishimiye kumenya aho urubanza rwa Dr. Sostene Munyemana rugeze cyane ku bijyanye n’indishyi hariho abatari basobanukiwe uko bigenda, turabimenye tumenye ko indishyi ziregerwa nyuma y’uko urubanza rutangira. Ikindi  twasobanukiweho, twari tuzi yuko umunyacyaha n’iyo mu gihugu hatari imitungo ye, aho ari imitungo ye ishobora guhabwa abangirijwe n’abahemukiwe ariko twamaze gusobanukirwa ko iyo mitungo ihabwa aho yafatiwe n’aho yari ari.”

Uwamahoro Marie Claire, umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Tumba.

Urubanza rwa Dr. Sostene Munyemana rwatangiye kuburanishwa kuwa 13 Ugushyingo 2023 n’urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu murenge wa Tumba no mu cyahoze ari perefegitura ya Butare. Biteganyijwe ko ruzarangira kuwa 22 Ukuboza 2023.

Nyirangaruye Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 14 =