Konsa umwana ni urukingo ruruta izindi zose_ Machara Faustin
Amashereka nirwo rukingo rwa mbere akaba n’ibiryo byujuje intungamubiri kugeza igihe umwana agejeje ku mezi 6. Umwana akaba agomba konswa nta kindi kintu avangiwe.
Ibi byemezwa na Machara Faustin ukora mu kigo cy’Igihugu cy’imikurire gishinzwe kurengera umwana, akaba ashinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana. Machara akomeza asobanura akamaro ko konsa umwana. Agira ati « Amashereka agabanya indwara nyinshi cyane cyane indwara z’impiswi, umusonga n’indwara z’umuhaha. Abana bonse neza mu mezi atandatu ya mbere bagira ibyago bike cyane byo kuba barwara izo ndwara ».
Uretse kuba amashereka arinda umwana indwara, ngo umwana wonse akura neza, akagira ubwenge buri hejuru (conscient intellectuel) iri hejuru kurusha umwana utaronse.
Machara akomeza asobanura ko umwana wonse neza iyo abaye mukuru aba afite amahirwe yo kutazarwara indwara zitandura, nk’umubyibuho ukabije, diabète na cancer.
Konsa binafitiye umubyeyi umumaro
Machara akomeza agira ati « Si ku mwana gusa, n’umubyeyi wonsa umwana agira ibyago bike byo kurwara cancer y’ibere ; umubyeyi wonkeje neza binamurinda umubyibuho ukabije, konsa umwana gusa mu mezi atandatu ya mbere nta kindi kintu avangiwe kandi n’ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro ». Ni ukuvuga ko umubyeyi wonkeje mu mezi 6 ya mbere akonsa ku manwa na ni joro, igihe umwana abishakiye, agashyira umwana ku ibere akarihumuza akajya kurindi ; icyo gihe imisemburo y’umubyeyi irakora cyane, igakora neza muri icyo gihe imisemburo yo gusama iragabanuka cyane bikamurinda gusama.
Inshuro umwana agomba konka
Machara akomeza asobanura ko umwana agomba gushyirwa ku ibere ku isaha ya mbere akivuka, akonka nta kindi avangiwe mu mezi atandatu ya mbere, akonka hagati y’amasaha 8 na 12 ku munsi, amanywa na ni joro ; mu masaha abiri umubyeyi ngo aba agomba konsa umwana niyo umwana yasinziriye akamara amasaha 4 arakangurwa kugira ngo yonke, kuko umwana anonka igihe asinziriye. Umubyeyi wese akaba ahaza umwana yaba nuwabyaye impanga.
Nta kiguzi bisaba mu konsa umwana
Machara anavuga ko konsa ari ibiryo bihiye bitagurwa, bidatekwa, bidasaba inkwi ubigereranije n’insimburamashereka. Ati “ariya mata baha abana bakiri bato, arahenda kandi ntafite abasirikare barinda umubiri nk’amahereka”. Yakomeje agira ati “ku bikombe birimo amata y’abana acuruzwa handitse ho ko amashereka ariryo gaburo rya mbere ku mwana. Aya mata nayo afite umwanya wayo igihe umubyeyi agize ibyago agapfa abyara cyangwa akagira ubundi burwayi butuma atonsa umwana agahabwa ayo mata”.
Hari umubyeyi ushobora kubyara akabura amashereka
Machara akomeza asobanura ko amasheraka ari igikorwa kizanwa nuko umwana yonse. Ati “Nta mubyeyi ubura amashereka y’umwana yabyaye, ababyeyi bamwe bakunze kuvuga ko badafite amashereka ariko , umwana ashobora kumara amasaha 48 nta kintu afashe, nta mpungenge ku babyeyi bakibyara iyo yonkeje umwana amasaha atatu, ane, atanu , cumi na biri , makumyari nane amashereka araza. Nta mpamvu yo kumuha ibindi nta n’impamvu yo kumuha amazi, guhembera amashereka bijyana nuko umwana yonse”.
Akomeza avuga ko amashereka aba arimo amazi amara inyota umwana akanamumara inzara akaba ariyo mpamvu nta kindi kintu kigomba kugera mu kanwa ku mwana mbere y’amezi atandatu.
Ababyeyi batangiye kuduhoka ku konsa kuko 2015 ababyeyi bonsaga mu mezi atandatu ya mbere ntakindi kintu umwana avangiwe bari kuri 87,3% mu gihe mu 2020 umubare wabonsa wagabanutse ugera kuri 80,5%. Ibi bigatuma abana bari munsi y’amezi atandatu (impinja) bagwingira.
Umukunzi Médiatrice