Rwamagana: Igipimo cy’abafite akazi kiri hasi
Mu Karere ka Rwamagana habereye inama igamije kurebera hamwe icyakorwa ngo imirimo yiyongere barwanye ubushomeri.
Ni inama yahuje abayobozi, abafatanya bikorwa, abihayimana, abanyamadini, abikorera, abakora ubuhinzi n’ubucuruzi.
Byagaragaye ko ubushomeri bwiganje mu rubyiruko aho usanga rutari mu ishuri, rudakora, ntirube no mu mahugurwa.
Uwamahoro Angelique ni umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu Murenge wa Fumbwe, yakoraga umwuga wo kuboha imipira imashini yakoreshaga iza gupfa, ubu ntacyo afite akora, ariko ubushake bwo gukora arabufite
Ati “haba mu rubyiruko ubushomeri burahari ariko natwe mubafite ubumuga ntacyo dufite turimo gukora. Ubushobozi, ubwenge, imbaraga byo gukora turabifite, tubonye icyo dukora twabasha gukora kugirango twiteze imbere.”
Avuga ko haraho usanga abantu baba bumva ko abantu bafite ubumuga badashoboye gukora kandi rwose bashoboye.
Ati” turasaba ko abashoramari tujya kwakaho akazi, batwakira kuko dufite ubushake n’ubushobozi bwo gukora kuko tubonye akazi twakwiteza imbere.
Nkikabahizi Ndanguza Jean Bosco, ni Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Rwamagana, avuga ko ku kijyanye n’umurimo mubafite ubumuga bikiri hasi cyane, kuko kugira ngo umuntu abashe gukora agomba kugira ubumenyi harimo kwiga no gukoresha ubwenge ugashaka akazi.
Ati” ku rwego rwacu ntawabura gushimira Leta yacu yafashe umwanya wo kuzamura abaturage bose natwe turimo, ariko haracyarimo imbogamizi, abiga muri twebwe baracyari bakeya, abafite ubumenyi bubafasha kugira imirimo izana inyungu baracyari bake, ikindi haracyari imiryango itarunva ko umwana ufite ubumuga agomba kujya mu ishuri, kandi Leta yarashyizweho uburyo abantu bose bakwiye kujya mu mashuri bagafashwa mu buryo butandukanye.”
Nkikabahizi asaba imiryango ifite abana n’urubyiruko bafite ubumuga gufashwa bakajya mu mashuri bakiga imyuga kugirango babashe kugira ubumenyi bikiteza imbere.
Ati” dufite ingero nyinshi z’abantu bafite ubumuga bigishijwe imirimo haba mu bakora mu nganda, mu badoda, mu bakora kwa muganga no muri za Laboratwari n’ahandi kandi bayikora neza. Ni byiza ko umuryango wumva ko umuntu ufite ubumuga atari ikibazo ahubwo yafashwa akagira umurimo agatanga ingufu mu kubaka igihugu.
Mbonyumuvunyi Radjab, ni Umuyobozi w”Akarere ka Rwamagana avuga ko igipimo cy’abafite akazi muri Rwamagana kiri hasi.
Ati” niyo mpanvu turi hano ngo turebe uko twakongera umurimo dukorana n’inzego n’ibyiciro bitandukanye kugirango twongere imirimo, kuko turavuga ko ubushomeri buhari ariko tutarimo kuvuga ngo turabukoraho iki, turi hano twibaza ngo twakora iki? Byakorwa bite kugirango imirimo yiyongere turwanye ubushomeri.”
Mbonyumvuvunyi anavuga ko ku bantu bafite ubumuga batuwe babafasha ariko cyane cyane bafasha abishyize hamwe kurusha uko bafasha umuntu ku giti cye.
Abafite imirimo mu Karere ka Rwamagana bangana na 54%, naho abatagafite ni 46%, bigaragaza ko abakora batunga igice kinini cy’abaturage badafite icyo bakora.
Nyirahabimana Joséphine