Startimes: Films nziza mu ndimi z’amahanga zigiye kwerekanwa mu Kinyarwanda kuri Ganza TV
Ganza TV ni shene shya ya Startimes izafasha abanyarwanda kunezerwa igaragara ku murongo wi 103 ku bakoresha antene y’udushami no kuri 460 ku bakoresha antene y’igisahane.
Nkurikiyimana Modeste ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Startimes, avuga ko babanje gukora ubushakashatsi, bagasanga abantu bareba film ziri mu cyongereza, mu gifaransa bakazikunda ariko ntibumve inyigisho zirimo neza akaba ariyo mpamvu Ganza TV yatangijwe kugira ngo abumva ikinyarwanda gusa babone ibyo bashaka kumva biboroheye. Ni film zizajya zerekenwa umunsi ku munsi. Modeste akomeza avuga ko ku bakiliya bayo bahawe promotion y’ibyumweru 3 kuva taliki ya mbere Ugushyingo 2023 bareba Ganza TV nyuma bakazajya bishyura amafaranga make ugereranije n’izindi kuko startimes ifite ibiciro biri hasi ugereranije n’izindi. Aho ushobora kugura abonnement y’amafaranga y’u Rwanda 1500 cyangwa 2000 ku munsi.
Modeste anavuga ko Ganza TV harimo film z’ingeri zose; iz’abana, iz’urukundo, imikino jyarugamba n’izindi zizajya zituma umufatabuguzi yishima akareba izo ashaka mu Kinyarwanda.
Ikindi nuko film zizajya zitambuka kuri Ganza TV zizaba zujuje ubuzirananenge kuko hari amabwiriza adahungabanya intekerezo za muntu, uburenganzira bw’umuntu cyangwa ibyayobya urubyiruko n’abana bazikurikira nkuko Modeste abyemeza.
Ikindi nuko amashusho yayo azaba asa neza. Modeste yagize ati “dufite gahunda yo gukwiza amashusho meza mu gihugu hose kuko dufite abakozi 300 bakora ubwo bucuruzi kandi bagakora installation z’amantene mu cyaro hose ariko mu mwaka utaha mu kwa 6 tukaba dufite gahunda yo kuzazana abandi bakozi 1000 bashinzwe gufasha umuturage no kureba niba ibyo bamufashije birimo gukora”.
Umuyobozi mukuru wungirije wa Startimes Chen Dachuan yavuze icyo bagamije aruko umunyarwanda yishima yumva ibivugwa mu rurimi rwe aho yagize ati “Ganza TV izafasha umufatabuguzi guhora yishimye mu muryango wawe”.
Startimes imaze imyaka 35 ; ikaba ifite amashene 700, abakoresha serivisi zayo bangana miliyoni 45 mu bihugu 30 harimo n’u Rwanda. Intego yayo ni uko buri munyafurika yegerezwa serivisi nziza zimuhendukire.