Sakade wakoranye na Twahirwa yabwiye urukiko uko yabatumaga abatutsi bo kwica

Urwibutso rwa Gikondo ruruhukiyemo imibiri 350 y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Nkurunziza Saleh w’imyaka 47 wamenyekanye nka Sakade mu Gatenga cyane ahazwi nko ku Karambo (ubu ni akagari), yabwiye urukiko rwa rubanda rw’i Buruseri ko  nubwo bari bafite urutonde rw’abatutsi bagomba kwicwa, bategerezaga uwo Twahirwa Séraphin agenda abatuma, uwo bazana bakamwica.

Uyu mutangabuhamya yabibwiye urukiko mu buhamya yatanze kuri uyu wa kane bwakomeje no kuri uyu wa gatanu bwamaze amasaha agera kuri ane.

Yakomeje avuga ko umutwe w’ingabo zari zishinzwe kurinda perezida Habyarimana, abasirikare n’abajandarume na bo bubahaga amabwiriza ya Séraphin. Ati “yari umuntu ukomeye atari no muri quartier gusa, kuko ngo yari afitanye isano n’umuryango wa Perezida”.

Sakade wari ufite imyaka 17 y’amavuko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yavuze bamwe mu bo bagiye bicwa kuko uregwa yabatumyeho bakicwa barimo Paul. Icyo gihe Twahirwa ngo yatumye interahamwe kujya kuzana uwo mugabo witwaga Paul Karangwa bahimbaga Bandag.

Yagize ati “interahamwe zizanye Paul, Séraphin yamushyize mu muferege ahita amurasa arapfa, ahita yohereza interahamwe kuzana abandi”.

Iyicwa rya Paul Karangwa ryagarutsweho kandi n’umwe mu bo mu muryango we warokotse, ubwo yaganiraga n’itsinda ry’abanyamakuru bakora inkuru z’ubutabera bakorana n’umuryango Pax Press na RCN Justice et Démocratie.

Mu ijwi ryumvikanamo ikiniga yavuze ko Jenoside itangiye hari abo Twahirwa yatumagaho, mu bo yatumye harimo Paul Karangwa bitaga Bandag.

Mu gitondo cyo ku itariki 07 Mata 1994, ngo bagiye kumva bumva urusaku, ariko abantu bakaba bari babujijwe kuva mu ngo. Nyuma ngo bumvise igihiriri cy’interahamwe kimanuka, kivuga ngo kigiye kwa Ntaganda, mu kanya kivuyeyo kigera mu rugo kwa Paul, ariko kihagera uyu wo mu muryango we amaze kuhava, kuko Paul yari amaze kumubwira ngo ajye ku muturanyi.

Akomeza agira ati “ngeze ku muturanyi nibwo numvise icyo gihiriri kivuga ngo perezida arakudutumye, bahita bamusanga mu rugo baramujyana, hari hagati ya saa sita na saa saba z’amanywa, baramushorera baramujyana”.

Amakuru yageze ku muryango wa Paul, “nuko ngo ambwira ko yageze imbere ye Twahirwa atangira kumusomera amubwira ngo wari inshuti yanjye, ariko ngiye kukwiyicira. Paul aramubwira ngo umbabarire ntungaragure unyice kigabo, ahita amurasa.”

Uyu wo mu muryango we ati “njye navuga ngo abapfuye muri Karambo bose, ni Séraphin wabishe, niwe wari ufite itegeko. Yashoboraga kugukiza cyangwa akakwicisha. Niwe wari ufite ijambo, nta muntu numwe wapfuye atabizi. Abantu bapfuye Gikondo yose, ni ku itegeko rye, kuko yatoje interahamwe, inama n’ animation zaberaga iwe n’ibendera rya MRND ryari iwe.

Urutonde rw’abagombaga kwicwa rwakorwaga mu buryo bubiri

Sakade yabajijwe niba bari bahawe urutonde rw’abatutsi bagomba gupfa ati “navuze ko urutonde rw’abatutsi bagombaga gupfa rwari ruzwi kuko hari hari abatutsi batandukanye”.

Yakomeje avuga ko hari abatutsi bari barohereje abana mu nkotanyi, hakaba n’abatutsi batakundaga kujya mu bintu by’inkotanyi.

Ati “rero bitangira abari ku rutonde bagombaga kwicwa ni abari barohereje abana mu nkotanyi”.

Abari abayobozi b’abatutsi icyo gihe akaba ari bo boherezwaga kwa Séraphin.

Inyangamugayo zabajije Sakade niba azi igihe intonde (listes) z’abatutsi bagombaga kwicwa zakorewe, avuga ko zatangiye gukorwa hakiza amashyaka menshi, bahereye ku boherezaga abana mu nkotanyi.

Yabajijwe kandi niba liste avuga ari iziri rusange cyangwa ari izakozwe na Twahirwa, ati “amaliste mvuga ni ayo muri quartier yacu.”

Undi mutangabuhamya w’imyaka 63 y’amavuko we kuri uyu wa gatanu yabwiye urukiko ko yari atuye I Gikondo, akaba yariciwe umugabo n’abana batandatu.

Umwe munyangamugayo yamusabye kumusobanurira uko abicanyi bamenyaga ko ari abatutsi.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko guhera aho batuye, bari baramaze gukora intonde z’abatutsi ndetse n’imiryango yabo ku buryo nk’abana b’abahungu bavaga iwabo bakajya ahandi mu rwego rw’umutekano wabo, interahamwe zabimenyaga zigatangira kubashakisha.

Yagize ati “abana b’abahungu iyo baburaga, bahitaga bavuga ko bagiye mu nkotanyi, bityo imiryango yabo igahita ishyirwa mu ba mbere bazicwa”

Uyu mubyeyi yavuze kandi ko “izo ntonde (listes) bazikoraga bahereye ku bantu bize, abacuruzi n’abandi bafite imirimo runaka izwi bakora”.

Uyu mutangabuhamya yagaragarije urukiko uko Twahirwa yohereje igitero iwe mu rugo, gitemagura umugabo we.

Ati “ubwo batemaga umugabo wanjye, bamusize baziko yapfuye, yaje gupfa nyuma ya Jenoside, azize ingaruka z’imipanga bamutemye ahantu henshi ku mubiri we”.

Yakomeje agira ati “Twahirwa, ijambo rye niryo ryakoraga, icyo yavugaga nicyo cyakorwaga. Twahirwa yari interahamwe ikomeye, yari afite ubushobozi bwo kuba yahitamo kwica umututsi cyangwa se kuba yamukiza”.

Ubuhamya bw’uyu mubyeyi buhura cyane n’ubwa Sakade wemeje ko Twahirwa yari Perezida w’interahamwe; abajijwe n’uwunganira uregwa niba yabyemeza, ati “yego ndabyemeza”.

Ubwo yasozaga ubuhamya bwe, umushinjacyaha yatangaje ko mu gihe Twahirwa Séraphin yabazwaga mu maperereza y’ibanze, yavuze ko atazi Sakade.

Akaba yibukije ko Sakade wari ufite imyaka 17 mu gihe cya Jenoside, yari mu bwoko bw’abatutsi, akaba afatwa nk’umwana washowe mu bikorwa bya gisirikari (enfant soldat) wabaye igikoresho cy’interahamwe.

Umuhoza Nadine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
7 + 26 =