Konkereza ku kazi bituma umubyeyi atekana agatanga umusaruro
Ababyeyi bonkereza ku kazi bemeza ko byatanze umusaruro haba ku mwana, ku mubyeyi naho bakorera kuko baba batekanye. Abakoresha batandukanye bakaba basabwa gushyiraho icyumba cyo konkerezamo.
Imibare igaraza ko ababyeyi batezutse ku konsa abana mu gihe cy’amezi atandatu kuko byavuye ku kigero cya 87.3% muri 2015 bikagera kuri 80.9% muri 2020. Ababyeyi bakaba bakangurirwa konsa abana ndetse no ku kazi nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga “Duharanire ko ababyeyi bonkereza aho bakorera”.
Juliana Lindsey, uhagarariye UNICEF mu Rwanda, avuga ko nta mubyeyi ukwiye guhitamo hagati yo kugira ubukungu bw’igihugu no konsa ahubwo ko bishoboka ko byakorwa byombi.
Juliana asaba inzego zose za leta n’abikorera gukora ibishoboka byose bagashyiraho icyumba umubyeyi ashobora nkonkerezamo ku kazi. Aho yagize ati “ntago bisaba ahantu hanini ariko birashoboka, umubyeyi agakora atabangamiye kandi umwana akabona amashereka arimo intungamubiri zituma akura neza”.
Mu kiganiro The Bridge Magazine (www.thebridge.rw) yagiranye n’Uwimana Anna, umuyobozi w’ishuri rya Rwimbogo Primary na Nursery yagaragaje igishyika cy’umubyeyi utonsa umwana kugeza ku meza atandatu n’ibyiza byo kumwonsa muri aya mezi.
“Iyi gahunda yo konkereza ku kazi twayishimiye nk’ababyeyi kuko nkanjye nkibyara umwana wanjye w’imfura 2022 numvaga mukunze cyane, ubwo rero igihe cy’ikiruhuko cy’amezi atatu nari nahawe kirangiye nasabwe gusubira ku kazi ariko nkumva mfite ubwoba bwo gusiga umwana w’amezi atatu, nari mfite urukundo rwo kumva ntajya kure y’umwana wanjye kuri ayo mezi. Mfite impungenge zuko ari busigare yitabwaho n’abandi bantu batari jyewe. Ku munsi wa mbere rero nagiye ku kazi ariko mu by’ukuri ntago nagakoze neza narimfite igishyika, icyo gihe nari umwarimu nigisha, kuba ndi mu shuri ndimo kurera abandi bana mfite uruhinja ruri mu rugo ntizeye umutekano warwo, nabaga ndi kuri telephone mpamagara abasigaye mu rugo umwana ameze ate? Ku munsi wa kabiri nafashe umwanzuro wo kujya ku kazi ariko nkajyana n’umwana wanjye, mu by’ukuri ntanubwo nari nasabye uburenganzira, nagize amahirwe umuyobozi wanjye ntiyabimbuza. Hari icyumba cyari kitaruye ibyumba abanyeshuri bigiragamo nazanye matera n’ibindi bikoresho by’ibanze n’umukobwa uzajya umwitaho. Jya mu ishuri ndigisha saa yine zagera nkanyaruka nkajyenda nkonsa umwana, nkagaruka nkigisha nkumva ndishimye, nkumva nakunze abanyeshuri banjye ndimo ndigisha, nkumva nagiriye urukundo abantu bari bankikije. Umwana wanjye byaramufashije amezi 6 yarangiye mwonsa neza nta kindi kintu muvangiyemo akura neza ntiyarwaragurika no ku kazi ntanga umusaruro. Iyo umwana arwara urasiba, kuba umwana andi iruhande byatumye ntekana ku kazi kanjye”.
Anna yasoje avuga ko agiye gushishikariza abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyiraho icyumba umubyeyi yonkerezamo kuko aribo bizagirira umumaro bwa mbere, ndetse ku kigo ayobora akaba agiye kwihutisha iyi gahunda kuko yabonye ko itanga umusaruro nawe ubwe yihereyeho.
Hari ahamaze gushyirwaho icyumba umubyeyi yonkorezamo. Banamwana Yvette, ni umukozi w’Umujyi wa Kigali ahari icyumba umubyeyi yonkerezamo avuga ko iki cyumba ari igisubizo k’umubyeyi wonsa. Yagize ati “hari inyungu zo konkereza ku kazi, amezi atatu arangiye nagarutse ku kazi nzana n’umwana wanjye, ndamwotsa neza ntarwaragurika mu gihe aba mbere nahoraga kwa muganga ndetse n’umusaruro wariyongere”.
Machara Faustin ukora mu kigo cy’Igihugu cy’imikurire gishinzwe kurengera umwana, akaba ashinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana yemeza ko iki cyumba ari ngomba kugira ngo umwana yonke neza muri aya mezi atandatu ya mbere kuko bimurinda indwara. Yagize ati “konsa umwana ni urukingo ruruta izindi zose kuko amashereka agabanya indwara nyinshi cyane cyane indwara z’impiswi, umusonga n’indwara z’umuhaha. Abana bonse neza mu mezi atandatu ya mbere bagira ibyago bike cyane byo kuba barwara izo ndwara”.
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine Uwamariya avuga ko mu Rwanda ari amahirwe kuko konsa ari umuco. Akomeza asobanura ko abahanga mu mirire n’ubuzima bavuga ko umwana ukivuka agomba konka nibura amezi atandatu ntakindi kintu avangiwe, kuva ku mezi atandatu agahabwa imfashabere akonka kugeza byibuze ku myaka ibiri kuko bimurinda kurwaragurika, kugira imirire mibi no kugwingira. Ndetse ko nta kindi kintu kiraboneka icyo aricyo cyose gifite ibitunga umubiri n’ibiwurinda ku kigero cyiza nk’amashereka.
Akaba ariho ahera ashishikariza abakoresha batandukanye gushyiraho aho ababyeyi bonkereza kuko turi mu buzima busaba ko ababyeyi bombi bakora kugira ngo babashe gutunga umuryango. Yagize ati “Ababyeyi bonsa bafite akazi hanze y’urugo ugenekereje usanga umubyeyi agera ku masaha arenga hagati y’atandatu n’umunani hanze y’urugo kandi kugira ngo umwana yonke bihagije bisaba ko muri ayo masaha aba yonse byibuze inshuro ebyiri n’enye bitewe nuko umwana asonza”.
U Rwanda n’Isi bizihije icyumweru cyahariwe ubukangurambaga buharanira ko ababyeyi bonkereza aho bakorera hashyirwaho icyumba cyo konsa.
Umukunzi Médiatrice