Kigali Leading TSS yatangije umwaka w’amashuri iherekeza abagiye muri Mauritius

Bamwe mu banyeshuri 200 batangiye amasomo muri Kigali Leading TSS.

Ubuyobozi bwa Kigali Leading TVET Technical Secondary School bwatangije umwaka w’amashurib kuri uyu wa 27 Ukwakira 2023 banaherekeza abanyeshuri bagiye gukomeza amasoma ya Kaminuza mu gihugu cya Mauritius.

Mu gikorwa cy’itangira ry’umwaka w’Amashuri cyahuriranye n’igikorwa cyo guherekeza abanyeshuri 11 bize imyuga itandukanye bagiye kwiga mu gihugu cya Mauritius bahawe buruse na Kigali Leading TSS bamwe mu banyeshuri bavuga ko bashimira Kigali Leading TSS n’intego bafite mu guteza imbere igihugu.

Uwase Favour, umwe mu boherejwe gukomeza amasomo muri Mauritius.

Uwase Favour ugiye kwiga mu ishami ry’Ubukerarugendo n’ Amahoteli yagize ati “Ndashimira Kigali Leading TSS kumpugura neza bakampa ubumenyi bukwiriye kandi turabashimira ku bufatanye bwabo. Intego mfite ni uko ngiye kongera ubumenyi burenze kubwo mfite kugirango nzabashe kugaruka mu gihugu mfite izindi mpamyabumenyi kugirango nzashyigikire igihugu cyanjye kugiteza imbere.”

Bamwe mu banyeshuri bagiye gukomereza amasomo yabo muri Kaminuza mu gihugu cya Mauritius.

Shema Abdoulasac wize muri Kigali Leading TSS mu bijyanye na Software Development agiye gukomeza amashuri mu bijyanye na Business avuga ko yishimiye kwiga mu mahanga kuko bizamufasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Ndishimye cyane tugiye gukomeza kwiga mu mahanga ngo turebe ko twagira icyo twitezaho imbere ndetse n’igihugu cyacu. Iyo wiga ibintu ukunze biragutunga kandi bikakugeza aho ushaka hose.”

Tuyizere Alphonse , umuyobozi wa Kigali Leading TSS.

Tuyizere Alphonse, umuyobozi wa Kigali Leading TSS avuga ko bafite umwihariko wo gushyira imbere kuvuga indimi mpuzamahanga no gukorana n’abafatanyabikorwa.

Agira ati “Mu by’ukuri hano hanze hari amashuri menshi yigisha TVET ariko umwihariko wa Kigali Leading TSS ni uko dufite abarimu beza cyane b’intangarugero kandi bafite ubumenyi babyize. Icya kabiri dushyira imbere ni uko abana babasha kuvuga indimi mpuzamahanga, icya gatatu abana bacu mu bizamini bya Leta baratsinda 100% icya kane ni uko tukorana n’abandi bafatanyabikorwa ntabwo twakora turi ishuri gusa niba twigisha ikintu nihe umwana wacu azimenyereza umwuga, nihe umwana wacu azabona akazi, niba twigisha segonderi nihe azakomereza Kaminuza akabona buruse. Si n’abo ngabo bo muri Mauritius gusa dufite n’abandi b’abanya Canada n’abahorandi abo nabo tugiye gusinyana amasezerano y’imikoranire kugirango tujye tuboherereza abanyeshuri.”

Kigali Leading TSS yatangije umwaka w’amashuri 2023-2024.

Kigali Leading TSS yatangiye mu 2013 ifite amashami y’Ubukanishi bw’imodoka, Amahoteli n’Ubukerarugendo n’ikoranabuhanga. Hamaze gusohoka abanyeshuri barenga 3400 muri abo bose 78,6% bafite akazi. Abanyeshuri bamaze kujya  muri Mauritius bose ni 130 abamaze kurangirizayo amasomo ni 119.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 + 13 =