Zulfat Mukarubega yahawe igihembo nka rwiyemezamirimo wahanze udushya muri Afurika

Zulfat Mukarubega washinze Kaminuza y'Amahoteli n'Ubukerarugendo UTB yishimira Igihembo yahawe nka rwiyemezamirimo w'umugore wahanze udushya.

Zulfat Mukarubega washinze Kaminuza yigisha Ubukerarugendo n’Amahoteli (UTB) yahawe igihembo nka rwiyemezamirimo w’umugore wahanze udushya muri Afurika. Iki gihembo yagihawe kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023 ubwo hasozwaga inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ihamagarira ba rwiyemezamirimo b’abagore bo muri Africa gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya izwi nka Africa Women Innovation and Entrepreneurship Forum (AWIEF).

Akimara guhabwa icyo gihembo, Zulfat Mukarubega yatangarije abanyamakuru ko yagihawe kubera ibyo akora birimo udushya tudasanzwe yahanze mu burezi.

Yagize ati “Iki gihembo mbonye cy’abagore ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika bahanze udushya (Innovations) nkibonye kubera ibyo nkora cyane cyane ko ndi mu burezi. Ubwo burezi rero bukaba bugirira akamaro urubyiruko cyane ko barebye n’udushya nyuma yo kumva ko hari umugore w’umunyarwandakazi wo muri Afurika washinze Kaminuza ikagirira benshi akamaro, baje kumbaza ikindi nakoze kidasanzwe cy’uko abanyeshuri bize muri University of Tourism Technology and Business Studies (UTB) tubashakira n’imirimo. Ndenga na UTB ahubwo ndeba no mu bandi bana bize mu zindi Kaminuza baba batarabonye akazi, bituma nshyiraho gahunda yo kubahugura amezi 6 nabo bagashobora kubona imirimo hanze.”

Zulfat Mukarubega ashyikirizwa igihembo yahawe kubera ibyo akora birimo no guhanga udushya.

Mukarubega akomeza avuga ko igikombe yahawe cyatumye ashimira Nyakubahwa Perezida Wa Repubulika y’u Rwanda kandi ko hari aho byavuye.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nazamuye ijwi ryanjye ndamushimira hari aho byavuye kandi mporana ku mutima no mu mutwe wanjye niwe wantinyuye kandi yereka buri mugore ko ashoboye yafatanya na musaza we. Ibyo rero byambereye intwaro nanjye ngiye gushyira mu bikorwa aya mahirwe yahaye abanyarwanda kugirango noneho dufatanyije na Leta twohereze urubyiruko rwinshi rushoboka rwivane mu bukene.”

Zulfat Mukarubega (uwa mbere ibyuryo) Ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye Africa Women Innovation and Entrepreneurship Forum.

Zulfat yahawe ibindi bihembo bitandukanye aho guhera mu 2010, Mount Kenya yamuhaye igihembo nk’umugore witangiye uburezi, ahabwa impamyabushobozi yo mu rwego rw’ikirenga. Mu 2011 Mukarubega yahawe igihembo cy’umugore w’indashyikirwa na RDB na kaminuza yashinze yahoze yitwa RTUC kuri ubu yahindutse UTB ihabwa igihembo na RDB mu bigo bito n’ibiciriritse mu gice cy’ubukerarugendo.

Mu bindi bihembo Kaminuza yashinze yahawe harimo University of Tourism and Hospitality of the year 2019 Award, Best Practice Award 2018 by ICDL Education na University of the year by Service Excellence 2019 Award.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 − 15 =