U Bubiligi: Abaganga bagaragaje ko basanze Basabose agenda atakaza ubushobozi bwo kuburana

Uwambaye ikoti ry'umukara ni Jean Pierre Basabose ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ; abaganga bagaragaje ko ibibazo byo mu mutwe afite byagize ingaruka ku bwonko bwe.

Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2023, umunsi wa 18  w’urubanza Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa baregwamo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, humviswe itsinda ry’abaganga baje kuvuga ku burwayi bwa Basabose, bavuze ko basanze ngo afite ikibazo cy’ubwonko gituma atagira ubushobozi bwo gutanga ibitekerezo biri ku murongo cyangwa kumva neza.

Uru rubanza rwatangiye tariki ya 9 Ukwakira 2023 mu rukiko rwa rubanda rw’I Buruseli, ku munsi wa mbere wa rwo, Basabose ntiyagaragaye mu rukiko. Icyo gihe umwunganira mu mategeko Me Jean Flamme akaba yararusabye ko hakorwa ibindi bizamini bigaragaza uko uburwayi bw’uwo yuganira buhagaze bigashyikirizwa urukiko.

Nyuma yuko bakoze ibizamini byari bigamije kureba niba hari uburwayi bwo mu mutwe afite n’ingaruka zabwo babisabwe n’ubushinjacyaha, itsinda ry’abaganga ryabwiye urukiko ko basanze Pierre Basabose afite ibibazo byo mu mutwe byagize ingaruka ku bwonko ku buryo bituma adashobora kwibuka (démence d’origine vasculaire).

Ibyo kandi, ngo bituma atagira ubushobozi bwo kugenzura ibikorwa n’ibitekerezo bye. Aba baganga uko ari batatu  bakoze  ibizamini buri wese ukwe, mu bihe bitandukanye ariko bose  bahurije ku bisubizo bimwe. Ikindi nuko banamusanganye na diyabete ikaze (plus avancé).

Aba baganga bavuze kandi  ko mu bizami bamukoreye muri uyu mwaka wa 2023, basanze n’ibimenyetso bamusanganye muri 2021 bigihari, bavuga koko ubwenge bwe bwahungabanye ku buryo agenda atakaza ubushobozi bwo kuba we ubwe (être lui-même).

Aba baganga babajijwe na perezida w’urukiko, niba Basabose atashobora gusubiza ibyo urukiko rumubaza.

Bamusubiza ko nta bushobozi afite bwo gusubiza neza, kuko kugira ngo usubize bisaba ko ubwonko buba bwumvise ikibazo bukagisesengura. Rero we, ngo ubwo bubasha bwo kumva no gusesengura ibyo abwiwe, ntabwo agifite. Buri muganga muri abo batatu akaba yasubizaga, ariko bose bagahuriza ku gisubizo kimwe.

Kwibagirwa kw’uregwa kwatuma adakurikiranwa?

Mu bindi bibazo byabajijwe, inyangamugayo  zabajije urugero uburwayi bwa Pierre Basabose bwaba buriho ku buryo atakurikiranwa n’ubutabera.

Umwe yagize ati”ese kuba atagishoboye kwiyitahoni ikibazo cyatuma adakurikiranwa”?

Abaganga basubije bati “ikigaragara ni  uko ubuzima bwe bugenda bujya ahabi kurushaho, ku buryo n’indwara ze zituma ntacyo yakwikorera cyangwa yigezaho”.

Umuganga umwe ati “buri kintu cyose agikorerwa n’umuhungu we “.

Bamujije niba ibisubizo byo bitafatika (réponses cohérentes) asubiza ko humvikanamo akenge gato cyane (cohérence très limitée).

Ubushinjacyaha bwabajije aba baganga icyo uburwayi (démence vasculaire) bw’uregwa buvuze, umwe muri bo asubiza ko afite diyabete yamaze kugira ingaruka ku bwonko kandi ko ayimaranye igihe.

Aha uwunganira uregwa Me Jean Flamme yahise avuga ko nta kibazo abaza.

Mu bushishozi bwe, umushinjacyaha yavuze ko Basabose ubwo yafatwaga, yari agishoboye kumva no gusubiza, akavuga ko kuba ubu ubushobozi bwo mu mutwe bwe bugenda bugabanuka, urukiko rwagombye kubihuza byombi kuko kuri we uko kugabanuka k’ubushobozi kudakwiye gutuma badatanga ubutabera.

Itsinda ry’inyangamugayo ryabajije niba atafatwa nk’umuntu wateza umutekano mucye muri sociyete,  abagize itsinda ryamusuzumye  bavuga ko imyitwarire ye ya buri munsi ariyo yatuma hafatwa icyemezo cyo kuba yashyirwa ahantu hihariye kugira ngo yitabweho.

Uburwayi bwa diyabete bukomeye afite ngo nibwo bwagiye bugira uruhare mu kwangiza ubwonko bwe, bitewe nuko butuma  hari igihe amaraso adatembera neza mu mubiri, ibyo bigatuma amaraso agera ku bwonko aba ari make, ubwonko bukagenda bwangirika.

Abagize umuryango we na bo ngo babwiye abagize iri tsinda ko Basabose agenda atakaza ubushobozi bwo kwikorera iby’ibanze nko kwiyambika, kwiyoza, kwigaburira n’ibindi.

Icyo umunyamategeko w’uregwa avuga

Me Jean Flamme wunganira Pierre Basabose,  we yavuze ko uwo yunganira raporo z’abaganga guhera muri 2021, zigenda zigaragaza ko ubuzima bwe bwangiritse, ko atagishobora kumva neza ibyo abwirwa no gusubiza.

Ati “ngira ngo mwabonye ko iyo muvuze, na njye mpindukira nkajya kumubaza kugira ngo numve niba yumva neza ariko mwabonye ko bigoye.”

Yakomeje agira ati “ni aho urukiko rero kumenya niba rwakomeza kumuburanisha.”

Akaba yasabye ko nkuko byagenze kuri Kabuga Félicien wunganirwa n’uyu munyamategeko, Basabose na we bagombye kureka kumuburanisha kuko ubwo butabera bwaba bwutuzuye (équitable).”

Nyuma yuko urubanza rwe rwatangiye adahari, bwa mbere, Pierre Basabose yagaragaye mu rukiko kuwa kane w’icyumweru gishize yambaye ikositimu y’ubururu n’ishati itukura agendera ku mbago imwe. Akaba yarabajijwe umwirondoro we, yemera ko afite imyaka 75 y’amavuko kandi yari umucuruzi.

Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa bahurijwe mu rubanza rumwe kubera ko bashinjwa ibyaha bisa kandi byabereye mu gihe kimwe, birimo icyaha cya Jenoside, ibyaha by’intambara, kugira uruhare mu bwicanyi, kugira uruhare mu gukora urutonde rw’abatutsi bagombaga kwicwa ndetse no kuba baragiye bagaragara kuri  bariyeri mu gihe cya Jenoside.

Kuri Twahirwa hiyongeraho n’icyaha cyo gufata ku ngufu.

Pierre Basabose wabaye mu mutwe warindaga Yuvenali Habyarimana  wahoze ari Perezida, ashinjwa gutera inkunga icengezamatwara rya Jenoside, no kuba yarahaye amafaranga n’intwaro interahamwe mu Gatenga n’i Gikondo kugira ngo azishishikarize kwica abatutsi.

Séraphin Twahirwa we ashinjwa kuyobora umutwe w’interahamwe wagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu duce twa Gikondo, Karambo, Gatenga na Kicukiro

Umuhoza Nadine

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 − 5 =