Blinde ya Winteko ababyeyi n’abakobwa yabasigiye ibikomere n’agahinda gakabije

Aha niho bari barise blinde mu nzu yarimwo, nyiraho yarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 nawe yarimo, akaba arinaho atuye ubu.

Abafashwe ku ngufu n’ibitero byari biyobowe na Rukeratabaro Théodore wahamwe n’icyaha cya jenoside agahanishwa igifungo cya  burundu mu gihugu cya Suède, banduriyemo indwara zidakira n’ibikomere byo ku mutima.  Ibi byabereye ku Winteko ,ubu ni mumurenge wa Mururu akarere ka Rusizi icyahoze ari Cyangugu. 

Aha Winteko, abarokotse genoside yakorewe abatutsi 1994 bahora bibuka ubugome ndengakamere bakorewe by’umwihariko ababyeyi n’abana babo bajyanywe  mu nzu yari yariswe blinde  bagasambanwa ku ngufu.  Abasambanyaga aba babyeyi bazaga bafite amazina ku mpapuro yabo bashaka gusambanya, bakagenda babahamagara ngo basohoke.

Umubyeyi warokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 aragira ati « bamaze kwica abagabo, batugeraho bakavuga ngo byabarushya batujyana mu nzu bari barise blinde aho twacunagujwe, badusambanywa ku ngufu, tukicishwa inzara. »

Undi mubyeyi warokotse jenoside nawe avuga ko interahamwe zabakuye mu gihuru bari bihishemo mu gihe cy’iminsi 8 bakabajyana muriyo blinde aho abana b’abakobwa n’abagore bakiri bato babatoranyaga bakajya kubasambanya, abandi bagakubitwa.

Aragira ati « baje gufata umwana w’umukobwa aranga aravuga ati aho kugira ngo munsambanye nimunyice, bahita bamukubita ubuhuri, babumukubise nyina arataka cyane ati aho kugira ngo munyicire umwana nimunyice, bamukubita ferabeto (fer à béton) mu mutwe umukecuru yikubita hasi, bigeze mu gicuku umukecuru ashiramo umwuka ; ariko umukobwa yaje kurokoka nubu ariho. » Anongera ko iryo joro bakubiswe inkoni, amahiri, bakabagenderaho nk’abagendera ku mugogo.

Aba babyeyi n’abakobwa basambanyagwa n’abagabo barenze umwe bandujwe SIDA bibasigira n’ibikomere.

N’agahinda kenshi aragira ati « nanjye mubasambanyagwa narindimo bakansambanya bavuga ko ari ukunsha agasuzuguro ngo kuko najyaga mbasuzugura, nasambanywaga n’abagabo barenze umwe nanduriramo imitezi nyirwara igihe kirekire kubera ko ntari kubona aho nivuza, nananduriramo SIDA.»

Mukamurenzi Faina umuyobozi wa AVEGA mu karere ka Rusizi

Nubwo imiryango iharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 zongeye gufasha aba babyeyi n’abakobwa kugarura icyizere, hari abagihura n’ihungabana. Mukamurenzi Faina umuyobozi wa AVEGA mu karere ka Rusizi avuga ko hagiye habaho abantu bahoraho bigisha isanamitima muri aba babyeyi barokotse jenoside barushaho gukira ibikomere.

Aragaira ati « kugeza ubu turacyahura n’ingaruka z’abo bantu, hari abana babavutseho  muri iryo fatwa, hari abavutse barwaye abandi ari bazima, niyi saha turacyafite ibibazo bigenda bitugora kubera iyo mpamvu, aba bose bakenewe kwegerwa kenshi kuko bafite agahinda gakabije (dépression) ».

Umuryango RCN Justice et démocratie  uvuga ko iyo  ubutabera bwatanzwe, ababugenewe ntibabimenye bisa nkaho ntabwatanzwe akaba ariyo mpamvu wamenyesheje abarokotse jenoside bo mu karere ka Rusizi igihano cyo gufungwa burundu Rukeratabaro yahawe n’urukiko rwa Suède. Abarokotse jenoside yakorewe muri aka karere bavuga ko bahawe ubutabera   kuko aricyo  gihano cya nyuma giteganywa n’amategeko yo mu gihugu cya Suède.

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 − 17 =