Kicukiro: Club Soroptimist yizihije isabukuru y’imyaka 30 bishimira ibyagezweho

Abagore bigishijwe kuboha ibiseke n'imitako.

Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2023 muri Centre Soroptimist San Marco iherereye mu Karere ka Kicukiro umurenge wa Nyarugunga, umujyi wa Kigali Club Soroptimist yizihije isabukuru y’imyaka 30 bishimira ibyo bagezeho birimo umushinga w’uburezi, ikigo cy’ishuri San Marco no guteza imbere abagore binyuze mu myuga n’amahugurwa.

Kayitesire Marie Laetitia umuyobozi mukuru wa Club Soroptimist de Kigali umwaka wa 2022-2023 avuga ko bishimira ibyo bagezeho bifatika biteza imbere abagore.

Yagize ati “Uyu munsi rero twizihije isabukuru y’imyaka 30 dutangiye twishimiye ibyo twagezeho kandi ni umwanya wo gutekereza ibindi tugomba kugeraho. Icyo tugezeho gifatika dufite umushinga w’uburezi, dutanga amahugurwa nko kudoda, dufite umushinga uteza imbere umwuga w’ abagore wo kuboha tuzamura agaciro. Muri rusange Club Soroptimist iteza imbere umugore.”

Umuyobozi mukuru wa Club SOROPTIMIST ya Kigali Marie Laetitia KAYITESIRE.

Bimwe mu byo bagezeho biteza imbere umugore birimo kuba barazamuye imibereho y’abagore barenga 100 bamaze imyaka irenga 10 bakorera muri Centre Soroptimist aho abize basohoka bazi kudoda imyenda y’abagore n’abagabo, abakora umwuga wo kuboha ibyo bakoze babona ababigura.

Mu byagezweho na Club Soroptimist harimo ubudozi.

Yankurije Elisabeth, uhagarariye abagore bahawe amahugurwa ku bijyanye n’ubumenyingiro ashimira Centre Soroptimist San Marco kubwo kubaha amahugurwa yabahaye akazi.

Yagize ati: “Nshimira iki kigo dukoreramo cya Centre Soroptimist San Marco cyubatswe   na club Soroptimist, guhera mu kwezi kwa 9 umwaka wa 2009 kuko aricyo cyaduhaye abaduhugura mu bumenyi ngiro butandukanye harimo ububoshyi, ubudozi n’utundi tuntu twiza tw’ubukorikori tugiye dufite moderi zitandukanye, natwe tukabyigisha abandi bagore badafite icyo bakora.”

Yankurije Elisabeth, uhagarariye abagore bahawe amahugurwa.

Rwahama Jean Claude perezida wa komite y’ababyeyi barerera muri Ecole San Marco nawe avuga ko yishimiye uyu munsi w’isabukuru y’imyaka 30, akaba avuga ko uburezi bafite bumaze imyaka 15 ari umusanzu ukomeye mu kurwanya ubukene.

Yagize ati: “Nishimanye n’ababyeyi mu kwizihiza imyaka 30 kandi jye n’abandi babyeyi barerera hano dutewe ishema n’iri shuri rya San Marco .Umushinga uhatse indi dufite ni uw’uburezi umaze imyaka 15 kuko habanje kubakwa amashuri y’inshuke muri 2008 ubu aba mbere barangije barimo gusoza za kaminuza. Bafite indi mishinga myinshi yo kwigisha urubyiruko imyuga. Uretse no kwigisha abanyeshuri baturiye hano, iri shuri ritanga imirimo, kuko rifite abakozi benshi barimo abarimu n’abakora indi mirimo icyo rero kikaba kigaragara nk’umusanzu mwiza mu kurwanya ubukene mu gihugu kuko iyo ufite umurimo ugira ubuzima bwiza.”

Jean Claude Rwahama, perezida wa Komite y’ababyeyi barerera muri Ecole San Marco.

Umuterankunga mukuru wa Club Soroptimist uturuka mu gihugu cya Lexamburg Betina Sabatini wahawe izina rishya n’abagize Club Soroptimist ya Kigali akitwa MUKASHYAKA, kuri uyu munsi w’isabukuru nawe yagaragaje ibyishimo bye.

Yagize ati “Nshimishijwe cyane n’aba bagore intambwe mbona bamaze gutera atari aha gusa ahubwo n’aho uyu muryango uri hose muri Afrika ibisubizo ugenda utanga haba mu iterambere ry’abagore ndetse no mu burezi bw’abana kuko njye muri kamere yanjye nkunda kubona impinduka mu buryo bujya imbere. Nanishimiye izina bampaye rya MUKASHYAKA, kuko nkunda kuba umugore w’umutima mwiza kandi ufite ingufu zo gukora”.

Umunya Luxermbourg Bettina Sabatini, umuterankunga mukuru wa Club Soroptimist de Kigali wahawe izina rya MUKASHYAKA.

Club Soroptimist  yashinzwe  n’umugabo witwa Stuart Morrow mu mwaka wa 1920, ugera mu Rwanda mu 1992, ukaba ukorera ku isi hose mu bihugu 121 n’u Rwanda rurimo, ufite intego yo guhindura ubuzima bw’abagore n’abakobwa  binyuze mu bikorwa bitandukanye.

Bamwe mu banyamuryango ba Club Soroptimist bafashe ifoto y’urwibutso.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 + 11 =