Rulindo: African Girls Can Code Initiative yitezweho kuziba icyuho kikigaragara mu ikoranabuhanga

Abana b'abakobwa bereka abayobozi ibyo bagezeho bijyanye n'ikoranabuhanga ryifashisha ama robo (robots).

Ubwo hasozwaga amahugurwa y’ibyumweru bibiri kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2023 yaberaga mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru yahabwaga abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 17-25 mu bijyanye n’ikoranabuhanga byitwa “Coding” binyuze muri gahunda ya African Girls Can Code Initiative (AGCCI), bamwe mu bayobozi batandukanye n’abana b’abakobwa  baravuga ko “African Girls Can Code Initiative” yitezweho kuziba icyuho kikigaragara mu ikoranabuhanga .

Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuliza Mireille, avuga ko iyi gahunda ari kimwe mu bisubizo bizafasha mu kuziba icyuho mu gukoresha ikoranabuhanga umugore n’umukobwa badasigaye inyuma.

Yagize ati “Ni igikorwa dushyigikiye kandi kije nanone gisubiza imwe mu ntego twihaye nk’igihugu yo kuziba icyuho mu gukoresha ikoranabuhanga umukobwa n’umugore badasigaye inyuma ariko nanone mu kureba ibibazo dufite bijyanye no kuhira ni gute tugiye kuhira dukoresheje ikoranabuhanga, mu bijyanye n’ubuzima ni gute ikoranabuhanga ridufasha kwihutisha serivisi z’ubuzima ibyo ni bimwe mu bisubizo dutekereza mu gihe runaka aba bana b’abakobwa bazashyira ku isoko ry’umurimo nibarangiza amasomo barimo.”

Umuhoza Denise na  Bizimungu Mugire Sangwa Natacha ni bamwe mu bana b’abakobwa 25 bahawe amahugurwa muri gahunda ya “ African Girls Can Code Initiative” baravuga ko bize byinshi bizabafasha kugira uruhare mu  kuzamura umubare w’abagore bashoboye gukoresha ikoranabuhanga rifasha mu kuzana ibisubizo bya bimwe mu  bibazo bibangamiye abaturage.

Sangwa Natacha yagize ati “Twiteguye kugira uruhare mu kuzamura wa mubare uri hasi kugirango natwe twerekane ko nk’abagore dushobora gukoresha ikoranabuhanga. Nk’ibyo twakoze muri iki gihe tumaze hano, twize ko ushobora gukoresha aya marobo yacu ukaba wakemura ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe gituma abahinzi batabona umusaruro uhagije. Twatekereje ko dushobora gukora robo(robot) ivoma amazi iyakuye ahantu kure yakwifashishwa mu kuhira imyaka no kugeza amazi aho atageraga ku baturage.”

Umuhoza Denise umwe mu bahawe amahugurwa.

Umuhoza Denise nawe ati “Ntabwo nari nsobanukiwe cyane ibintu bijyanye na “Coding”, ariko ngeze aha nabashije kwiga ibintu byinshi bishobora kugirira akamaro abantu benshi kandi wabikoze uri umwe. Icya mbere nabashije kumenyamo ni ako twita “Electro Cardiographic Device” twarangiza tugakora robo (robot) ishobora kwifashishwa mu nzego z’umutekano n’ubushinjacyaha aho iyo robo ikwitegereza ikamenya niba ubeshya cyangwa utabeshya.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe politiki y’Uburezi n’isesengura muri MINEDUC Rose Baguma.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi n’Isesengura muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma avuga ko iyi gahunda yitezweho umusaruro kuko abana b’abakobwa bazabasha guhanga ibintu bitandukanye mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete.

Yagize ati “Umusaruro twiteze ni uko akenshi ubona ko abana b’abakobwa basigara inyuma ariko iyo uganiriye nabo barakubwira bati twari tuzi gukoresha mudasobwa mu kwandika gusa ariko bamaze kumenya ko hari n’ibindi bakora. Nibava hano bashobora kugenda bagahanga ibintu bitandukanye bishobora gukemura ibibazo muri sosiyete ari nayo ntego nyamukuru.”

Kem Jennet, umuyobozi wa UN WOMEN Rwanda.

Umuyobozi wa UN Women Rwanda, Kem Jennet, avuga ko iyi gahunda izafasha mu kuziba icyuho mu gukoresha ikoranabuhanga mu barimo kwiga n’abacikirije amashuri.

Yagize ati “African Girls Can Code Initiative ni gahunda izafasha mu kuziba icyuho mu gukoresha ikoranabuhanga hagati y’abagore n’abagabo. Mbere byari iby’abagabo gusa ariko ubu abana b’abakobwa bahawe ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga kandi bagaragaje ko bashoboye guhanga udushya twinshi. Iyi gahunda izagera no ku bana b’abakobwa bacikirije amashuri tubahe amahirwe ya kabiri yo guhabwa uburezi bubaha ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga.”

Abana b’abakobwa hamwe n’abayobozi baturutse muri MINEDUC, MIGEPROF, UN WOMEN n’ababahuguye mu gukoresha ikoranabuhanga.

“African Girls Can Code Initiative (AGCCI)” ni igikorwa cyatangijwe na UN WOMEN ku rwego rwa Afurika kigamije kwigisha abana b’abakobwa ibijyanye n’ikoranabuhanga bizwi nka “Coding” ikaba igamije kugera ku bakobwa 2000 muri afurika hose. Ku nshuro ya mbere mu Rwanda abana b’abakobwa 50 barangije segonderi batsinze neza mu masomo ya siyansi bahawe mudasobwa barahugurwa bikaba bizakomeza gukorwa no ku bandi bazajya batsinda neza.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
7 × 19 =