Kigali: Imyanda ya pulasitiki yangizaga ibidukikije iranagurwa ikabyazwa umusaruro

Aya, ni ama pave akozwe muri pulasitiki akoreshwa mu kubaka imihanda.

Bamwe mu bikorera banagura imyanda ya pulasitiki bakorera mu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, baravuga ko imyanda ya pulasitiki yangizaga ibidukikije irimo iranagurwa (gukorwamo ibindi bintu) ikabyazwa umusaruro w’ibikoresho by’isuku n’ibyifashishwa mu buhinzi n’ubworozi.

Habamungu Wenseslas na Bugingo David ni bamwe mu bakora mu nganda n’ibigo binagura imyanda n’ibikoresho bya pulasitiki bikabyazwamo ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu bwubatsi, mu buhinzi no kwa muganga.

Habamungu Wenceslas washinze uruganda rwitwa Ecoplastic rukorera mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyamirambo, mu mujyi wa Kigali, asobanura uko banagura amasashe bakura hirya no hino bakayashakamo ibisubizo.

Agira ati ‘’U Rwanda ruri muri gahunda yo kugabanya amasashe aboneka mu gihugu. Umwe mu miti rero ni ukuyanagura uyakuramo ibindi bikoresho. Amasashe yanduye yavuyemo ibicuruzwa hirya no hino twashyizeho uburyo bwo kuyatoragura akatugeraho ndetse bikagera n’aho tuyagura. Haba hasigaye kuyatunganya kugira ngo tuyabyaze umusaruro.”

Habamungu Wenceslas (Hagati) ahabwa ishimwe nka rwiyemezamirimo unagura imyanda ya pulasitiki akayibyaza umusaruro.

Habamungu akomeza asobanura icyo bisaba mu kunagura amasashe ya pulasitiki.

Agira ati “Kuba amasashe ameze gutya arimo umwanda hakurikiraho igikorwa cyo kuyasukura. Dufite imashini ziyasya akamera nk’ifu tugendeye ku mabara, ikayateka kugeza kuri dogere 200 akaba nk’igikoma, hagasohokamo imigozi. Icyo gihe imashini ikatamo udupande tunini cyangwa dutoya, icyo gice cyo kunagura kiba kigiye ku ruhande kuko tuba tumaze kubona ibikoresho by’ibanze.”

Habamungu akomeza asobanura akamaro amasashe yanaguwe agira kuko abyazwamo ibikoresho bikenerwa mu buhinzi n’ubworozi.

Agira ati “Mu kindi gice cyo kubyaza umusaruro ibyo bikoresho by’ibanze byavuye mu masashe n’amacupa twanaguye nibwo tuvanamo ibihoho, imifuka yo gushyiramo ibishingwe, ibyo banikaho ikawa n’ibihunikwamo ubwatsi bw’amatungo.”

Umuyobozi wa Depot pharmaceutique et Materiel Medical yerekana imashini zinagura imyanda ya pulasitiki.

Bugingo David, umukozi muri kampani yitwa Depot Pharmaceutique et Materiel Medical Kalisimbi avuga ko banagura imyanda ya pulasitiki bakabibyazamo ibikoresho by’ubwubatsi.

Yagize ati “Murabizi ko hari hari ikibazo gikomeye cyane cy’imyanda ijyanye na pulasitiki itari ifite igisubizo, ariko ubu cyarabonetse kubera ko turimo kunagura imyanda ya pulasitiki tugakoramo ibikoresho by’ubwubatsi. Kugeza ubu dufite umuhanda twakoze mu myanda ya pulasitiki, amatafari n’amapave turateganya no gukora amategura.”

Imyanda ya palasitike inagurwa.

Bugingo akomeza avuga ibyiza byo kunagura imyanda ya pulasitiki.

Agira ati “Ibyiza byabyo icya mbere ni ukurengera ibidukikije, icya kabiri ni uko bihendutse nibura ku giciro gisanzwe havaho 30%. Ibikoresho byacu byose ikibigize ni pulasitiki n’umucanga ni ukuvuga ngo umucanga ni 70% pulasitiki ni 30%.”

Ku rundi ruhande ariko, umushakashatsi, impuguke mu bidukikije akaba n’umukozi mu muryango ushinzwe kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, RCCDN (Rwanda Climate Change Network) Dr Abias Maniragaba, asobanura uburyo bwiza bwo guca bikoresho bya pulasitiki no kubisimbuza.

Ati “bwerekanye ko kunagura ibikoresho bikoreshwa incuro imwe nta buryo burambye bishobora gutanga mu kurwanya ihumana riterwa na pulasitiki, ahubwo uburyo bwiza ni ukubica bikaba byasimburwa n’ibindi kuko nk’ayo masashe hashobora kuboneka ubundi buryo burambye hakaboneka udukoresho dukoreshwa turimo udukoze mu mpapuro (Envelope). Ikintu tugomba guhangana nacyo ni ugucunga neza imyanda no kuyigabanya. Gushaka ibisimbura ibikoresho bya pulasitiki nibyo byiza kurusha kunagura.”

Minisitiri w’ibidukikije asobanura uko mu Rwanda banagura imyanda ya pulasitiki ikabyazwa umusaruro bakoramo amatafari.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya, ubwo yifatanyaga n’abitabiriye siporo rusange yo ku wa 4 Kamena 2023 yabereye mu karere ka Gasabo, yasabye abanyarwanda kwanga ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa incuro imwe bikajugunywa avuga ko bigomba kunagurwa.

Yagize ati  “Abanyarwanda twiyemeje kwanga ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa incuro imwe bikajugunywa aribyo amacupa ya pulasitiki, ibiyiko bya pulasitiki, imiheha n’amakanya. Niba ukeneye ikintu cyo guhahiramo birashoboka ko twanagura ibyo twari dufite, bituma mbere na mbere turengera ibidukikije ikindi cya kabiri dukoresha amafaranga makeya.”

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne D’Arc.

Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya yabwiye abitabiriye siporo rusange ko U Rwanda na Norway aribyo bihugu biyoboye itsinda ry’ibihugu 58 byishyize hamwe nk’ibihugu bireba kure mu guhangana n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa incuro imwe bikajugunywa, kugirango hashyirweho itegeko ryo guca burundu ibikoresho bya pulasitiki.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 ⁄ 2 =