Gisagara:Abaturage basaga 230 bahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

Gisagara:Abaturage basaga 230 bahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Abaturage 233 bo mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Mukindo mu kagari ka Mukiza, bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba mu rwego rwo kubakura mu bwigunge baterwaga n’ikizima.

Aba baturage barishimira ko abana babo bagiye kuzajya babona uko basubiramo amasomo mu gihe bavuye ku ishuri, ndetse nabo bakaba baciye ukubiri no gucana agatadowa kateraga bamwe indwara z’ubuhumekero.

Bavuga ko batarabona aya mashanyarazi bahoraga mu bwigunge ndetse n’abana babo biga ngo byababeraga imbogamizi ikomeye, kuko gucana agatadowa byabagoraga cyane, ariko ubu bavuga ko bavuye mu bwigunge.

Umwe mu bahawe aya matara yagize ati “byangoraga cyane kugura amabuye y’isitimu kuko naguraga amabuye icyenda, twari dufite amasitimu atatu, iyo nakoreshaga, iyo umugore yakoreshaga, ndetse n’iy’umwana dufite wiga muri segonderi yakoreshaga asubiramo amasomo nimugoroba.

Ibi rero ni ibyishimo twagize, uretse no kuba ntazongera guhendwa ngura ayo mabuye, nishimiye ko n’umwana wanjye azajya yiga neza afite urumuri ruhagije.”

Hanganimana Jean Paul, umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gisagara, avuga ko igikorwa nk’iki kije kunganira iterambere ry’akarere n’abaturage muri rusange, kuko igipimo cy’abafite amashanyarazi muri aka karere kikiri hasi, akaba ari naho ahera asaba abaturage bahawe aya matara kuyafata neza kuko inyungu ari izabo.

Yagize ati “imirasire y’izuba twabonye ije gushimangira ibikorwa by’iterambere, kuko n’ubundi ku bufatanye n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi turi gukorana hari gahunda n’ubundi yo kugeza umuyoboro w’amashanyarazi muri uyu murenge wa Mukindo, icyo rero nsaba abaturage ni uko bagomba gufata neza ibi bikoresho bahawe kuko bibafitiye akamaro.”

Mu mirenge 13 igize akarere ka Gisagara umurenge wa Mukindo ni umwe mu mirenge y’aka karere utari wagerwamo n’umuriro w’amashanyarazi.

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyara, REG, ku bufatanye na sosiyete y’itumanaho ya MTN ni bo batanze iyi mirasire y’izuba ku baturage bo mu kagari ka Mukiza muri Gisagara. Ibi bikorwa byatwaye miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 + 20 =