Huye/Rutsiro: Hari aborozi bavuga ko inyigisho za GALS zabafashije kongera umukamo

Aborozi b'inka zitanga umukamo hamwe n'abahagarariye umushinga wa RDDP , abatanze inyigisho za GALS hamwe n'abakozi ba DUHAMIC ADRI.

Kuva aho mu mwaka wa 2021 ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryinjiye mu mushinga wa RDDP ufasha aborozi, hari aborozi bavuga ko inyigisho za GALS (Gender Action Learning System) zabafashije kongera umukamo, nyuma yo gucengerwa n’icyo uburinganire n’ubwuzuzanye ari cyo.

Mu buhamya bwabo bwo kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023, bamwe mu borozi b’inka zitanga umukamo bari bafitanye amakimbirane n’abo bashakanye mbere yo guhabwa inyigisho za GALS bavuga ko inyigusho za GALS zabafashije kwita ku nka bafatanyije umukamo ukiyongera bakiteza imbere.

Abigishije aborozi amasomo ya GALS bahawe ibyemezo by’ishimwe.

Nserukirimana Emmanuel utuye mu Karere ka Huye, umurenge wa Mbazi avuga ko inyigisho za GALS zamufashije kongera umukamo w’inka zitanga umukamo boroye nyuma y’uko yigishijwe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango n’uwo bashakanye.

Yagize ati: “Mbere y’uko nigishwa, basanze tubanye nabi mu makimbirane. RDDP na DUHAMIC ADRI nibo baduhurije hamwe batwigisha ibijyanye na GALS. Ubundi waguraga inka ukayijugunya mu rugo ikarya rimwe mu cyumweru, ariko muri ino minsi iyo ari mu kandi kazi, njya gushaka ubwatsi ubu rero tumaze kumenya uburyo bwo kugaburira amatungo twubatse n’ibiraro bya kijyambere dufatanyije umukamo nawo wariyongereye.”

Nserukiyimana Emmanuel, avuga ko inyigisho za GALS zamufashije kongera umukamo w’amata.

Nyirahabineza Purukeriya nawe ni umworozi w’inka zitanga umukamo wo mu karere ka Rutsiro avuga ko yigishijwe kumvikana n’uwo bashakanye bagakorera inka ibisabwa mu kongera umusaruro w’amata.

Yagize ati: “Twari dusanzwe twiga ibijyanye n’uko twakongera umukamo, uburyo twahinga ubwatsi, uburyo twateresha intanga ariko haza kwiyongeramo ayo masomo ya GALS yamfashije kongera umukamo, nyuma yo kwigishwa ko dugomba kumvikana inka nyikorera ibisabwa byose nk’uko umugabo yabikora icyo gihe wa musaruro w’amata uriyongera kuko tuyigaburira neza.”

Nyirahabineza Purukeriya, umwe mu borozi wahawe inyigisho za GALS.

Umukozi wa DUHAMIC ADRI, Mukandayisenga Vestine avuga ko inyigisho za GALS zagize impinduka ku bashakanye bakabasha kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Yagize ati: “Muri rusange ingero nyinshi twasanze umugabo n’umugore badahuza mu gufata ibyemezo, tubigisha ibigendanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye .Ubu ngubu impinduka zagiye ziba ugereranyije na mbere kuko ubu hari umugore ukama inka kandi mbere bitarajyaga bibaho, imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi yitabirwa na bose bakagira iterambere bahuriyeho.”

Mukandayisenga Vestine, umukozi muri DUHAMIC ADRI.

Inyigisho za GALS zahawe amatsinda y’aborozi b’inka zitanga umukamo 210, ni ukuvuga aborozi bagera ku bihumbi 6. Uburyo bwa GALS bukaba bwaratanze umusaruro mu byerekeranye n’uburinganire n’ibwuzuzanye mu buhinzi n’ubworozi.

Nyirangaruye Clémentine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 + 1 =