Umuryango NBI wahaye U Rwanda sitasiyo zifasha mu kumenya ingano y’amazi

Akanyaru hamwe mu hashyizwe sitasiyo itanga amakuru ku ngano y'amazi.

Umuryango wita ku kubungabunga amazi yo mu bihugu bigize ikibaya cya Nili (Nile Basin Initiative/ NBI) kuri uyu wa 16-17 Ugushyingo 2023 wahaye u Rwanda sitasiyo zifasha mu kumenya ingano y’amazi no kubona amakuru akenewe mu igenamigambi rifasha mu gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye.

Ku ikubitiro, umuryango NBI  wahaye  u Rwanda sitasiyo zizwi ku izina rya “Hydrological Monitoring stations” zishyirwa ku migezi n’ibiyaga zifasha mu kubona amakuru yifashishwa mu kumenya umubare cyangwa ingano y’amazi ari mu gihugu,  hapimwa uburebure bw’amazi mu biyaga n’ubwinshi bwayo mu  guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Umuyobozi mukuru w’ubunyamabanga bwa NBI ahererekanya ububasha na Dr. Rukundo Emmanuel umuyobozi wa Rwanda Water Resources Board.

Umuyobozi mukuru w’ubunyamabanga bwa Nile Basin Initiative Florence Grace Adongo, yavuze ko uyu mushinga urimo gushyirwa mu bikorwa mu bihugu bitandukanye byo mu kibaya cya Nili bahereye ku Rwanda anasaba ko byabungabungwa.

Yagize ati: “Twishimiye kubagezaho ibi bikorwa kugirango bibafashe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hamenyekane ingano y’amazi ashobora guteza imyuzure ndetse n’igihe hakenewe kongerwa ingano y’ayo mazi mu bice biyakenera kurusha ibindi nko ku ngomero z’amashanyarazi. Turizera ko muzakomeza kubibungabunga”.

Ku rundi ruhande ariko, Umuryango NBI wasuye umugezi w’Akagera ndetse no ku mugezi w’Akanyaru uherereye mu murenge wa Nyarugenge akarere ka Bugesera intara y’Iburasirazuba hatangwa imfunguzo z’udusanduku tubitse ibyuma by’ikoranabuhanga bifata ibipimo by’ingano y’amazi.

Umuyobozi mukuru w’ubunyamabanga bwa Nile Basin Initiative Florence Grace Adongo yatanze imfunguzo ku mugaragaro

Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, Dr Emmanuel Rukundo, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe amazi mu Rwanda (Rwanda Water Resources Board), yavuze ko u Rwanda ruzita kuri izo sitasiyo.

Ati: “Tuzakomeza kwita kuri izi sitasiyo kuko zigiye kudufasha kumenya umubare w’amazi n’uburyo tuzashobora gukumira imyuzure haba mu Rwanda cyangwa mu kibaya cya Nili kandi turizera ko izadufasha kugera ku bisubizo birambye.”

Dr. Rukundo Emmanuel , umuyobozi mukuru wa Rwanda Water Resources Board.

Niyigaba Anastase umukozi wa Rwanda Water Resources Board avuga ko ibipimo bahawe bifasha mu guteganyiriza imishinga itandukanye.

Yagize ati: “Ku baturage bacu hari imishinga myinshi hari abuhira, ingomero ziri ku migezi. Ibi bipimo bidufasha guteganyiriza imishinga itandukanye kugirango tumenye izashoboka aho kugirango ushore amafaranga atazagaruka. Iyo uzi ingano y’amazi, uteganya n’ibyo ayo mazi yakoreshwa.”

Umutekinisiye wa Rwanda Water Resources Board yasobanuriye abari aho barimo abaturutse muri bimwe mu bihugu biri mu kibaya cya Nili, uko sitasiyo zitanga amakuru ku ngano y’amazi.

Mu Rwanda, sitasiyo zizwi ku izina rya “Hydrological Monitoring stations” zashyizwe ahantu hatandatu nyuma y’uko hakozwe inyigo igamije gufasha ibihugu byose bigize ikibaya cya Nili mu kubona amakuru bihuriyeho harebwa imigezi cyangwa ibiyaga u Rwanda ruhuriraho n’ibindi bihugu. Izi sitasiyo ziri Kanzenze, ku Kanyaru, ebyiri ziri ku biyaga bya Rweru na Cyohoha, ku Muvumba naho Akagera gasohokera.

Nyirangaruye Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 + 10 =